Muri
cumi na bane bari batangiye gutegurirwa kuba abasaseridoti, icyenda ni bo
bageze ku bupadiri. Abafratiri icumi bahawe ubudiyakoni mu gihe, 6
bahabwa ubusomyi, naho 8 bahabwa ubuhereza.
Ni umusaruro
wa diyosezi ya Nyundo muri iyi mpeshyi y’uyu mwaka, 2023/2024, aho Kiliziya
Gatolika mu Rwanda iri mu bihe by’ibirori by’itangwa ry’ubusaseridoti;
ubupadiri n’ubudiyakoni. Umwaka w’ikenurabushyo wa 2023/2024, uzasigira
Diyosezi Gatolika ya Nyundo abapadiri bashya 9 n’abadiyakoni 10.
Myr
Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa diyosezi ya Nyundo, ubwo yari mu birori
by’itangwa ry’ubupadiri ryabereye muri paruwasi ya Murunda yavuze ko abari
bitangiye Iseminari nkuru ari 14, hakaba harasoje 9 gusa. Ati:
“Batangiye ari 14, gusa aba 9 nibo bakomeje urugendo none bageze ku bupadiri.
Ni umugisha kubona abapadiri 9 mu mwaka umwe, ni ibyishimo kandi
turabashimira.”
(indi kuru wasoma: Ibyo wamenya kuri diyosezi ya Nyundo)
Kuwa 7 Nyakanga 2024:
Diyakoni Innocent
Hakizimana yahawe ubupadiri, abuherewe muri Paruwasi Muhato ndetse na Diyakoni Diyakoni Elias NIYIREBA wo mu muryango
w’abapadiri bera, uvuka muri paruwasi ya GATOVU. Ibi birori byitabiriwe na
Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA Umwepisikopi wa Ruhengeri. Padiri Innocent Hakizimana yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 2023.
Uyu munsi kandi abafratiri 7 bahawe ubudiyakoni. Abo ni: Fratri
Denys NDAYAMBAJE wo muri Paruwasi ya GATOVU; Fratri Didier TUYIRINGIRE, uvuka
muri Paruwasi ya NYUNDO, Fratri Eric
|
Bamwe mu bahawe ubudiyakoni |
NSABIMANA wo muri Paruwasi ya KIVUMU, Fratri
Innocent HABINEZA wo muri Paruwasi ya MUHORORO, Fratri Jean Damascène
UWIRINGIYIMANA wo muri Paruwasi ya MURUNDA, Fratri Jean Népomuscène NSABIMANA
wo muri Paruwasi ya NYUNDO, na Fratri Jean Pierre NKURIKIYIMANA wo muri
Paruwasi ya RUSUSA.
Kuwa
13 Nyakanga 2024:
Abadiyakoni batau baherewe ubupadiri
muri Paruwasi ya Rambo, Abo ni Diyakoni Tuyambaze Pacifique na Diyakoni
Andre Pascal Bana Nganzo bavuka muri paruwasi ya Rambo (yahawe ubudiyakoni kuwa
15 Nyakanga 2023, ubwo diyakoni Augustin Girinshuti bavuka muri paruwasi imwe
yahabwaga ubupadiri).
Diyakoni
Pierre Bizimungu uvuka muri paruwasi ya Kivumu.
Aba bapadiri bose bahawe
ubudiyakonikuwa 12 Nyakanga 2023. Padiri Tuyambaze Patrice niwe wambitse mu buryo bwa
gipadiri Padiri Alexandre Bayisenge wabuhawe kuwa 20/7/2024.
Kuwa 20 Nyakanga 2024:
|
Padiri Alexandre Bayisenge |
Diyakoni
Alexandre Bayisenge yaherewe ubupadiri muri Paruwasi Crete Congo Nil avukamo. Padiri Alexandre Bayisenge
yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 2023.
Muri iyi misa kandi, abafratiri 6 bahawe ubusomyi, naho 8 bahabwa ubuhereza.
Abahawe ubusomyi ni Fratiri Damascène
BAPFAKURERA wa Paruwasi Rambo, Fratiri CélestinHAKIZIMANA wa Paruwasi Muramba, Fratiri
Jean Berchmas MUNYANEZA wa Paruwasi Mubuga, Fratiri Alexis NZAYITURIKI wa Paruwasi
Mbugangari, Fratiri Thierry SHEMA wa Paruwasi Stella Maris na Fratri Joseph
TUMAINI wa Paruwasi Mbugangari.
Abahawe ubuhereza ni Fratiri Déogratias DUSHIME
wa Paruwasi Stella Maris Gisenyi, Fratiri Aimable HABINEZA wa Paruwasi Rambo, Fratiri
Eric IRANKUNDA wa Paruwasi Stella Maris Gisenyi, Fratiri Léandre IRAKIZA wa Paruwasi
Nyundo, Fratiri Ferdinand KAYIRANGA wa Paruwasi Kinunu, Fritiri Modeste KWIZERA
wa Paruwasi Mushubati, Fratiri Gaspard NIYOMUGABO wa Paruwasi Kavumu na Fratiri
Fabrice TURAMYUMUCUNGUZI uvuka muri Paruwasi Rambura.
Kuwa 3 Kanama 2024:
Muri paruwasi ya Mukungu, abadiyakoni
batatu bahawe ubupadiri. Abo ni Diyakoni
Protais Bizimungu na Diyakoni Daniel Nshimyumikiza bombi bavuka muri iyi
paruwasi ndetse na Diyakoni Pacifique Manirafasha uvuka muri paruwasi ya
Birambo.
Padiri Daniel Nshimyumikiza afite mukuru
we wahawe ubupadiri mu 2021, akagira murumuna we usoje umwaka wa mbere wa
Filozofiya i Kabgayi, na mushiki wabo w’umubikira.
Paruwasi ya Mukungu imaze kwibaruka abapadiri 9,
ababikira 24 n’umufureri umwe, mu gihe cy’imyaka 50 imaze ishinzwe.
Kuwa 10 Kanama 2024:
Diyakoni Joseph Gato
yaherewe ubupadiri muri paruwasi ya Murunda. Padiri Joseph yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 29023. Ni we diyosezi yasorejeho gutanga
ubupadiri muri uyu mwaka. Padiri Joseph Gato yahisemo intego igira iti “Imana
ni Nyir’impuhwe zihebuje. Niduhinduke”.
Paruwasi ya Murunda ivukamo abapadiri
21, umudiyakoni 1 n’abandi bihayimana basaga 20.
Muri uyu mwaka (2023/2024),
Nyundo iza ku mwanya wa kabiri mu kugira abapadiri bashya benshi, ikaba
ikurikira Nyundo ifite abapadiri 10. Nyundo kandi niyo yambere yabonye
abadiyakoni benshi.
No comments:
Post a Comment