MINIKUMU
ISHAMI RISHINZWE KUBA NO KUBAHO
ISHURI RY’UBUZIMA
ISOMO RY’IMIBEREHO N’IMIBANIRE
UMWAKA W’AMASOMO: IGIHE CYOSE URIHO
IKIZAMINI CY’IMIBEREHO N’IMIBANIRE MU BANTU /Amanota 20
Umwandiko
(igice
cy’umwandiko ‘Inama ya Buzurora’)
… Buzurora yaryamanye ibakwe, abyukana ubunebwe, aricara
yubika umutwe mu maguru ngo yiyungure ubwenge. Nibwo yibwiye ati: “Reka
ngenderere za nshuti zanjye Rubandibibona na Bakoshabadahannye nkunda cyane,
tube tugagura akanwa, ndeke kwicurikira ubwenge kandi buhenda.” Buzurora
ahaguruka ubwo, agenda atarora hirya, atarora hino, nk’aho hari umukurikije induru.
Ku bw’amahirwe ye, yasanze inkoramutima ze zaramukiye
hamwe. Ngo amare kuzibwira ikimugenza, bemeranya bose kuzerera. Nuko bose barabuyera, nuko bose barirwa mu
gakungu, barashubera bishyira kera kuko badakangwa n’ijoro. Bidatinze, Buzurora
anyurwa n’ibyo, aba indatwa mu bitegwajoro, byakirizwa n’amahiri, impundu zabo
zikaba induru. …
I.
IBIBAZO BYO KUMVA UMWANDIKO
1.
Rubandibibona
ni nde? / Amanota 5
2. Bakoshabadahannye uvugwa muri uyu mwandiko ni nde? / Amanota 5
II.
IBIBAZO BY’UBUMENYI RUSANJYE
3. Andika
mu magambo arambuye iyi mpine: MINIKUMU /Amanota 4
Hitamo
igisubizo cy’ukuri
4. Iyo bavuze “Buzurora” wumva ari ubuki? /Amanota 2
a.
Ububwanebwe
b.
Ubusambo
c.
Ubwenge
d. Byose ni byo
5. Ukurikije
ibisuzo by’ibibazo byo kumva umwandiko, gorora iyi nteruro: Amanota 4
Nuko bose barirwa mu gakungu:
Amahirwe masa!
No comments:
Post a Comment