Saturday, April 13, 2024

13 Werurwe, mu mateka y’Abepiskopi ba Roma

Papa Francis yatowe kuwa 13 Werurwe 2013
Mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika ya Roma, urwego rwa Papa ni rwo rwego rukuru. Papa ni umwepiskopi wa Roma, akaba n’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi yose. 

Papa asohoza imirimo ye afashijwe byahafi n’abakaridinali bafatwa nk’inkingi za Kiliziya, Abajyanama n’Inkoramutima za hafi za Papa mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika.

Turebere hamwe Abashumba ba Kiliziya Gatolika ku isi bahuriye kuri iyi itariki ya 13 Werurwe. 

483: Hatowe Papa Félix III 

Yavutse ahagana mu mwaka wa 444, avukira i Roma. Yatabarutse kuwa 1 Werurwe 492. Ni Papa wa 48 wa Kiliziya Gatolika. Yagiye ku buyobozi bwa kiliziya asimbuye mutagatifu Papa Simplice. We yasimbuwe na Papa Gélase I. Kiliziya ihimbaza mutagatifu Papa Felix III, kuwa 1 Werurwe. 

Felix III, yabaye Papa mu gihe cy’ubuyoboye bwa Etishe (Eutyches) ndetse n’ubwa Nestorius, bwombi butasobanuraga by’ukuri kamere ya Kristu (Monophyisisme et Nestoriaisme). Yaburwanije yivuye inyuma, arengera ukwemera gutunganye. Mu muryango wa Félix III, dusangamo mutagatifu Papa Girigori Mukuru, umwe mu bakurambere ba Kiliziya (pères de l'Église) n’umwe mu bahanga ba Kiliziya (Docteurs de l'Église) na mutagatifu Papa Agapet wa I, bombi abereye abereye Sekuru. 

731 : Hatowe Papa Girigiori III 

Yavukiye muri Siriya. Ni Papa wa 90 ku ntebe y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, kuva mu mwaka wa 731 kugeza mu mwaka wa 741, akaba umupapa wa 5 ukomoka muri Siriya. Mu gihe cye, Kiliziya yahuye n’ikibazo gishingiye ku mashusho (Iconoclasme). 

Papa Girigori wa III yasimbuye Papa Girigori wa II, hanyuma asimburwa na Papa Zakariya. Yitabye Imana kuwa 10 Ukuboza 741

Kiliziya imuhimbaza nk’umutagatifu kuwa 10 Ugushyingo. Yayoboye inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani, ikitabirwa n’abepiskopi 193, yanzura ko bidakiwiye gusenga amashusho ariko kandi ko uzangiza ishusho ya Kristu, iya Bikira Mariya, ay’intumwa ndetse n’ay’abatagatifu azahanishwa gucibwa muri Kiliziya (excommunier). Papa Girigori wa III ni we mu papa wa mbere wakuyeho umuhango wa gipagani wo kurya ifarasi (L′hippophagie), wakorewagaho imigenzo yo gutamba inyamaswa kugira ngo uyiriye bimuzanire kugira ingufu z’uburumbuke nk’iziyo nyamaswa « génie de la fécondité ». 

2013: Hatowe Papa Francis I, umushumba wa Kiliziya Gatolika none 

Amazina yiswe n’ababyeyi be ni Jorge Mario Bergoglio. Yavutse tariki ya 17/12/1936, avukira muri Arigentine ku babyeyi b’abataliyani. Yimikiwe kuba umushumba wa Kiliziya kuwa 19 Werurwe 2013, aba Papa wambere uvuka ku mugabane w’Amerika, muri Amerika y’amajyepfo, uwambere mu muryango w’Abayezuwiti. Yahisemo izina Francis, arikomoye kuri mutagatifu Francois wa Assise wabaye intangarugero mu migenzo myiza; ukwiyoroshya n’urukundo. Ni papa wa 266, akaba yarasimbuye Papa Benedigito VII, weguye kuwa 28 Gashyantare 2013. 

Kuwa 22 Mata 1973: yasezeranye burundu mu muryango w’Abayezuwiti, ahabwa ubupadiri kuwa 13 Ukuboza 1969. Kuwa 21 Gashyantare. Yahawe ubwepiskopi, kuwa 27 Kamena 1992. Yabaye umushumba w’amadiyosezi atandukanye: Arikiyepiskopi wa Buenos Aires (28/02/ 1998 – 13/03/ 2013), Arikiyepiskopi w’umuragwa wa wa Buenos Aires (03/06/ 1997 – 28/02/1998), umwepiskopi wunganira wa Buenos Aires (20/05/ 1992 – 03/06/ 1997). Papa Yohani Pawulo II yamugize umukaridinali (Cardinal-prêtre de San Roberto Bellarmino). 

1615: Havutse uzaba Papa Inosenti XII. 

Amazina ababyeyi be bamwise ni Antonio Pignatelli. Yavukiye i Spinazzola mu Butaliyani, yitaba Imana kuwa 27 Nzeri 1700. Ni umupapa wa 242 wa Kiliza Gatolika. Yayoboye Kiliziaya kuva mu 1691 kugeza mu 1700, asimbuye Papa Alegizandidi VIII. Papa Inosenti XII yasimbuwe na Papa Kelementi XI. Mu muryango we kandi havutsemo Papa Pawulo V. Kuwa 1 Nzeri 1681, nibwo yagizwe umukaridinari na Papa Inosenti wa XI. 

12 Nyakanga 1691: yatorewe kuba Papa, yimikwa kuwa 15 Nyakanga uwo mwaka. Yarwanije icyenewabo (népotisme) muri Kiliziya, mu rwandiko yise “Romanum decet Pontificem” rwo mu 1692. Yarwanije ukwivanga kw’abayobozi mu nzego za leta mu itorwa ry’abepiskopi, arwanya kandi umugenzo wo kugurisha amasakramentu n’imyanya y’ubuyobozi muri Kiliziya (les pratiques simoniaques).

1 comment:

  1. Murakoze kuri aya mateka mwadukusanyirije.

    ReplyDelete

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...