Saturday, August 24, 2024

Kigali: ni he buri mupadiri yatumwe mu mwaka wa 2024/ 2025 ?

Abahawe ubusaseridoti kuwa 3 Knama 2024
... harabura iminsi ibiri ngo buri mupadiri wahawe ubutumwa bushya abe abarizwa aho yoherejwe. Amakomisiyo 20 yahawe abayobozi, abapadiri 38 bahabwa ubutumwa mu mahanga. 7 batumwa mu maseminari makuru, 11 batunwa kuyobora ibigo by'amashuri  mu gihe 44 bazayobora amaparuwasi. ...

Muri Arikidiyosezi ya Kigali, harabura iminsi ibiri ngo buri mupadiri wahawe ubutumwa bushya abe abarizwa aho yoherejwe. Ubutumwa bwatanzwe ni ubwo mu mwaka wa 2024/ 2025, aho Amakomisiyo 20 yahawe abayobozi, abapadiri 38 bagahabwa ubutumwa mu mahanga. Abapadiri 7 bahawe ubutumwa mu maseminari makuru, ibigo by'amashuri 11 bizayoborwa n'abapadiri n'amaparuwasi 44 yahawe abazayayobora.

inyandiko ya Arikidiyosezi ya Kigali igaragaza ahao buri mupadri azakorera ubutumwa yasohotse kuwa 9 Nyakanga 2024, itenganya ko bitarenze kuwa 26 Kanama, buri mupadiri agomba kuba yageze aho yatumwe. Iyi nyandiko yasohotse mbere y'itorwa ry'umwepiskopi mushya wa Butare. Uwatowe ni Myr Jean Bosco Ntagungira, wari wahawe ubutumwa bwo kuba Padiri Mukuru wa paruwasi Regina Pacis Remera, akaba n'intumwa y'umwepiskopi (episcopal vucar) muri zone ya Kicukiro. 












Menya uko andi madiyosezi yatanze ubutumwa

BYUMBA

BUTARE

RUHENGERI 

GIKONGORO

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...