Friday, September 13, 2024

Mutagatifu Yohani Krizostome, umwepisikopi wa Konstantinople

… “Krizostome nta kindi kindi ntinya, icyo ntinya si ugufungwa, si ugucirirwa mu mahanga, si ubukene, si urupfu, ntinya gusa icyaha.”…

Mutagatifu Yohani, wiswe Krizostome (bivuga “munwa wa zahabu), ni nk’aho baba baramwise “Muvuganeza.” Yavukiye muri Antiyokiya muri 344, nyina apfakara akimubyara (icyo gihe nyina yari afite imyaka 20). Nuko aho kongera gushaka, yirerera umwana we gusa, ariko amurera gikirisitu rwose kuko na we ubwe yari we mu by’ukuri. Yamuhaye uburere bwiza. Mu by’ukuri baramutangariraga. Cyakora abanza gushukwa n’ingeso z’isi. Ariko yari afite inshuti imugarura mu nzira nziza.

Iyo nshuti ni mutagatifu Bazili, umwepisikopi wa Kayezariya, akaba ndetse yarabaye umwarimu ukomeye wa Kiliziya. Uko guhuza kwabo, ubudahemuka n’ibitekerezo byabo bituma noneho barushaho kuba inshuti cyane.  Aho  akuriye yagiye mu mashuri, agira n’amahirwe aba umuhanga koko. ab’icyo gihe ndetse baramutangarira cyane. Gusa yabaye umukristu bitinze kuko yabatijwe afite  imyaka 18 y’amavuko. Nyina amaze gupfa, Yohani Krizostome yahinduye imibereho, agira igitekerezo cyo kwiyegurira Imana. Aho abereye umufaratiri wa Kiliziya ya Antiyokiya, Krizostome areka ubupfayongo bwose. Aharanira ubutagatifu  ku buryo butisubiraho, akiyambarira gikene iteka. Amasaha y’umunsi ayacamo ibice byo gusenga Imana, kuzirikana no kwiga ibitabo bitagatifu. Igisibo cye nticyari nk’icyacu cyo kwitegura Pasika gusa. Cyari icy’iteka.

Yajyaga kuryama, akaryama ku butaka gusa mu nzu, na bwo amasaha make cyane, kuko yataramaga cyane asenga cyangwa yiga. Ni bwo ahagurutse iwabo yigira ahantu hiherereye wenyine mu mpinga y’umusozi. Aho  yahamaze igihe kirekire asenga. Aho  hantu ariko haramunaniye kubera amagara ye, ni bwo bibaye ngombwa ko agaruka iwabo mu mujyi.  Maze mu mwaka wa 386 ahabwa ubusaseridoti. Guhera ubwo inyigisho ze zirushaho gushyigikirwa n’igihugu cyose  maze na we yitangira umurimo wo kwigisha ivanjili.

Nuko atangira ubwo kwigisha iby’iyobokamana  maze abantu benshi bagahururira izo nyigisho ze. Umwepisikopi yaramushimye aramwiyegereza amugira umufasha we, igisonga cye cya mbere, amubera ijisho rimubonera, ukuboko kumushoboreye, ururimi rumusobanurira amagambo ashaka kubwira abakirisitu. Kuvuga neza kwe bituma igihugu cyose cyemera inyigisho ze. Hakaba ubwo yigisha ndetse abarenze ibihumbi ijana bateraniye hamwe.  Amaze imyaka 30 avutse, ahungira mu bamonaki bashaka kumuha ubwepiskopi. Nyuma ariko bajya kumuzana ku gahato. Bamwemeza kuba umwepiskopi. 

Mu  mwaka wa 397, Yohani Krizostome yatorewe kuba umwepisikopi wa Konstantinople. Umwete  n’inyigisho ze zitagira uwo zitinya  zituma arushaho gukundwa hose ahindura benshi bemera kubatizwa, abari baradohotse na bo bagarukira Imana na Kiliziya. Na we kandi yakundaga Imana n’abantu bitavugwa. Agarura abahakanyi benshi muri Kiliziya, ahindura abapagani batabarika, atera abakirisitu benshi cyane guharanira ubutagatifu rwose. Ubukirisitu n’imico myiza bishinga imizi ikomeye mu gihugu cyose yari abereye umwepiskopi. 

Inyigisho ze kandi zahashyaga abari baratwawe n’umutima w’ubusambo kuko zarengeraga abakene n’imbabare. Ntibyatinda,  umwamikazi Ewudogisiya (Eudoxie), atangira kumutinya no kumugirira ishyari. Nuko  batangira kumutoteza bikomeye, bigeza nubwo aciwe mu gihugu, kuko yeruraga akabwira i bwami ingeso zihari bagomba kureka. Yarahagurutse atuma ku mwamikazi Ewudogisiya aya magambo ati: “Krizostome nta kindi kindi ntinya, icyo ntinya si ugufungwa, si ugucirirwa mu mahanga, si ubukene, si urupfu, ntinya gusa icyaha.”

Yohani Krizostome  yaguye mu mahanga iyo yaciriwe,  mu mwaka wa 407.  Nubwo Kiliziya itamwita uwahowe Imana, yabaye we koko. Yakundaga cyane mutagatifu Pawulo. Ni we ndetse wavuze ko umutima wa Pawulo wari warabaye uwa Kristu. Nyuma, umurambo waje gushyingurwa i Konstantinople mu cyubahiro gikwiye iyo ntwari yitangiye Ivanjili. Nuko  ibitabo n’amabaruwa yanditse bigirira akamaro gakomeye Kiliziya. Yohani Krizostome ni umwe mubo Kiliziya yahaye ikuzo ryo kwitwa "Abalimu ba Kiliziya (Docteurs de l'Église )" Tumwizihiza ku itariki 13 Nzeri.

(Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963,ubunyamabanga bwa SPES MEA).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...