Thursday, June 27, 2024

Diyosezi ya Byumba yatanze ubutumwa 2024-2025

Iyi foto ni iy'ubutumwa bwa 2023/2024 
Hatanzwe ubutuma mu maparuwasi 25, ibigo by’amashuri 16, serivisi rusanjye za diyosezi n’izihuza amadiyosezi. Amasantarali 2 arategurirwa kuba paruwasi. Hari abatumwe kongera ubumenyi n’abkora ubutumwa mu mahanga (Pastorale fidei donum). Bisome mu nshamake.

Mu gihe cy’impeshyi, amadiyosezi yo mu Rwanda atanga ubutumwa mu byiciro binyuranye. Inyandiko ya Diyosezi yo kuwa 25/6/2024 ni yo igaragaza uko abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka wa 2024-2025, igasba ko abahawe ubutumwa bushya bagomba kuba bageze aho batumwe bitarenze kuwa 19/08/2024

A.   ABATUMWE MURI SERIVISI RUSANGE

 

Padiri Augustin NDAGIRIYIMANA
Mu bahawe ubutumwa muri serivisi rusange harimo Myr Patrick Irankunda, igisonga cy’umwepiskopi, ushinzwe abakozi, guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo, OPM ndetse n’ibiro bishinzwe imishinga. Padiri Emilien NGERAGEZE yakomeje kuba umunyamabanga wa Diyosezi. Padiri Aubert ARAMBE ni umunyakigega mukuru wa Diyosezi, yungirijwe na Padiri Donatien HAKIZIMANA uyobora ikigo FIAT. Padiri Augustin NZABONIMANA ashinzwe Karitasi, naho Padiri Wellars RUYANGE MPABUKA (uzabuhabwa muri iyin mpeshyi) akazaba umunyamabanga wihariye w’umwepiskopi asimbuye Padiri Patrick DUSHIMIMANA watumwe kongera ubumenyi i Roma. Dion MBONIMPA akomeje kuyobora ibiro bishinzwe ubwigishwa. Padiri Alfredi RUTAGENWA ni we uzita ku burezi, afatanije na Padiri Alexis MUNYABUGINGO. Padiri Augustin NDAGIRIYIMANA wari vikeri i Rushaki yatumwe kuba omoniye wungirije w’urubyiruko muri diyosezi.

B.   Abatumwe kuyobora Amaparuwasi 

  1. Paruwasi ya Bungwe izayoborwa na   Padiri Celestin Niyonsenga wari Vikeri muri paruwasi Katederal ya Byumba
  2. Paruwasi ya Burehe izakomeza kuyoborwa na Padiri Fulgence DUNIYA
  3. Paruwasi ya Byumba izakomeza kuyoborwa na Padiri Jean Marie Vianney DUSHIMIYIMANA
  4. Paruwasi ya Gihengeri izakomeza kuyoborwa na  Padiri Cyprien HAVUGIMANA
  5. Paruwasi ya Gituza izakomeza kuyoborwa na Padiri  Vincent GASANA
  6. Paruwasi ya Kinihira izakomeza kuyoborwa na Padiri Patrice NTIRUSHWA
  7. Paruwasi ya Kisaro izayoborwa na Padiri  Jean Bosco RWUBAKE wari umucungamutungo wungirije wa Seminari ya Rwesero. Azaba anshinzwe urubyiruko ku rwego rwa diyosezi
  8. Paruwasi ya Kiziguro izayoborwa na Padiri Etienne UWIRINGIYIMANA, M.SS.CC  wari Vikeri akaba na Omoniye ushinzwe abanyamutima muri diyosezi
  9. Paruwasi ya Matimba izakomeza kuyoborwa na Padiri Védatse NZARAMBA
  10. Paruwasi ya Mimuli izakomeza kuyoborwa na Padiri Narcisse RURENGA
  11. Paruwasi ya Muhura izayoborwa na Emmanuel ZIHALIRWA NTABOBA wari  wari umuyobozi wari usanzwe ari Vikeri, akabifatanya no kuba ushinzwe imyitwarire mu kigo cya Lycée St. Alexandre Sauli ndetse akaba n’umuyobozi w’umuryango (Superieur de la Communauté).
  12. Paruwasi ya Mulindi izakomeza kuyoborwa na Padiri Paul GAHUTU
  13. Paruwasi ya Mutete izakomeza kuyoborwa na Padiri Emille Bievenu HAKIZIMANA
  14. Paruwasi ya Muyanza izayoborwa na Padiri Macedoine NIYIZINZIRAZE wayoboraga iya Rwamiko
  15. Paruwasi ya Ngarama izakomeza kuyoborwa na Padiri Noel NGABONZIZA
  16. Paruwasi ya Nyakayaga izakomeza kuyoborwa na Padiri Eric IZABAYO, M.SS.CC
  17. Paruwasi ya Nyagahanga izakomeza kuyoborwa na Padiri Clet NAHAYO
  18. Paruwasi ya Nyagasozi izakomeza kuyoborwa na Padiri Bonaventure NIBISHAKA
  19. Paruwasi ya Nyagatare izakomeza kuyoborwa na Padiri Gilbert NIYITANGA
  20. Paruwasi ya Nyarurema izayoborwa na Mgr Patrick Irankunda, Igisonga cy’umwepiskopi
  21. Paruwasi ya Nyinawimana izayoborwa na Padiri Ildephonse NDAYAMBAJE
  22. Paruwasi ya Rukomo izayoborwa na Padiri Jean Chrysostome RWIYAMIRIRA wayoboraga iya Bungwe
  23. Paruwasi ya Runyinya izakomeza kuyoborwa na Padiri Eugène IYAKAREMYE
  24. Paruwasi ya Rushaki izakomeza kuyoborwa na Padiri David Bienveillance NSHIMIYIMANA
  25. Paruwasi ya Rwamiko izayoborwa na Padiri Jean nepomuscene HARELIMANA  wayoboraga Kisaro 

C.  Abatumwe gutegura amaparuwasi azashingwa

  1. Padiri Faustin SENZOGA, wayoboraga Paruwasi ya Muyanza, yatumwe kuba Vikeri muri Paruwasi ya Bungwe ategura ishingwa rya Paruwasi ya Rubaya
  2. Padiri Charles HAKOLIMANA, wari ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Rwesero, yatumwe kuba Vikeri muri Paruwasi ya BYUMBA ategura ishingwa rya Paruwasi ya SHANGASHA

D.  Abatumwe kuyobora ibigo by’amashuri

  1. Iseminari Nto ya Rwesero izakomez kuyoborwa na Padiri Sébastien MUKURIZEHE, yungirijwe na Padiri Michel MUHOZA ushinzwe amasomo. Uyu yari ashinzwe imyitwarire. Padiri Eugene NIYEGENA ni we ushinzwe imyitwarire. Uwahawe ubutumwa bwo kuba umucungamutungo ni Padiri Albert Uwimana Gatanazizi, akaba yungirijwe na Ildephonse GATETE mu gihe Padiri Gildas URIWENUWE (uzabuhabwa muri iyi mpeshyi) azita ku buzima bwa roho
  2. UTAB izakomeza kuyoborwa n’umudominikani Padiri Gilbert MUNANA, op
  3. ES RUSHAKI izakomeza kuyoborwa na Padiri Joseph BUKENYA WETAASE
  4. ES Santa Maria Karambo: Izakomeza kuyoborwa na Padiri Athénogène TUYISHIME. Umucungamutungo ni Padiri Jean Pierre HABARUREMA, ushinzwe imyitwarire ni Padiri Alexis NDAYISABA SINGIZWA
  5. EFA NYAGAHANGA : ushinzwe amasomo ni Padiri Jean Pierre SIBORUREMA.
  6. ETP NYARUREMA izakomeza kuyoborwa na Padiri Jean Bosco NSHIMIYIMANA
  7. TVET GITUZA  izakomeza kuyoborwa na Padiri Patrice TUYISHIMIRE
  8. KIZIGURO Secondary School izakomeza kuyoborwa na Padiri Théophile TWAGIRAYEZU.
  9. GS KIZIGURO : izakomeza kuyoborwa na Padiri Emmanuel NIZEYIMANA
  10. Lycée Saint Alexandre Sauli izakomeza kuyoborwa na Padiri Alphonse SINABAJIJE.
  11. COLLEGIO S.A.M. Zacharia izakomeza kuyoborwa na Padiri Pascal KUNUNISHALI, ushinzwe imyitwarire ni Padiri Emmanuel SOTA GANYWAMULUME naho umucungamutungo akaba Padiri Ignace NSENGIYUMVA
  12. GS Rwesero na TVT Rwesero bizakomeza kuyoborwa na Padiri Jean Bosco NKURANGA
  13. GS BUREHE izakomeza kuyoborwa na Padiri Théophile HARERIMANA
  14. GS EPA BYUMBA izakomeza kuyoborwa na Padiri Principe NIYITANGA
  15. GS MUYANZA izakomeza kuyoborwa na Padiri Emile DUSENGUMUREMYI
  16. GS NYARUBUYE izaakomeza kuyoborwa na  Padiri Diogène TUMUHAYIMPUNDU 

E.   Mu bahawe ubutumwa mu burezi, harimo kandi:

  1. Padiri Emmanuel MUGABO yigisha mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda (Formateur- Professeur Résident). Hari kandi Myr Patrick IRANKUNDA na Padiri Sébastien MUKURIZEHE na bo batanga amasomo i Nyakibnda (Formateurs- Professeurs Visiteur).
  2. Padiri Lucien HAKIZIMANA, umwalimu muri UTAB
  3. Padiri Casmir RUZINDAZA azakomeza kwigisha mu Iseminari Nto ya Rwesero.
  4. Padiri Pascal NIZEYIMA yatumwe kwita ku buzima bwa roho mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi
  5. Padiri Evariste NDIKUMWENAYO yatumwe kwita ku buzima bwa roho mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, yari ashinzwe ubwo butumwa mu Iseminari Nto ya Rwesero
  6. Padiri Isaïe NKURUNZIZA yatumwe kwita ku masomo  mu Iseminari Nkuru ya Rutongo. Yari Padiri mukuru wa paruwasi ya Rukomo

F.   Abapadiri 16 bahawe ubutumwa bwo kongera ubumenyi mu mahanga

  1. Abiga muri France : Abapadiri Gaspard KUBWIMANA na Antoine NGAMIJE MIHIGO  
  2. Abiga muri Espagne : Abapadiri Emmanuel NDATIMANA na Déogratias NSHIMIYIMANA
  3. Abiga mu Butaliyani : Abapadiri Augustin RUGWIZA, Viateur SAFARI, Dominique MUNDERE, Aimé Dieudonné NZABAMWITA na Albert HAKUZIMANA. Aba bari bahasanzwe, hakaba hiyongereyeho Abapadiri : Revocat HABIYAREMYE wakoreraga ubutumwa (pastorale) mu butaliyani, Patrick DUSHIMIMANA wari umunyamabanga w’umwepiskopi na  Frodouard NIZEYIMANA wigishaga i Nyakibanda,
  4. Abiga muri Amerika (USA) : Abapadiri Didace KAMANA na Jean d'amour  DUSENGUMUREMYI
  5. Padiri Walter UKURIKIYIMFURA yatumwe kongera ubumenyi mu gihugu cya Pologne
  6. Padiri Thierry RUGIRA atumwa muri Allemagne. 

Hari kandi n’abapadiri  12 baba mu mahanga bakora ubutumwa (Pastorale – Fidei Donum) bunyuranye mu maparuwasi, abo ni :

  1. Padiri Expedito MUWONGE akomereje ubutumwa i LOUISVILLE. USA
  2. Padiri Edouard SENTARURE aba mu Bufaransa
  3. Padiri Pascal NDAHIRO akomereje ubutumwa muri diyosezi ya Vic, Espagne
  4. Padiri Donat NSABIMANA, nyuma yo gusoza amasomo mu Bufaransa yatumwe  muri  Diocèse de Bayeux et Lisieux, France, asangayo Padiri Materne HABUMUREMYI
  5. Padiri Isidore NDAYAMBAJE, nyuma yo gusoza amasomo mu Bufaransa Yatumwe  muri  Diocèse de  Vetsailles,
  6. Padiri Alexandre NIYONSABA na Padiri Patrick HAKIZAYEZU bakomeje ubutumwa muri Diocèse de bourges, France 
  7. Padiri Jean Dmascene MUGIRANEZA, nyuma yo gusoza amasomo mu Bufaransa yatumwe  muri  Diyosezi ya Luc, mu Butaliyani haba kandi Padiri Florien KAZUBWENGE, uba muri Diyosezi ya Pistoia
  8. Padiri Vincent KARENGERA akomereje ubutumwa muri Arikidiyosezi ya Luxembourg
  9. Padiri Faustin NYOMBAYIRE akomereje ubutumwa muri Freiburg, Allemagne

Tubifurije ubutumwa bwiza.






Izindi nkuru wasoma:

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...