Friday, August 23, 2024

Igisobanuro cy’umushumi wambarwa n'abasaseridoti

Umushumi utwibutsa umwe Abayisiraheli bari bambaye mu ijoro rya Pasika,bitegura urugendo rugana mu gihugu cy'isezerano: Iryo tungo muzarirya mutya: 

muzabe mukenyeje umukoba, mwambaye inkweto mu birenge; kandi muzarye mugira bwangu kuko ari Pasika y’Uhoraho.

Natwe rero mu rugendo rugana ijuru, tugomba guhora turi maso : muhore mwiteguye kuko mutazi umunsi umwami wanyu azagarukira. 



Tugomba guhora dukenyeye ubutungane,kandi dusaba Uhoraho ngo azimye muri twe icyitwa irari cyose maze atwambike ubusugi n'ubumanzi by'umutima n'umubiri.

Imitwe ibiri y'umushumi ishushanya ugusiba n'isengesho,uburyo bubiri Yezu yaduhaye bwo kwirukana Roho mbi n'ibishuko Mk,9,28).


Umusaseridoti agomba kuba imanzi kuko afata mu biganza bye umubiri wa Kristu kandi akaba ashushanya Kristu,We musaseridoti mukuru w'intungane. 

(Isoko: Padiri Phocas BANAMWANA, @Banamwana11, 21/8/2024)

No comments:

Post a Comment

Nkotsi, umurenge wihariye ku mateka y'Abami b’u Rwanda

Nkotsi ni umwe mu mirenge cumi n’itanu igize Akarere ka Musanze, ikaba igizwe n’utugari dutanu: Mubago, Gashinga, Ruyumba, Rugeshi na Bikara...