… “Krizostome nta kindi kindi ntinya, icyo ntinya si ugufungwa, si ugucirirwa mu mahanga, si ubukene, si urupfu, ntinya gusa icyaha.”…
Mutagatifu Yohani, wiswe Krizostome (bivuga “munwa wa zahabu), ni
nk’aho baba baramwise “Muvuganeza.” Yavukiye muri Antiyokiya muri 344, nyina
apfakara akimubyara (icyo gihe nyina yari afite imyaka 20). Nuko aho kongera
gushaka, yirerera umwana we gusa, ariko amurera gikirisitu rwose kuko na we
ubwe yari we mu by’ukuri. Yamuhaye uburere bwiza. Mu by’ukuri
baramutangariraga. Cyakora abanza gushukwa n’ingeso z’isi. Ariko yari afite
inshuti imugarura mu nzira nziza.
Iyo nshuti ni mutagatifu Bazili, umwepisikopi wa Kayezariya, akaba
ndetse yarabaye umwarimu ukomeye wa Kiliziya. Uko guhuza kwabo, ubudahemuka
n’ibitekerezo byabo bituma noneho barushaho kuba inshuti
cyane. Aho akuriye yagiye mu mashuri, agira n’amahirwe
aba umuhanga koko. ab’icyo gihe ndetse baramutangarira cyane. Gusa yabaye
umukristu bitinze kuko yabatijwe afite imyaka 18 y’amavuko. Nyina
amaze gupfa, Yohani Krizostome yahinduye imibereho, agira igitekerezo cyo
kwiyegurira Imana. Aho abereye umufaratiri wa Kiliziya ya Antiyokiya,
Krizostome areka ubupfayongo bwose. Aharanira ubutagatifu ku buryo
butisubiraho, akiyambarira gikene iteka. Amasaha y’umunsi ayacamo ibice byo
gusenga Imana, kuzirikana no kwiga ibitabo bitagatifu. Igisibo cye nticyari
nk’icyacu cyo kwitegura Pasika gusa. Cyari icy’iteka.
Yajyaga kuryama, akaryama ku butaka gusa mu nzu, na bwo amasaha
make cyane, kuko yataramaga cyane asenga cyangwa yiga. Ni bwo ahagurutse iwabo
yigira ahantu hiherereye wenyine mu mpinga y’umusozi. Aho yahamaze
igihe kirekire asenga. Aho hantu ariko haramunaniye kubera amagara ye,
ni bwo bibaye ngombwa ko agaruka iwabo mu mujyi. Maze mu mwaka wa
386 ahabwa ubusaseridoti. Guhera ubwo inyigisho ze zirushaho gushyigikirwa
n’igihugu cyose maze na we yitangira umurimo wo kwigisha ivanjili.
Nuko atangira ubwo kwigisha iby’iyobokamana maze abantu
benshi bagahururira izo nyigisho ze. Umwepisikopi yaramushimye aramwiyegereza
amugira umufasha we, igisonga cye cya mbere, amubera ijisho rimubonera, ukuboko
kumushoboreye, ururimi rumusobanurira amagambo ashaka kubwira abakirisitu.
Kuvuga neza kwe bituma igihugu cyose cyemera inyigisho ze. Hakaba ubwo yigisha
ndetse abarenze ibihumbi ijana bateraniye hamwe. Amaze imyaka 30
avutse, ahungira mu bamonaki bashaka kumuha ubwepiskopi. Nyuma ariko bajya
kumuzana ku gahato. Bamwemeza kuba umwepiskopi.
Mu mwaka wa 397, Yohani Krizostome yatorewe kuba
umwepisikopi wa Konstantinople. Umwete n’inyigisho ze zitagira uwo
zitinya zituma arushaho gukundwa hose ahindura benshi bemera
kubatizwa, abari baradohotse na bo bagarukira Imana na Kiliziya. Na we kandi
yakundaga Imana n’abantu bitavugwa. Agarura abahakanyi benshi muri Kiliziya,
ahindura abapagani batabarika, atera abakirisitu benshi cyane guharanira
ubutagatifu rwose. Ubukirisitu n’imico myiza bishinga imizi ikomeye mu gihugu
cyose yari abereye umwepiskopi.
Inyigisho ze kandi zahashyaga abari baratwawe n’umutima w’ubusambo
kuko zarengeraga abakene n’imbabare. Ntibyatinda, umwamikazi
Ewudogisiya (Eudoxie), atangira kumutinya no kumugirira ishyari.
Nuko batangira kumutoteza bikomeye, bigeza nubwo aciwe mu gihugu,
kuko yeruraga akabwira i bwami ingeso zihari bagomba kureka. Yarahagurutse
atuma ku mwamikazi Ewudogisiya aya magambo ati: “Krizostome nta kindi kindi
ntinya, icyo ntinya si ugufungwa, si ugucirirwa mu mahanga, si ubukene, si
urupfu, ntinya gusa icyaha.”
Yohani Krizostome yaguye mu mahanga iyo yaciriwe, mu mwaka wa 407. Nubwo Kiliziya itamwita uwahowe Imana, yabaye we koko. Yakundaga cyane mutagatifu Pawulo. Ni we ndetse wavuze ko umutima wa Pawulo wari warabaye uwa Kristu. Nyuma, umurambo waje gushyingurwa i Konstantinople mu cyubahiro gikwiye iyo ntwari yitangiye Ivanjili. Nuko ibitabo n’amabaruwa yanditse bigirira akamaro gakomeye Kiliziya. Yohani Krizostome ni umwe mubo Kiliziya yahaye ikuzo ryo kwitwa "Abalimu ba Kiliziya (Docteurs de l'Église )" Tumwizihiza ku itariki 13 Nzeri.
(Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963,ubunyamabanga bwa SPES MEA).
No comments:
Post a Comment