Abadiyakoni 10
bahawe ubupadiri naho abafratiri 7 bahabwa ubudiyakoni. Hari kandi n’abafratiri
14 bateye intambwe binjira mu byiciro binyuranye.
Impeshyi ya buri mwaka, Kiliziya Gatolika mu Rwanda iba iri mu bihe
by’ibirori by’itangwa ry’ubusaseridoti, cyane cyane ubupadiri n’ubudiyakoni.
Muri icyo gihe kandi abafratiri batera intambwe mu byiciro binyuranye. Hari
abahabwa ubuhereza, abandi bakinjira mu gice cy’ubusomyi. Mu mwaka
w’ikenurabushyo wa 2023/2024, Diyosezi ya Ruhengeri yungutse abapadiri bashya
10 n’abadiyakoni bashya 7, babuhawe mu buryo bukirikira:
|
Abahawe ubupadiri kuwa 13/7/2024 |
Kuwa 13 Nyakanga
2024: muri paruwasi ya Nemba, abadiyakoni 2 ba diyosezi n’uwo mu muryango w’aba
“lazaritse”bahawe ubupadiri. Ni mu gihe abafratiri 8 bahawe ubusomyi, naho
abafratiri 6 bahabwa ubuhereza. Abahawe ubupadiri ni Théogène Nizeyimana,
Valentin Nkoreyimana na Epimaque Nzabanita (Lazariste).
|
Abawe ubupadiri kuwa 20/7/2024 |
Kuwa 20 Nyakanga
2024: muri Kiliziya Katederali, abadiyakoni 4 ba diyosezi n’umwe wo mu muryango
w’Abapalotini, bahawe ubupadiri. Abo ni Eugène Arinatwe, Aaron Musabyeyezu,
Ariston Ndayiringiye, Innocent Niyonsaba na Casimir Tuyisenge (sac).
Kuwa 3 Kanama
2024: mu gitambo cya misa cyaturiwe kuri
paruwasi ya Busogo, abadiyakoni 2 bahawe ubupadiri. Abo ni Diyakoni Patrick
Consolateur Niyikora na Diyakoni Blaise Ukwizera.
|
Abahawe isakramentu ry'ubusaseridoti kuwa 10/8/2024 |
Kuwa 10 Kanama
2024: muri paruwasi ya Janja, abadiyakoni 2 bahawe ubupadiri. Abo Diyakoni Maurice
Bizimana na Diyakoni Narcisse Nsababera. Kuri uyu munsi kandi abafratiri 7
bahawe ubuduyakoni. Ibi birori byayobowe na Myr Visent Haroliomana, umushumba
wa diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe na Myr Sereviliyani Nzakamwita, umushumba wa diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko, wakoreye ubutumwa muri paruwasi ya Janja akiri padiri.
|
Abadiyakoni 7 nibo Diyosezi ya Ruhengeri yungutse muri uyu mwaka |
No comments:
Post a Comment