Amaparuwasi
19, ibigo by’amashuri 8 na Serivisi zitandukanye byabonye abayobozi. Abapadiri
18 batumwe mu mahanga, mu mwaka w’ikeranurabushyo wa 2024/2025.Itangwa ry'ubupadiri kuri Diyakoni Augustin Nakayo
na Diyakoni Juvenal Nzirorere (8/07/2023)
Inyandiko ya Diyosezi ya GIKONGORO yo kuwa 27/06/2024 yasinyweho n’umushumba wayo Myr Celestin HAKIZlMANA, igaragaza uko abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka wa 2024-2025.
Hari abapadiri batumwe muri serivisi rusange zinyuranye za Diyosezi, abandi batumwa kongera ubumenyi mu mahanga no gukorayo ubutumwa muri za paruwasi, abandi batumwa kuyobora Amaparuwasi 19 n’ibigo by’amashuri 8. byumvikane ko hari abahinduriwe ubutumwa bakoraga muri uyu mwaka ugana ku musozo wa 2023/2024, bagahabwa ubutumwa bushya bazasohoza mu mwaka w'ikenurabushyo wa 2024/2025. iyi nkuru ishingiye ku itangwa ry'ubutumwa ry'umwaka wa 2023/2024 n'uwa 2024/2025.
A. ABATUMWE
MURI SERVISI
RUSANGE
Mu bahawe ubutumwa muri serivisi rusange harimo Mgr Eugène DUSHIMURUKUNDO, igisonga cy’umwepiskopi, akaba n’umwigisha
(Professeur Visiteur) mu Nyakibanda. Padiri Padiri Anatole
IGIRIMBAZI, wari umunyakigega wungirije, yahawe ubunyamabanga bwa Diyosezi
asimbuye padiri Callixte SENANI watumwe
kuba Vikeri ushinzwe umutungo muri Paruwasi ya KADUHA.
Umunyakigega wa Diyosezi yakomeje kuba Padiri Boniface NTWARI. Padiri Boniface ashinzwe kandi Serivisi y’imishinga, akaba Omoniye wa Gereza ya Nyamagabe, abifatanya kandi na OPM. Mu Serivisi y’imishinga, yungirijwe na Padiri Jean NDAGIJIMANA, watumwe kwita ku buzima bwa roho mu Iseminari Nto, Caritas, ubutabera n’amahoro.
Padiri Alexis NDINDABAHIZI, ukubutse mu butumwa muri Belgique, yahawe ubutumwa bwo kuba umuyobozi ushinzwe ubutegetsi (Directeur administratif), akaba na omoniye (aumônier diocésain) w’inkambi ya KIGEME. Ni na we kandi uzayobora Iseminari Nto ya Gikongoro. Ibiro by’ubwigishwa byahawe Padiri Damien YIRIRWAHANDI wari umaze igihe mu butumwa muri Belgique, akaba yasimbuye Padiri Callixte KALISA watumwe mu Butaliyani. Padiri Eulade INTWARI NSANZUBUHORO akomeje gushingwa Centre Diocésain de Pastorale St Pierre. Ashinzwe kandi umutungo w’umurage (Patrimoine diocéain). Padiri François-Xavier KABAYIZA akomeje kwita ku burezi Gatolika, ni we muyobozi wa komisiyo z’uburezi : ishinzwe uburezi gatolika, n’ishinzwe amashuru makuru.
B. Abatumwe
kuyobora uturere tw’ikenurabushyo (Doyenné)
- Doyenne ya KIBEHO : yakomeje gushingwa Padiri Jean de Dieu HAGUMAMAHORO, Padiri mukuru wa Paruwasi ya KIBEHO
- Doyenne ya Kaduha : yakomeje gushingwa Padiri Pancrase EKYENSERIKORA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya MUSHUBI
- Doyenne ya Cyanika : yongeye gushingwa Padiri Anicet KABENGERA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Paruwasi ya GIKONGORO
Uwatumwe kuyobora Akarere k’ikenurabushyo (Doyenné), bimuha ububasha bwo
kuba umwe mu bagize Inama ya Diyosezi yita ku bukungu (Conseil pour les
Affaires Economiques), akaba kandi umwe mu bagize Inteko Ngishwanama ya Diyosezi (Collège des Consulteurs).
C. Abatumwe kuyobora paruwasi n’Ingoro ya Bikira Mariya i KIBEHO :
- Paruwasi ya BISHYIGA : Padiri Gervais TWINOMUJUNI ni we wongeye kuyibera Padiri Mukuru
- Paruwasi ya BUSANZE: Padiri Lucien NSABIMANA, wayoboraga Paruwasi ya KIZIMYAMURIO, yasimbuye Padiri Védaste NSABlMANA watumwe kuba Vikeri muri Paruwasi ya MUSHUBI.
- Paruwasi ya CYANlKA : Padiri Jean Claude UTAZIRUBANDA, niwe ukomeje
kuyibera Padiri Mukuru. Akaba anashinzwe
Abasaveri ku rwego rwa Diyosezi
- Paruwasi ya GATARE : ikomeje kuyoborwa na Padiri Faustin SEKABIBI, unashinzwe Inkoramutima z’Ukaristiya (Mouvement Eucharistique des
Jeunes) ku rwego rwa Diyosezi
- Paruwasi ya GIKONGORO: ikomeje kuyoborwa na Padiri Anicet KABENGERA
- Paruwasi ya KADUHA : iyayoborwa na Padiri Damien YIRIRWAHANDI, unashinzwe ubwigishwa muri Diyosezi. Asimbuye Padiri Emmanuel MUTETESHA wahawe ubutumwe muri Belgique, igihugu na we yari yatumwemo umwaka ushize (2023/2024)
- Paruwasi ya KIBEHO: Padiri Jean de Dieu HAGUMAMAHORO ni we ukomeje kuyiyobora
- Paruwasi ya KIBUMBWE : izayoborwa na Padiri Philbert Sano, wari Vikeri ushinzwe
umutungo muri iyi paruwasi. Asimbuye Padiri
Francois NSHIMIYIMANA watumwe mu Bufaransa (France)
- Paruwasi ya KIRAMBI : Padiri Bernard KYORIBONA ni we ukomeje ubutumwa bwo kuyiyobora
- Paruwasi ya KITABI : izakomeza kuyoborwa na Padiri Gaspard NKURIKIYIMANA
- Paruwasi ya KIZIMYAMURIRO : yahawe Padiri Athanase NKAMIYE, wari ushinzwe
umutungo muri Paruwasi ya BISHYIGA. Asimbuye Padiri Lucien NSABIMANA wahawe Paruwasi ya BUSANZE.
- Paruwasi ya MASAGARA : izayoborwa na Padiri Jean Baptiste NIRINGIYIMANA, wari Vikeri muri paruwasi ya KIRAMBI, Asimbuye Padiri Alphonse NAMAHORO watumwe muri Espagne
- Paruwasi ya MBUGA: izakomeza kuyoborwa na Padiri Jean Marie Vianney UWIZEYEYEZU
- Paruwasi ya MUGANZA : izakomeza kuyoborwa na Padiri Faustin MPORWIKI
- Paruwasi ya MUSHUBI : izakomeza kuyoborwa na Padiri Pancrase EKYENSERIKORA
- Paruwasi ya NYABIMATA : izayoborwa na Padiri Emery KWIZERA, wari
Vikeri ushinzwe
umutungo muri Paruwasi ya Gikongoro.
Asimbuye Padiri Jean d'Amour BARAHIRA, watumwe mu Iseminari Nkuru ya RUTONGO
- Paruwasi ya NYARUNYINYA: ikomeje kuyoborwa na Padiri Victor NKUNDA YEZU,OFM
- Paruwasi ya RUHERU : izayoborwa na Padiri Jean Damacène MUKESHIMANA, wari
Vikeri ushinzwe
umutungo muri Paruwasi ya
MUGANZA. Asimbuye Padiri Alexandre RURANGWA watumwe kuba Vikeri ushinzwe
umutungo muri Paruwasi ya CYANIKA
- Paruwasi ya RURAMBA : yahawe Padiri Jean Claude KAMARAMPAKA, wari Padiri wungirije wa Paruwasi ya KIRAMBI. Yasimbuye Padiri Calliste KALISA watumwe mu Butaliyani.
- Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho izayoborwa na Mgr Eugène DUSHIMURUKUNDO, asimbuye Padiri François HARERIMANA, wo mu muryango w’Abapalotini.
D.
ABATUMWE
KUYOBORA IBIGO
BY’AMASHURI 8
- Petit Séminaire Saint Jean Paul II de Gikongoro: izayoborwa na Padiri Alexis NDINDABAHIZI (wari waratumwe muri Belgique). Asimbuye Mgr Eugène DUSHIMURUKUNDO watumwe kuyobora Ingoro ya Bikira Mariya i KIBEHO, Padiri François-Xavier KABAYIZA niwe wongeye gushingwa amasomo. Padiri Emmanuel NDACYAYISABA akomeza kuba umunyakigega wa Seminari.
- GS de Musebeya: izayoborwa na Padiri Juvénal
NZIRORERA Asimbuye Padiri
Felix TUYISHIME watumwe kuba Vikeri ushinzwe umutungo muri Paruwasi ya KIRAMBI..
- GS Notre Dame de la Paix de CYANIKA : izakomeza
kuyoborwa na Padiri Jean Claude
NSHIMIYIMANA, omoniye w’abaskuti n’aba Guide.
- GS de Gatare iyobowe na Padiri Eugène NIYONIZEYE, akaba na omoniye w’abalejiyo
- GS St Jean Bosco de Kaduha iyobowe
na Padiri Festus MUTAGANDA
- GS Marie Merci KIBEHO :
izakomeza kuyoborwa na Padiri Aphrodis MUGENZI
- GS MUNINI iyobowe na Padiri Paul
UWAMBAJIMANA, wari Vikeri ushinzwe umutungo muri Paruwasi ya CYANIKA. Asimbuye Padiri Valens HARERIMANA watumwe mu Butaliyani
- GS NYABIMATA: izayoborwa na Padiri Donat BIMENYIMANA, wari Vikeri ushinzwe
umutungo muri Paruwasi ya NYABIMATA.
Mu batumwe mu burezi kandi, harimo Padiri Jean de Dieu MUTUYlMANA, umwalimu uhoraho (Professeur resident) na Mgr Eugène DUSHIMURUKUNDO (visiteur), bombi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Mgr Eugène DUSHIMURUKUNDO ni nawe mugenzuzi w’urukiko rwa Kiliziya, urwego rwa diyosezi, mu gihe Padiri Anatole IGIRIMBAZI, Noteri wa Diyosezi, arubereye Noteri.
E. Abapadiri ba Diyosezi ya GIKONGORO 18 batumwe mu mahanga
Abapadiri 6 batumwe mu Butaliyani (Italie)
- Padiri Joseph SAGAHAUTU wari uhasanzwe
- Padiri Révérien SINGAYINTUMWAYIMANA wari uhasanzwe
- Padiri Joseph NAYIGIZIKI wari uhasanzwe
- Padiri Jean Baptiste NSEKANBANGA wari uhasanzwe
- Padiri Callixte KALISA wakoraga
ubutumwa nka padiri mukuru wa Paruwasi
ya RURAMBA, akaba n’umuyobozi w’Ibiro
bya diyosezi bishinzwe ubwigishwa
- Padiri Valens HARERIMANA wayoboraga GS MUNINI
Abapadiri 4 batumwe mu mu
Bufaransa (France)
- Padiri Fidèle NIYOMANA wari uhasanzwe
- Padiri Severin MUNYANTARAMA wari uhasanzwe
- Padiri Francois NSHIMIYIMANA wakoraga ubutumwa nka Padiri
mukuru wa Paruwasi ya KIBUMBWE.
- Padiri Pascal NSHIMIYIMANA wari uhasanzwe
Abapadiri 3 batumwe mu Espagne
- Padiri Ildéphonse IRANGABIYE wari uhasanzwe
- Padiri Jean Baptiste SHUMBUSHO wari uhasanzwe
- Padiri Alphonse NAMAHAORO wari Padiri mukuru wa Paruwasi ya MASAGARA
Abapadiri 5 batumwe mu bihugu
bitandukanye
- Mu Bubiligi (Belgique): Padiri Emmanuel MUTETESHA wakoraga ubutumwa nka Padiri mukuru
wa Paruwasi ya KADUHA
- Mu Busuwisi (Suisse) : Padiri Damien NIYOYIREMERA wari uhasanzwe
- Muri Kanada (Canada) : Padiri Jean Bosco IYAKAREMYE wari uhasanzwe
- Muri Alemanye (Allemagne): Padiri Clet HABAKURAMA
wakoreraga ubutumwa mu Butaliyani
- Muri Amerika (USA) : Padiri Lambert ULINZWENIMANA wari uhasanzwe
Tubifurije ubutumwa bwiza !
Iyi Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, iri mu gahinda ko kubura Umupadiri witwa Félicien HATEGEKIMANA, witabye Imana kuri uyu wa mbere, tariki ya 08 Nyakanga 2024, azize uburwayi. Biteganijwe ko azashyingurwa kuwa 11 Nyakanga 2024.
Muri uyu mwaka kandi nibwo Padiri Peter BALIKUDDEMBE, wari umwe mu bapadiri bakuze muri diyosezi ya Gikongoro yitabye Imana, na we azize uburwayi. Hari mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024. Yashyinguwe kuwa 16 Werurwe 2024. Imana ikomeze kubiyereka iteka, baruhukire mu mahoro!
No comments:
Post a Comment