Uwo mutwe warindaga
umupaka w’iburasirazuba bw’ubwami bwa Roma, bakanarinda umujyi wa Yeruzalemu
abanyamusozi (barbares) bawuhozaga ku nkeke. Uwo mutwe w’abasirikare
b’abakirisitu kandi bigeze kurwanirira umwami batahana intsinzi ku buryo
bw’igitangaza barengera umwami Mariko-Oreli. Egisipediti amaze kumenya
Ivanjili, yahindutse umukirisitu abatizwa bidatinze.
Uko gufata icyemezo
cyiza byihuse byamurangaga igihe cyose, byatumaga akurikirana ikintu cyose kiri
mu mucyo. Abandi basirikare bari baramugiriye inama yo kutaba umukirisitu.
Kandi muri icyo gihe abakirisitu bari basuzuguritse kandi bagatotezwa. Icyo
gihe i Bizanse (mu mujyi mukuru wa Roma y’Iburasirazuba), umwami w’abami waho
atangira umugambi ukomeye wo gutoteza abakirisitu agiriwe inama n’uwitwaga
Galeri umujyanama we. Icyo gihe, bareze Egisipediti ku mwami bamubeshyera ngo
ahatira abasirikare guhinduka abakirisitu, nuko baramufata bamufungira ahitwa
Melitene, umujyi wari ku mupaka wa Turukiya na Armeniya.
Icyo gihe yafunganywe
n’abandi bakirisitu b’abanyaroma bavaga muri Turukiya na Arumeniya. Muri abo
harimo uwitwaga Petero, umudiyakoni wa kiliziya Egisipediti yasengeragamo. Icyo
gihe bafunze kandi na Herimojene wari umugaragu we. Bahatiye mutagatifu
Egisipediti guhakana ubukirisitu maze yanga guhakana. Nuko ku itariki 19 Mata
mu mwaka wa 303, Egisipediti baramufashe bamukubitisha ibiboko, barangije
bamuca umutwe.
Amateka ya mutagatifu
Egisipediti atwibutsa ko ari ngombwa kuyoborwa n’ukwemera gutagatifu kandi
ugakora igikwiye byihuse utagombye gutegereza ejo. Ishami ry’umuzeti rigaragara
mu kiganza cye, rigaragaza umutsindo w’ubukirisitu. Inkuru zivuga ubuzima bwa
mutagatifu Egisipediti tuzisanga mu nyandiko z’ubuzima bw’abatagatifu
bwanditswe na mutagatifu Yeronimo mu gisekuruza cya V.
Abakirisitu bakunze
kwiyambaza mutagatifu Egisipediti iyo basaba Imana ibintu bumva ko byihutirwa
harimo imanza, ingamba z’ubuyobozi, amadeni n’inguzanyo za banki, iyo bitegura
ibizamini byo mu ishuri ndetse n’iby’imodoka. Bamwiyambaza kandi iyo habaye
intonganya mu bavandimwe no mu baturanyi. Bakunze kumwiyambaza kandi ngo
abarinde agisida iyo bagiye mu rugendo, n’iyo bibasiwe n’abashobora kubaroga.
Ni umurinzi w’urubyiruko kuko yahowe Imana akiri umusore.
[Byakusanyijwe na
padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko
twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/f
(ubunyamabanga bwa SPES MEA)].
No comments:
Post a Comment