Friday, April 19, 2024

Mutagatifu Perifegiti (Parfait), Umusaseridoti wahowe Imana

Mutagatifu Perifegiti (mu kilatini bikaba Perfectus), yavukiye i Korudu (Cordoue) muri Hispaniya y’ubu. Aho uwo mujyi umariye gutsindwa n’abayisilamu, arerwa n’abapadiri ba Kiliziya ya mutagatifu Asikili (Aciscle). Yiga cyane cyane ibitabo bitagatifu. Aho abereye umusaseridoti yihata cyane kwigisha no gukomeza abakirisitu batotezwaga n’abayisilamu. Igihe yigishaga abayisilamu Ivanjili yabaga azi ko ashobora kwicwa. Icyo gihe akarere kose k’amajyepfo ya Hispaniya kitwaga Andaluziya (Andalousie: Al-Andalus) kari karigaruriwe n’abayisilamu, bakihanganira ko abakirisitu babaho ariko badasengera ku mugaragaro.

Rimwe Perifegiti ahura n’abayisilamu babiri mu nzira bamubaza icyo atekereza kuri Muhamedi no kuri Yezu, ariko bamubwira gusa ko bashaka ko abahugura, ko icyo bashaka ari ukumenya. Abasobanurira gusa ibyo Kiliziya yigisha byerekeye Ubumana bwa Yezu n’uburyo ari we mukiza w’abantu wenyine. Naho ku byerekeye Muhamedi, arabihorera gusa kugira ngo atabarakariza ubusa. Barakomeza ariko bati: “humura tubwire icyo namwe abakirisitu mumuvugaho.”

Ababwira ko mu maso y’abakirisitu bose Muhamedi ari umuhanuzi w’ibinyoma; arangiza abasaba kureka idini rya Muhamedi ngo bemere iy’ukuri ya Kristu yashobora kubakiza. Bashaka kumufata, ariko bibuka ko bari bamusezeranyije kutarakara nababwira ukuri. Nuko barahaguruka barigendera, ariko bagenda amagambo ababwiye abarya. Perifegiti yisubirira muri monasiteri ye amahoro.

Hashize iminsi mike, ba bayisilamu babwira abandi bagenzi babo ngo bajye gufata Perifegiti (kuko bo bari barahiriye kutamufata). Perifegiti arafatwa bamurega ko yabatukiye umuhanuzi. Perifegiti arafungwa. Bamucira urubanza rwo gupfa, barindira ariko ko Pasika igera ngo abe ari ho bamwica. Uwo munsi mukuru wa Pasika ugeze bamukura mu buroko bajya kumwica. Nuko apfira Imana asingiza izina rya Yezu, avuma Muhamedi n’inyigisho ze zose.

Perifegiti ari mu bakirisitu ba mbere bishwe n’abayisilamu muri iyo ntangiriro y’itotezwa ryatangiye muri icyo gihe rikageza mu myaka ya 960. Abakirisitu bamushyinguye muri Kiliziya ya Mutagatifu Asikili. Twizihiza mutagatifu Perifegiti ku itariki 18 Mata.

 [Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963 (ubunyamabanga)].

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...