Abahawe ubusaseridoti kuwa 3 Knama 2024 |
Muri Arikidiyosezi ya Kigali, harabura iminsi ibiri ngo buri mupadiri wahawe ubutumwa bushya abe abarizwa aho yoherejwe. Ubutumwa bwatanzwe ni ubwo mu mwaka wa 2024/ 2025, aho Amakomisiyo 20 yahawe abayobozi, abapadiri 38 bagahabwa ubutumwa mu mahanga. Abapadiri 7 bahawe ubutumwa mu maseminari makuru, ibigo by'amashuri 11 bizayoborwa n'abapadiri n'amaparuwasi 44 yahawe abazayayobora.
inyandiko ya Arikidiyosezi ya Kigali igaragaza ahao buri mupadri azakorera ubutumwa yasohotse kuwa 9 Nyakanga 2024, itenganya ko bitarenze kuwa 26 Kanama, buri mupadiri agomba kuba yageze aho yatumwe. Iyi nyandiko yasohotse mbere y'itorwa ry'umwepiskopi mushya wa Butare. Uwatowe ni Myr Jean Bosco Ntagungira, wari wahawe ubutumwa bwo kuba Padiri Mukuru wa paruwasi Regina Pacis Remera, akaba n'intumwa y'umwepiskopi (episcopal vucar) muri zone ya Kicukiro.
Menya uko andi madiyosezi yatanze ubutumwa
No comments:
Post a Comment