Thursday, August 8, 2024

"Ab’ubu barashaka ikimenyetso" Frère BIGIRIMANA Jean Bosco

Kuri uyu wa 7 Kanama 2024, Umuhanzi w’indirimbo zisingiza Imana Fureri BIGIRIMANA Jean Bosco, wo mu muryango w’Abafureri b’amashuri Gatolika (Frères des écoles chrétiennes) yasohoye indirimbo yise “IKIMENYETSO”. Aragira ati:

Mu misengere yacu dusa n'abasaba cyangwa abategereje ko "Imana yigaragaza", ko yerekana ikimenyetso gitangaje kugira ngo twemere ko ihari. Nyamara ibimenyetso byuzuye mu buzima bwacu bwa buri munsi, mu mateka yacu, aho turi, abo tubana, ibyo dukora... Roho w'Imana atumurikire, tubone ko Imana iri hamwe natwe, ko Ingoma yayo iri rwagati muri twe. 

Amagambo agize indirimbo “ikimenyetso” 


“Dore bariye imigati n’amafi barahaga
basagura inkangara n’inkangara!
Abarwayi bakira babireba
Abapfuye bazuka bahahagaze
Basimbutse ibyago, ibyorezo n’imitego, aka ya nyoni barigurukira!
Ariko bakarenga bakambaza ngo uri hehe?
Ngo ingoma yawe yo se izaza ryari?
Ngo ese koko ni wowe utwaye ubwato,
cyangwa urasinziriye twirwarize ? Tanga agatego!
 
R) Ab’ubu barashaka ikimenyetso! Baracyashaka kimenyetso!
 Iminsi yose tumaranye,bayobewe icyabahesha amahoro (Lc 19,42),
Bakamiritse iby’amabanga y’isi n’ikirere,
ariko bayoberwa umunsi umukiro w’ijuru wabasuye.
Bategereje ikimenyetso!
 
Baturanye n’abaturanyi b’umutima utuye utimuka
Ab’ubupfura bwasanganiye bo bakabutunganira
Bazi ko umuntu ari nk’undi
Batanga ku byo batunze batabara abataka bose, badacagura !
Ntibasama ayabo gusa iyo yajugunwe ejuru
Ikindi kimenyetso kihe ?
 
Amapfa yarateye mbarangira Misiri bajya guhaha
Icyago giteye mbacira akanzu baragicika
Babiloni narabatunze kurinda batahutse
Nabimye amenyo y’abasetsi mbahisha hirya mu rutare
Nabahaye igihugu gitego gihunze amahundo y’amahoro
Ikindi kimenyetso kihe?”

Yumve mu majwi

Inshamake ku buzima n’ubutumwa bya Fureri Jean Bosco BIGIRIMANA

Fureri Jean Bosco BIGIRIMANA yavutse kuwa 15 Ugushyingo 1973, avukira muri Diyosezi ya Ruhengeri. Kuwa 8 Nzeri 2000 nibwo yatangiye Novisiya mu muryango w’Abafureri b’Amashuri Gatolika mu gihugu cya Burkina Faso. Yasezeranye bwambere kuwa 15 Kamena 2002. Kuwa 3 Ukwakira 2009 nibwo yasezeranye burundu. Mu butumwa bunyuranye yasohoje, harimo:

Kuba umuyobozi ushinzwe imyitwarire (2005-2007), umwalimu wigisha isomo ry’igifaransa n’iyobokamana n’umuyobozi wa TTC De La Salle yo mu karere ka Gicumbi, kuva mu 2012 kugeza mu 2015.

Muri 2005 yahawe impamyabumenyi mu bijyanye n’uburezi n’iyobokamana (Sciences Pédagogiques et Religieuses au CELAF, Abijdan), naho mu 2011, ahabwa indi mu bijyanye n’indimi zigezweho (langues modernes, à l’Université nationale du Rwanda)

Magingo aya ni umuyobozi w’Abafureri b’Amashuri Gatolika mu Rwanda, nk’uko yabitorewe kuwa 13 Nzeri 2021 na Fureri Robert SCHIELER, umuyobozi mukuru w’umuryango w’Abafureri b’Amashuri Gatolika ku isi. Fureri Bigirimana ari muri manda ya gatatu, izarangira kuwa 11 Ukuboza uyu mwaka (11 Ukuboza 2021 - 10 Ukuboza 2024).  Manda ya kabiri yatangiye 2018 irangira 2021, mu gihe iya mbere yari yatangiye mu 2015 ikarangira mu 2018.

Imana yamuhunze ingabire nikomeze imwigombe, imuhaze imigisha!

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...