Wednesday, September 11, 2024

IBYO WAMENYA KU MUNSI MUKURU W’IZINA RITAGATIFU RYA MARIYA

… Kwizihiza izina ritagatifu rya Mariya byatangiriye mu gihugu cya Hispaniya mu mwaka w’1513, Papa Inosenti XI ategeka ko wizihizwa ku isi hose mu1683 … Ni Papa Yohani Pawulo wa II wawusubijeho mu mwaka w’2002...

Mariya ni umubyeyi wacu. Yezu ubwe ni ko yabishatse igihe abwira Bikira Mariya amwereka Yohani Intumwa ati: “dore umwana wawe”. Mutagatifu Yohani yari mu mwanya wacu twese. Birumvikana ko Kiliziya igira umunsi mukuru itwibutsa izina rya Mariya, umubyeyi wacu. Nta zina rinyura umuntu nk’irya nyina wamubyaye. Mariya ni umubyeyi wacu, ni n’umwamikazi wacu.

Kwizihiza izina ritagatifu rya Mariya byatangiriye mu gihugu cya Hispaniya mu mwaka w’1513, noneho ku itariki 25 Ugushyingo mu mwaka w’1683 Papa Inosenti XI ategeka ko wizihizwa ku isi hose, mu rwego rwo gushimira Bikira Mariya ku mutsindo abakirisitu bari bamaze gutsinda abaturuki (Turcs) b’abayisilamu, i Viyene mu gihugu cya Otirishi.

Uyu munsi mukuru washyizwe kuwa 12 Nzeri, ari ukugira ngo twibuke uburyo Bikira Mariya yagobotse abakirisitu bari batewe n’ingabo z’abanzi babo b’abayisilamu. Abayisilamu bari bateye igihugu cya Otirishi mu Burayi, Yohani Sobiyesiki  (Jean III Sobieski) umwami wa Polonye n’ingabo ze atabara afatanyije na Karoli wa  V igikomangoma cya Loreni ( Lorraine) mu Bufaransa.

Kuva icyo gihe, uwo mutsindo wizihizwaga ku cyumweru gikurikira itariki 8 Nzeri ari wo munsi w’ivuka rya Bikira Mariya.

Mu ntangiriro y’igisekuruza cya XX, Papa Piyo wa X yawushyize ku itariki ya 12 Nzeri mu rwego rwo kwizihiza intsinzi y’abakirisitu ku bayisilamu muri rwa rugamba rwabereye i Viyene.

Mu w’1683 Yohani Sebuleski yahagurukanye n’ingabo ku itariki ya 15 Kanama, kuri Asomusiyo. Imbere hagenda ibendera ryanditseho izina rya Mariya. Bageze ku gasozi kari hejuru y’umujyi wa Viyene, mu majyaruguru yawo, umwami Yohani Sobiyeski amaze gusaba ko haba misa yo gusabira izo ngabo, misa yasomwe na padiri Mariko wa Aviyano wari Omoniye w’ingabo z’abakirisitu mu Burayi bw’Iburengerazuba. Umwami Sobiyesiki, ubwe, misa igiye guhumuza asenga yiyambaza Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana, misa irangiye agaba igitero kuri za ngabo z’abaturki  (Turcs) zari hagati y’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000) n’ibihumbi magana atatu (300,000).

Izo ngabo z’abayisilamu zibonye igitero zigira ubwoba bwinshi cyane zirahunga, maze ibihugu by’iburayi bw’iburengerazuba birimo Hongiriya, Transilivaniya, Sloveniya na Krowasiya bigira amahoro. Izi ngabo z’abaturki kandi zari zarahiriye gufata igice kinini cy’Uburayi ndetse zikanafata Roma. Icyo gihe umuhire Mariko wa Aviyano yari yagiye kumvisha umwami Yohani Sobiyeski wa Polonye kuza gutabara umujyi wa Viyene afite ingabo ibihumbi mirongo ine gusa. Icyo gihe umujyi wa Viyene wari hafi gufatwa, wiringiye gusa ubuvunnyi bw’Umubyeyi Bikira Mariya, dore ko ishusho ya Bikira  Mariya yari ishushanyije ku mabendera yose y’izo ngabo z’abakirisitu zatabaraga umujyi wa Viyeni.

Kuva rero ku itariki 14 Nyakanga abayisilamu bari bahanganye n’abakirisitu, mbese bigaragara ko hasigaye amasaha make uwo mujyi ugafatwa. Urugamba rwatangiye mu rukerera ku itariki 11 Nzeri rumara umunsi umwe, kuko ku mugoroba w’uwo munsi, ibendera umwami w’abayisilamu yari atwaye ryigaruriwe n’umwami Yohani Sobiyeski w’umukirisitu. Nuko abasirikare b’umwami Yohani III Sebiyesiki barwana n’izo ngabo z’abayisilamu bamaze kwambaza Bikira Mariya, banesha abayisilamu. Bakiza batyo Uburyayi icyorezo cy’abayisilamu. Nuko mu gitondo cyo ku itariki 12 Nzeri umwami Sobiyesiki yinjira mu mujyi wa Viyene mu byishimo bikomeye, maze ajya mu misa muri Kiliziya yitiriwe Bikira Mariya w’i Lorete, gushimira Bikira Mariya. Icyo gihe na Papa Inosenti wa XI wariho icyo gihe abona ko iyo ntsinzi ari Bikira Mariya wayitanze.

Mu w’1970, uyu munsi wari warakuwe kuri Kalendari ya liturujiya (calendrier romain). Ni Papa YohaniPawulo wa II wawusubijeho mu mwaka w’2002.

(Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963/ 0722889963,   ubunyamabanga bwa SPES MEA)

 


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...