Tuesday, August 27, 2024

Arikidiyosezi ya Kigali yungutse abasaseridoti 14

Aba badiyakoni ni bo
bahawe ubupadiri muri uyu mwaka
Muri uyu mwaka, abadiyakoni 9 bahawe ubupadiri, abafaratiti 5 bahabwa ubudiyakoni, mu gihe abafaratiri 10 bahawe ubusomyi, naho 9 bahabwa ubuhereza.

Uwo ni wo musaruro wa Arikidiyosezi ya Kigali mu mwaka wa 2023/2024 mu bijyanye n’umuhamagaro wo kwirundurira mu mana uri umusaseridoti. 

Hari kandi abandi baseminari bateye intambwe mu byiciro binyuranye; abarangije i Rutongo, abarangije mu byiciro binyuranye bya Filozofiya i Kabgayi. 

Aya ni amatariki Arikidiyosezi ya Kigali yahimbajeho ibirori by’itangwa ry’ubusaseridoti.


Kuwa 20 Nyakanga 2024:

mu gihe cyo kwiyambaza abatagatifu

Abadiyakoni babiri; umwe wa kigali n’undi w’umjuyezuwiti bahawe ubupadiri n’abafaratiri babiri bahabwa ubudiyakoni. Abahawe ubupadiri ni Diyakoni Janvier NSHIMIRIMANA uvuka muri Paruwasi ya Saint Michel na Diyakoni Félix BIKORIMANA (sj). 

Abahawe ubudiyakoni

Muri ibi birori kandi, abafaratiri Théoneste Ngendonziza na Jean d’Amour Ntakirutimana bahawe ubudiyakoni. Iyi mihango yabereye muri Paruwasi Katederali, iyoborwa na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA ari kumwe na Myr Eric de Moulin-Beaufort, umushumba wa Arikidiyosezi ya Reims mu Bufaransa.

Kuwa 3 Kanama 2024:

Abadiyakoni batanu baherewe ubupadiri muri paruwasi ya Kanombe, binyuze mu biganza bya Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA. Abahawe ubupadiri ni Diyakoni Patrick MUBIRIGI na Emmanuel BYIKWASO bombi bavuka muri paruwasi ya Kanombe. 

Hari kandi diyakoni Olivier Raoul MPINGA uvuka muri paruwasi ya Gikondo, Diyakoni Jean Marie Philippe TUYIZERE uvuka muri paruwasi ya Kabuga na Diyakoni Parfait SHIMWA Baso uvuka muri paruwasi ya Masaka. Uyu munsi kandi abafaratiri batatu bahawe ubudiyakoni. Abo ni  Bonoface Ndikubwimana, Dieudoné Sinzahera Busimba na Emmanuel Vuganeza


Kuwa 18 Kanama 2024:


Muri Paruwasi ya Munanira, Diyakoni François Tuyishimire uvuka muri iyi paruwasi na Diyakoni Félécien Nizeyimana uvuka muri paruwasi ya Rulindo bahawe ubupadiri.

Paruwasi ya Munanira yashinzwe kuwa 25 Nzeri 2022, ivutse kuri paruwasi ya Rulindo


Kuwa 18 Kanama 2024:

Ignance Nshimiyimana
Umudiyakoni Ignance Nshimiyimana yaherewe ubupadiri muri paruwasi avukamo ya Kamabuye. Iyi paruwasi yashinzwe kuwa 30 Ukwakira 2022, ibyawe na Paruwasi ya Ruhuha. Kuri uyu munsi kandi abafaratiri 10 bahawe ubusomyi, naho 9 bahabwa ubuhereza.

Abafaratiri bahawe ubusomyi ni Ange Sympathique Iradukunda, Charles Ukwiyingabo, Colade Igirimana, Syriaque Namahoro, Emmanuel Uwizeyimana, Fulgence Tuyishimire, Jean Claude Dusengimana, Theoneste Dusabimana, Derlin Bouaka na Steven Mongo.

Abafaratiri bahawe ubuhereza ni Valens Ndayisaba, Achille Hakizimana Kwihangana, Hafashimana, Celestin Bayizere, Elie Fabrice Ishimwe, Emmanuel Hagenimana, Fabrice Cyuzuzo, Jean Marie Vianney Bintunimana na Reverien Uwineza

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...