Olga wa Kiev, wari igikomangomakazi cya Kiev, yavutse hagati y’umwaka wa 890 na 925. Yavukiye kandi akurira Pskov ahahoze ari mu Burasirazuba bw’umugabane w’Uburayi. Olga yayoboye ubwo bwami kuva mu mwaka wa 945 kugeza mu mwaka wa 960.
Ni bike bizwi ku buzima bwa Olga bwa mbere
y’uko ashyingirwa igikomangoma Igor wa Mbere (Igor I) wa Kiev n’ivuka ry’umwana
wabo w’umuhungu Svyatoslav.
Nyuma y’urupfu rwa Igor
wa Mbere mu mwaka wa 945, Olga yategetse ubwo bwami bwategekeraga i Kiev
ategekera umuhungu we Svyatoslav wari ukuri muto. Icyo gihe Svyatoslav yari
afite imyaka itatu gusa. Nta byinshi bivugwa ku buryo Olga yayoboye gusa ikizwi
cyo ni uko yihoreye ku ba Drevlians bari barishe umugabo we. Olga yayoboye neza
maze akomeza gushyigikirwa n’ingabo ze ndetse n’abaturage.
Hari abandi bami
bamusabaga ngo bashyingiranwe ariko we akabangira kuko yari ashishikazwe no
kurinda abaturage be abanzi bari babakikije.
Mu mwaka wa 950 ubwo Olga yari arimo gutemberera i Konstantinople, hari
umurwa mukuru w’ubwami bwa Roma y’Iburasirazuba, agiye gusura umwami w’abami
w’aho witwaga Constantine VII. Aho i Konstantinople ni ho Olga yamenyeye Yezu
Kristu maze arahinduka aba umukristu abifashijwemo n’umwami w’abami ndetse
n’umwepiskopi. Maze nyuma aza no kubatizwa.
Mu kubatizwa umwamikazi
Olga yahawe izina rya Helena. Ubwo Olga yari akimara kubatizwa, Urumuri rwa
Roho Mutagatifu rwaramurasiye maze asendera ibyishimo kuri roho no ku umubiri.
Umwepiskopi wari umaze kumubatiza yaramubwiye ati: “Olga urahirwa mu bagore
bose ba Kiyevu-Rusiya kubera ko wakunze urumuri ukitandukanya n’ibikorwa
by’umwijima”.
Olga w'i Kiev |
Icyifuzo cya Olga cyo
guhindura Kiev yose ikaba iya Kristu uhereye no ku mwami cyashyizwe mu bikorwa
n’umwuzukuru we Vladimir mu mwaka wa 988. Olga yaranzwe n’ubutagatifu abaho mu
kwemera n’ubwo yari akikijwe n’abapagani benshi bari baranangiye umutima barimo
n’umuhungu we Svyatoslav.
Olga
yabaye umugore w’intwari, ushimwa na benshi kubera ibikorwa by’indashyikirwa
byamuranze. Mu 1988, hizihizwa isabukuru y’imyaka 1000 y’ubukristu mu Burusiya
bw’icyo gihe, Kiliziya y’Aborutodogisi (Eglise orthodoxe) yashizeho umudali w’ishimwe (L’Ordre de la princesse
Olga), ugenewe abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rwa Kiliziya. Mu
1997, mu gihugu cya Ukraine, umudali w’ishimwe witiriwe Olga (L’Ordre de la
princesse Olga), wemejwe nk’ugenewe abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu
burezi no mu iterambere ry’igihugu.
Kiliziya Gatolika
yizihiza Mutagatifu Olga, kuwa 11 Nyakanga.
(Iyi nkuru ishingiye ku
byakusanijwe n’itsinda Spes Mea, Diocese Byumba/ Paroisse Rwamiko. Secretariat
ya SPES MEA: 0784411535/0782889963)
No comments:
Post a Comment