Beyatirisi amaze gushyingura basaza be bahowe Imana,
yagiye kuba mu rugo rw’umutagatifukazi witwaga Lusina wari uzwiho kumara
amasaha menshi y’umunsi asenga kandi akora ibikorwa by’urukundo. Aho yahamaze
amezi arindwi, mu mahoro yibanira neza n’uwo mutagatifukazi, ariko afite
icyifuzo cyo kumena amaraso ye kubera Kristu nk’uko basaza be bari barabigenje.
Nyuma icyifuzo cye cyarashubijwe kubera ko uwitwa Lukresi wari wungirije umwami
w’abami, akaba n’umugome cyane kandi yaratwawe n’irari ryo gutunga byinshi,
yashakaga gufata umurage wa Beyatirisi akawongera ku we wari usanzwe kandi ari
munini. Maze afata Beyatirisi, amushinja ko ari umukirisitukazi.
Icyo gihe yamuhitishijemo ibintu bibiri : kwemera
gutura ibitambo ibigirwamana cyangwa gutakaza umurage we ndetse akanamwica.
Beyatirisi yashubije ko mu byo atunze byose, ibifite agaciro kurusha ibindi ari
ukwemera kwe n’umukiro we. Kandi ko adashobora gutura ibitambo amashitani
n’ibigirwamana bibaje mu biti. Amaze kuvuga ibyo, uwo mugabo yahise amujyana mu
buroko. Mu ijoro rikurikiyeho, uwo mugome Lukresi ategeka ko bamwica bamunize.
Hari mu mwaka wa 304.
Ya nshuti ye Lusina afata umurambo we, awushyingura
iruhande rw’imva za basaza ba Beyatirisi, iruhande rw’inzira nini yitwa Porto.
Lukresi amaze kwica Beyatirisi, akigarurira umunani we, yakoresheje umunsi
mukuru, maze kuri uwo munsi mukuru akomeza gukwena abakirisitu yigamba ko
yicishije Beyatirisi kandi agafata n’umurage we, ndetse akomeza gutuka no
guharabika idini ry’Abakirisitu.
Nuko akana gato kari aho gahagatiwe na nyina gatera
hejuru kavuga mu ijwi ryumvikana kati : « Lukresi umaze kwica, kandi wongeraho
no kwiba ibintu bye. Ariko ugiye guhanwa. » ako kanya Lukresi afatwa
n’ububabare bukaze, maze sekibi imugaragura amasaha atatu, irangije iramuniga,
apfa atyo uwo munsi. Papa Lewo wa II yabubakishirije Kiliziya ngo abubahishe,
imibiri yabo ayizana muri iyo Kiliziya. Ubu bashyinguye muri Kiliziya yitiriwe
Bikira Mariya (Sainte Marie Majeure) i Roma. (Inkuru ya padiri Theophile
TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa diyosezi ya Byumba).
Twizihiza Mutagatifu Beyatrisi ku itariki 29
Nyakanga.
No comments:
Post a Comment