Friday, April 19, 2024

Mutagatifu Benedigito Yozefu Labre (1748-1783)

Benedigito Labre yavukiye ahitwa Ameti (Amettes) mu Bufransa ku itariki ya 26 Gicurasi 1748. Ababyeyi be bari abahinzi, bakaba abakirisitu beza cyane. Yari imfura  mu bana 14 iwabo mu rugo. Akiri muto yabereye urugero rwiza barumuna be muri byose. Gusenga kwe kwa kimalayika, ukumvira kwe n’umwete we bitangaje bituma benshi bemera kare ko ijisho ry’Imana rimuriho, ko Imana yamutoye ngo ayibere umuhamya mu bihe bikomeye, kuko icyo gihe hari imidugararo mibi yari imaze gukwira Uburayi iturutse mu gihugu cy’Ubufaransa.

Amaze kugira imyaka 12 ababyeyi be bamuhaye umupadiri wari umubereye se wabo ngo amubarerere. Benedigito ntiyashoboye kuhatinda kuko hateye indwara y’icyorezo, uwo mupadiri akitanga, akirirwa mu barwayi, akarara abitaho, kugeza igihe na we afatiwe, iyo ndwara ikamwica. Nuko Benedigito bamuha undi se wabo utaramukundaga, amufata nabi cyane, ariko Benedigito arabyishimira. Aboneraho kugira ngo yimenyereze kwiyumanganya iteka no kwitura ineza abamugirira nabi.

Yujuje imyaka 14, ni bwo yumvise anyuzwe n’imibereho ya mutagatifu Fransisiko w’Asizi, nuko kuva ubwo atangira gushakashaka uko na we yanyura muri iyo nzira ngo yitagatifuze. Yashakaga kwinjira muri monasitere ifite amategeko akaze cyane. Aho agerageje gukomanga hose bakamuhindira kure babona ko ahari atabishobora. We  ariko ntiyigeze yiheba  ahubwo yakomeje gusaba Imana ngo imwereke inzira akwiye kunyura. Imana yamwumvishije ko agomba kugenza nk’abamonaki ariko ari mu buzima busanzwe.

Yigiriye  inama yo kuzasura kiliziya nkuru cyane zizwi mu bihugu by’Uburayi ashoboye kugeraho n’amaguru. Nuko igihe yujuje imyaka 22 arahaguruka ashyira nzira aragenda, agenda yambaye ibicocero, nta mpamba, ahetse umufuka wuzuye amabuye ngo yihane, arara aho bwije. Arambagira Ubufransa, aragenda no mu Busuwisi, muri Hispaniya, mu Budage, no mu Butaliyani. Ariko yibanda cyane cyane i Roma. Muri izo kiliziya zose yanyuraga mo, yabaga ajyanywe no gusenga. Mu nzira na ho yagendanaga ishapule mu ntoki, ayivuga nubwo bwose akenshi yabaga ashonje. Imvura, imbeho, imivumbi mibi, inzara, umunaniro, nta cyamuhagarikaga ataragera aho ajya.

Ukwibabaza yakunganyije na bake. Yatungwaga n’ibyo yasabirije. Yamaraga amasaha menshi imbere y’Isakaramentu Ritagatifu. I Roma yatangariwe na bose kubera ukwitagatifuza kwe, ndetse bakavuga ko ari umuntu Imana yatoye ngo yibabaze kubera ibyaha by’abantu byari byogeye bitewe cyane cyane n’amajyambere y’ibyaduka by’icyo gihe, ni yo mpamvu inkuru y’urupfu rwe ku 16 Mata 1783 yasakaye mu mujyi hose maze abantu benshi bakamuririra cyane. Ni Papa Lewo wa XIII wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu ku itariki 8 Ukuboza mu w’1881.

(Byateguwe n’itsinda SPES MEA, Diocese Byumba/ PAROISSE RWAMIKO. Secrétariat ya SPES MEA : 0784411535/0782889963).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...