Friday, August 23, 2024

Diyosezi ya Nyundo yungutse abasaseridoti bashya 19

Muri cumi na bane bari batangiye gutegurirwa kuba abasaseridoti, icyenda ni bo bageze ku bupadiri. Abafratiri icumi bahawe ubudiyakoni mu gihe, 6 bahabwa ubusomyi, naho 8 bahabwa ubuhereza.

Ni umusaruro wa diyosezi ya Nyundo muri iyi mpeshyi y’uyu mwaka, 2023/2024, aho Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu bihe by’ibirori by’itangwa ry’ubusaseridoti; ubupadiri n’ubudiyakoni. Umwaka w’ikenurabushyo wa 2023/2024, uzasigira Diyosezi Gatolika ya Nyundo abapadiri bashya 9 n’abadiyakoni 10.

Myr Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa diyosezi ya Nyundo, ubwo yari mu birori by’itangwa ry’ubupadiri ryabereye muri paruwasi ya Murunda yavuze ko abari bitangiye Iseminari nkuru ari 14, hakaba harasoje 9 gusa. Ati: “Batangiye ari 14, gusa aba 9 nibo bakomeje urugendo none bageze ku bupadiri. Ni umugisha kubona abapadiri 9 mu mwaka umwe, ni ibyishimo kandi turabashimira.” 

(indi kuru wasoma: Ibyo wamenya kuri diyosezi ya Nyundo)

Kuwa 7 Nyakanga 2024:

Diyakoni Innocent Hakizimana yahawe ubupadiri, abuherewe muri Paruwasi Muhato ndetse na Diyakoni Diyakoni Elias NIYIREBA wo mu muryango w’abapadiri bera, uvuka muri paruwasi ya GATOVU. Ibi birori byitabiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA Umwepisikopi wa Ruhengeri. Padiri Innocent Hakizimana yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 2023.

Uyu munsi kandi abafratiri 7 bahawe ubudiyakoni. Abo ni: Fratri Denys NDAYAMBAJE wo muri Paruwasi ya GATOVU; Fratri Didier TUYIRINGIRE, uvuka muri Paruwasi ya NYUNDO, Fratri Eric
Bamwe mu bahawe ubudiyakoni

NSABIMANA wo muri Paruwasi ya KIVUMU, Fratri Innocent HABINEZA wo muri Paruwasi ya MUHORORO, Fratri Jean Damascène UWIRINGIYIMANA wo muri Paruwasi ya MURUNDA, Fratri Jean Népomuscène NSABIMANA wo muri Paruwasi ya NYUNDO, na Fratri Jean Pierre NKURIKIYIMANA wo muri Paruwasi ya RUSUSA. 


Kuwa 13 Nyakanga 2024:



Abadiyakoni batau baherewe ubupadiri muri Paruwasi ya Rambo, Abo ni Diyakoni Tuyambaze Pacifique na Diyakoni Andre Pascal Bana Nganzo bavuka muri paruwasi ya Rambo (yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 2023, ubwo diyakoni Augustin Girinshuti bavuka muri paruwasi imwe yahabwaga ubupadiri).

Diyakoni Pierre Bizimungu uvuka muri paruwasi ya Kivumu. 

Aba bapadiri bose bahawe ubudiyakonikuwa 12 Nyakanga 2023. Padiri Tuyambaze Patrice  niwe wambitse mu buryo bwa gipadiri Padiri Alexandre Bayisenge wabuhawe kuwa 20/7/2024. 

Kuwa 20 Nyakanga 2024:

Padiri Alexandre Bayisenge

Diyakoni Alexandre Bayisenge yaherewe ubupadiri muri Paruwasi Crete Congo Nil avukamo. Padiri Alexandre Bayisenge yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 2023.

Muri iyi misa kandi, abafratiri 6 bahawe ubusomyi, naho 8 bahabwa ubuhereza. 

Abahawe ubusomyi ni Fratiri Damascène BAPFAKURERA wa Paruwasi Rambo, Fratiri CélestinHAKIZIMANA wa Paruwasi Muramba, Fratiri Jean Berchmas MUNYANEZA wa Paruwasi Mubuga, Fratiri Alexis NZAYITURIKI wa Paruwasi Mbugangari, Fratiri Thierry SHEMA wa Paruwasi Stella Maris na Fratri Joseph TUMAINI wa Paruwasi Mbugangari. 

Abahawe ubuhereza ni Fratiri Déogratias DUSHIME wa Paruwasi Stella Maris Gisenyi, Fratiri Aimable HABINEZA wa Paruwasi Rambo, Fratiri Eric IRANKUNDA wa Paruwasi Stella Maris Gisenyi, Fratiri Léandre IRAKIZA wa Paruwasi Nyundo, Fratiri Ferdinand KAYIRANGA wa Paruwasi Kinunu, Fritiri Modeste KWIZERA wa Paruwasi Mushubati, Fratiri Gaspard NIYOMUGABO wa Paruwasi Kavumu na Fratiri Fabrice TURAMYUMUCUNGUZI uvuka muri Paruwasi Rambura.

 

Kuwa 3 Kanama 2024:

Muri paruwasi ya Mukungu, abadiyakoni batatu bahawe ubupadiri. Abo ni  Diyakoni Protais Bizimungu na Diyakoni Daniel Nshimyumikiza bombi bavuka muri iyi paruwasi ndetse na Diyakoni Pacifique Manirafasha uvuka muri paruwasi ya Birambo. 

Padiri Daniel Nshimyumikiza afite mukuru we wahawe ubupadiri mu 2021, akagira murumuna we usoje umwaka wa mbere wa Filozofiya i Kabgayi, na mushiki wabo w’umubikira. 

Paruwasi ya Mukungu imaze kwibaruka abapadiri 9, ababikira 24 n’umufureri umwe, mu gihe cy’imyaka 50 imaze ishinzwe.

 

Kuwa 10 Kanama 2024:

Diyakoni Joseph Gato yaherewe ubupadiri muri paruwasi ya Murunda. Padiri Joseph yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 29023. Ni we diyosezi yasorejeho gutanga ubupadiri muri uyu mwaka. Padiri Joseph Gato yahisemo intego igira iti “Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje. Niduhinduke”. 

Paruwasi ya Murunda ivukamo abapadiri 21, umudiyakoni 1 n’abandi bihayimana basaga 20.

Muri uyu mwaka (2023/2024), Nyundo iza ku mwanya wa kabiri mu kugira abapadiri bashya benshi, ikaba ikurikira Nyundo ifite abapadiri 10. Nyundo kandi niyo yambere yabonye abadiyakoni benshi.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...