Wednesday, August 14, 2024

Butare 2024/2025: Myr Rukamba ni we wahaye abapadiri ubutumwa

Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa diyosezi ya Butare ugiye mu kiruho  asize atangaje aho abapadiri  n'abaseminari bakuru bazakorera ubutumwa mu mwaka wa 2024/2025. Dore uko yabigennye mu nyandiko ye yo kuwa 7 Kanama 2024. 

Haburaga igihe gito ngo yemerwe na Papa Francis kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, kuko itangazo rigena umusimbura we, Myr Yohani Bosiko Ntagungira ryasakaye ku isi riturutse i Roma, kuwa 12 Kanama 2024. 

Musenyeri Filipo Rukamba yavutse  kuwa 26 Gicurasi 1948, avukira i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza. yahawe ubupadiri kuwa 2 Kamena, mu biganza bya musenyeri Aloyisi Bigirumwami wari se wabo, abuhererwa ku Nyundo. 

kuwa 19 Mutarama 1997, nibwo yatorewe kuba umwepiskopi wa Butare, yimikwa kuwa 12 Mata 1997. intego ye ni "Considerate Iesum", bisobanuye ngo "nimuhugukire Nyagasani". 












No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...