Kuri uyu wa 12 Kanama 2024, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi,
Papa Francis yemeye ubwegure bwa Myr Filipo Rukamba, bityo atorera Padiri Yohani Bosiko Ntagungira, wari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis Remera muri Arikidiyosezi
ya Kigali kumusimbura nk’umwepiskopi wa diyosezi ya Butare.
Ibyo wamenya ku watorewe kuba umwepiskopi wa Butare
Padiri Yohani Bosco NTAGUNGIRA yavukiye i Kigali mu Rwanda, tariki ya 3 mata 1964. Amashuri abanza yayigiye i Kigali no mu Ruhengeri guhera mu mwaka wa 197 kugeza mu mwaka wa 1978. Amashuri yisumbuye yayigiye mu Iseminari nto ya Arikidiyosezi ya Kigali guhera mu mwaka wa 1978 kugeza mu mwaka wa 1985.
- Mu mwaka wa 1985 Yagiye kwiga mu iseminari nkuru ya Rutongo.
- Kuva mu mwaka wa 1986 kugeza mu mwaka wa 1993 yigaga mu iseminari nkuru ya Nyakibanda aho yize Filozofiya na Tewolojiya.
- Kuva mu mwaka wa 1993 kugeza mu mwaka wa 1994 : Padiri Yohani Bosco NTAGUNGIRA yari ashinzwe amasomo mu Iseminari nto ya Mutagatifu Visenti I Ndera muri Arikidiyosezi ya Kigali.
- Kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu mwaka wa 2001 : Yigaga amategeko ya Kiliziya I Roma muri Univerisité Pontificale du Latran ahakura impamyabumenyi ya Lisansi n’iya Doctorat mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko asanzwe ya Leta.
- Kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mu mwaka wa 2002 : Padiri Yohani Bosco NTAGUNGIRA Yari Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali (chancelier) akaba na Perezida wa komisiyo ya Diyosezi ya OPM ndetse n’ubumwe bw’abemera Kristu.
- Kuva mu mwaka wa 2002 kugeza mu 2018 : Yari Umuyobozi wa Seminari nto yisunze Mutagatifu Visenti i Ndera muri Arikidiyosezi ya Kigali, akora ubutumwa mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda ndetse ayobora na Komisiyo ishinzwe Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa (OPM) ku rwego rw’igihugu.
- Kuva mu mpera za 2018 kugeza ubu ni Padiri mukuru wa Paruwasi “Regina Pacis” muri Arikidiyosezi ya Kigali aho yashinze Televiziyo gatolika izwi nka Pacis Tv. Akora kandi ubutumwa bwo kuba umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda rukorera Kigali ku kicaro cy’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.
No comments:
Post a Comment