Sunday, September 8, 2024

Mutagatifu Gerigori, Umukurambere wa Kiliziya

... bati : « ni abongereza » na we ati : « iyo mumbwira ahubwo ko ari abamalayika ». Ni ishyano ko Roho Mutagatifu atabatuye mu mitima, ntibagize uko basa bibaho...mateka ya Kiliziya bamwita kandi Gerigori w’ikirangirire. Yabaye vuba…


Mutagatifu Gerigori wa I, mu mateka ya Kiliziya bamwita kandi Gerigori w’ikirangirire. Nibyo koko, yabaye ikirangirire kuva akiri muto, kugera aho asangiye Uwo yiyeguriye. 

Haba mu mavuko, kuko yabyawe n’imfura nkuru z’i Roma, haba ku bwenge butangaje n’ubutagatifu bwe bw’indakemwa, haba mu bikorwa byose, haba kandi ku ikuzo Kiliziya yamuhaye kare ataranatorerwa kuba Papa. Yabaye vuba Karidinali, aba kenshi intumwa ikomeye ya Papa mu butumwa bukomeye mu gihe cy'imyaka myinshi. Byose kandi akabitunganya bimuhiriye, bihesheje Kiliziya ikuzo ryinshi, ni ikirangirire ko cyizihiye Nyagasani. Ni umuhanga mu nyigisho za Kiliziya.

Mutagatifu Siliviya
umubyeyi wa Gerigori
Gerigori wa I yavukiye i Roma muri 540. Nyina ni Mutagatifu Siliviya naho Se Gorudiyani, na we yari imfura cyane n’umujyanama mukuru w’ingoma ngari y’abaromani, ari umukristu kandi avanze imigenzo yabwo myiza n’umurava w’imfura ziburambyeho cyane. Umuryango wa Gerigori wa I avukamo wari ukomeye ku bukristu. Ababyeyi be bombi, Gorudiyani na Siliviya ni abatagatifu. Murumva rero ko Gerigori yari afite kirera. Amaze kuba umusore agaragaza koko ko ubupfura n’ubutagatifu yarerewemo bitapfuye ubusa.

N’ubwo umwami yashakaga ko yakurikira inzira z’isi se n’abakurambere bari barakurikiye zo kubahiriza ingoma z’abaromani, akabanza ndetse kwemera kuba na we ubwe umutware ukomeye i Roma, yagize atya ata aho ikuzo n’umukiro w’isi, aho se apfiriye, ajya kwiha Imana, mu muryango w’abamonaki ba mutagatifu Benedigito. Mu mwaka wa 527, nibwo yagizwe umuyobozi w’umujyi, nyamara mwaka 574 ahitamo kwizitura ku byisi kugira ngo yegukire Imana mu mibereho y’abamonaki. Yashinze ibigo byinshi by’abamonaki muri Sisile (Scile).

Urugo rwa se yaruhinduyemo urw’abamonaki. Bidatinze bamutorera kuba umukuru wabo. Rimwe asanga i Roma ku karubanda abongereza bafashweho ingaruzwamuheto. Ubwiza bwabo bw’umubiri buramutangaza cyane. Abaza ubwoko bwabo, bati : « ni abongereza » na we ati : « iyo mumbwira ahubwo ko ari abamalayika ». Ni ishyano ko Roho Mutagatifu atabatuye mu mitima, ntibagize uko basa bibaho. Bavuga ko ariho yakurije kwita cyane kuri icyo gihugu aho abereye Papa, akaboherereza abamonaki bo kubigisha ubukristu.

Agusitini wa Kantoruberi
Umukurambere w’ingenzi mu bahigishije yohereje ni Mutagatifu Agusitini wa Kantoruberi. Ataraba ariko Papa, yabanje gukorera Kiliziya uko twabivuze, imirimo ikomeye cyane. No mu bamonaki ndetse ntiyahatinze. Papa Pelaji wa II arahamuvana amwohereza i Konstantinopoli kuhamubera umuvugizi (igisonga). Icyo gihe Konstantinopoli yari ingoma ya mbere mu isi, kuko iy’abaromani b’i Burengerazuba, ababarubari (abarwanyi b’abanyamisozi) bari bayitsinze. Yageze yo ahahindura umwigishabinyoma w’ikirangirire cyane witwaga Ewutikiyusi. Amuhindurana n’abigishwa be benshi.

Aho agarukiye i Roma ashingwa kenshi gukorera Kiliziya imirimo iruhije cyane, ariko na yo ayihirwamo yose. Yahawe n’ubundi butumwa bukomeye na papa mu bindi bihugu. Byose abigaragazamo ubwenge bwe n’ubutagatifu bwe. Yabaye umunyamabanga n’umujyanama wa Papa Pelaji wa II.

Papa Pelaji wa II aho amariye gupfa mu mwaka wa 590, Gerigori atorerwa kumuzungura ku ntebe ya mutagatifu Petero. Hari hashize amezi atandatu Kiliziya idafite papa. Papa Pelaji wa II yayoboye Kiliziya kuva 26 Ugushyingo 570 kugeza kuwa 7 Gashyantare 590. Aho Gerigori abereye Papa, yita cyane ku kogeza Ingoma y’Imana hose ariko mbere na mbere mu Bwongereza. Indirimbo za misa ni we wazihaye ishingiro zifite n’ubu. Ubwo ni nako yandika ibitabo bitangaje byo gusobanura Ivanjili n’iyoboka-Mana ritagatifu.

Gerigori yabaye Papa wa 64 wicaye ntebe y’umusimbura wa mutagatifu Petero Intumwa, kuva kuwa 3 Nzeri 590 kugera kuwa 12 Werurwe 604. Ni we mupapa wambere wubashywe bikomeye na Kiliziya y’iburengereazuba, ibitabo bye yanditswe byifashishwa n’aborutodogisi (l'Église orthodoxe) ndtese na Kiliziya Gatulika, kandi izo kiliziya zombi zikubaha ubutagatifu bwe, nk’umwe mu bakurambere ba Kiliziya (les Pères de l’Église). 

Mu nyandiko yasize zirimo amabaruwa 800, igitabo cyitwa “des Dialogues” kigizwe n’imizingo itatu. Mu muzingo wa II nimwo dusanga ubuzima bwa mutagatifu Benedigito w’i Nurusiya (Benoît de Nursie), umukurambere w’ababenedigitini. Ingoma ye ibarirwa mu za mbere zubahirije Kiliziya kurusha izindi.

Zimwe mu nyandiko za mutagatifu Gerigori

(Twifuje kuzigaragza zanditswe mu rurimi rw’igifransa hamwe n’ikilatini kugira ngo zitaza gutakaza umwimerere wazo biturutse ku ihinduranyandimi)

  1. Commentaire sur le Cantique des Cantiques, Cerf, 1984
  2. Commentaires moraux aux livres de Job (595), livres 33-35 (Cerf, 2010), livres 30-32 (Cerf, 2009). Trois volumes publiés - textes latin et français avec notes - dans la collection Sources chrétiennes avec le titre Morales sur Job : Tome 1 : livres I-II. Tome 2 : livres XI-XIV. Tome 3 : livres XV-XVI.
  3. Dialogues (Dialogorum libri quattuor de vita et miraculis patrum italicorum et de æternitate animorum, 593-594), livres III et III (Cerf, 1979), IV (Cerf, 1980). Trad. abbé Henry (1851). 
  4. Homélies sur l'Évangile, homélies 1-20 (Cerf, 2005), 21-40 (Cerf, 2008). Trad. des moines bénédictins de l'abbaye de Sainte-Madeleine du Barroux.
  5. Registre des lettres (600), livres I et II (Cerf, 1991), III-IV (Cerf, 1990). Collection de 848 lettres de correspondance officielle.
  6. La Règle pastorale (Regulæ pastoralis liber, 591), livres I et II (Cerf, 1992), livres III et IV (Cerf, 1992)

Gerigori yapfuye kuwa 12 Werurwe 604, yandikwa bidatinze mu gitabo cy’abatagatifu. Yabaye kandi mu ba mbere Kiliziya yahaye ikuzo ryo kwitwa abarimu bayo (docteurs de l'Église). Tumwizihiza kuwa 3 Nzeri. Kiliziya y’Aborutodogisi yo imuhimbaza kuwa 12 Werurwe.

(Twifashishije ibyahinduwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa diyosezi ya Byumba, ku bindi yakusanije, bariza kuri 0788757494/ 0782889963 z’ubunyamabanga bwa SPES MEA).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...