Sunday, September 29, 2024

Ibyo wamenya kuri Mutagatifu Mikayeli, Malayika Mukuru

Mikayeli ni umwe mu Bamalayika Bakuru, ese ijambo "Malayika Mukuru" rikomoka he? Ni iyihe mikorere ya Mutagatifu Mikayeli? Muri iyi nkuru urasobanukirwa kandi n'ijambo Mikayeli n'amateka yaryo.

I. INKOMOKO Y’IJAMBO “MALAYIKA MUKURU” 

Inyito “Malayika Mukuru” dusanga muri Bibiliya, ikoreshwa kabiri gusa muri icyo Gitabo Gitagatifu. « Ku kimenyetso gitanzwe n’umumalayika mukuru mu ijwi riranguruye, no ku mworomo w’impanda y’Imana, Nyagasani ubwe azamanuka mu ijuru. Nuko abapfuye bizeye Kristu babanze bazuke, hanyuma twebwe abazima, abazaba basigaye, duhite twererezwa hamwe na bo mu bicu, kugira ngo dusanganire Nyagasani mu kirere, bityo tuzabane na Nyagasani iteka ryose » (1 Tes 4,16-17).

Ahandi dusanga uwo mumalayika mukuru ni mu Ibaruwa ya Yuda. Iyo ntumwa yifashisha igitabo cyitwa icya Henoki, kugira ngo agaragaze ko ari ngombwa kubaha Imana n’abamalayika. Ati : Nyamara igihe Mikayeli, umumalayika mukuru, agiye impaka na Sekibi, basigana ku byerekeye umurambo wa Musa, ntiyatinyutse no  guhingutsa igitutsi ngo atuke Sekibi, ahubwo yaravuze ati ‘Imana izaguhane’ (Yuda 9).

Ese, abo bamalayika bakuru ni bangahe ? Bitwa ba nde ? Ku kibazo cya mbere, birumvikana ko abagaba b’abamalayika batabarika, kuko twabonye ko abamalayika ari ingabo zitagira ingano. Naho ku birebana n’amazina yabo, n’ubwo hari ibitabo usangamo urutonde rw’amazina y’abamalayika bakuru, hakaba n’amadini abigira intego nk’uko twabibonye haruguru, Kiliziya gatolika isaba abana bayo kugumana amazina atatu dusanga muri Bibiliya.

Na none idusaba kubaha ayo dusanga mu ruhererekane rw’iyobokamana rya kiyahudi. Ibindi byo, bizamo amaranga mutima, amatsiko, guhimba no kwifuza. Ndetse bishobora gukurura ubuyobe. Abo batatu, bafite amazina yihariye kandi asobanura icyo bashinzwe. Abo ni mutagatifu Rafayeli bisobanura ngo “Manirakiza”, “Imana ni yo muti” cyangwa se “Umuti w’Imana” (Tb 3,17 ; 12,14) ; undi ni mutagatifu Gaburiyeli, bivuga ngo “Intwari y’Imana” cyangwa “Umuntu w’Imana” (Dn 8,16 ; 9,21). Hakaba rero na mutagatifu Mikayeli, bisobanura ngo “Ni nde uhwanye n’Imana ?” (Dn 10,13.21). Mutagatifu Mikayeli rero ni we Gikomangoma cyo mu ijuru. Ni yo mpamvu ari we ukwiye guhabwa umwanya w’ibanze dore ko n’ubusanzwe yawuhawe na Rurema.

I. Mutagatifu Mikayeli: Ijambo n’amateka yaryo

Mikayeli, ni rimwe mu mazina abantu bakunda kwitwa. Mu rurimi rw’igihebureyi ari narwo ijambo Mikayeli rikomokaho, iryo zina ni interuro yose kandi ifite igisobanuro cyumvikana. Igizwe n’amagambo atatu : Mi-kha-el. Bivuga ngo “Ni nde uhwanye n’Imana ?” Mikhael ni ijambo ryomongana nk’icyivugo cy’ingabo ku rugamba. Muri Bibiliya duhura naryo incuro eshanu. Mikayeli yitwa “Umwe mu batware bakomeye” (Dn 10,13), kandi akaba n’“Umutware” wabo (Dn 10, 20-21). Ni “Umutware w’umuryango” w’Imana (Dn 12,1) akaba atyo “Mikayeli umumalayika mukuru” ugaragazwa nk’ “Umukuru w’abamalayika be” (Yuda 9). Impamvu y’ubukuru bwe, ni uko ahora yiteguye kurangiza ubutumwa yashinzwe n’Imana. Ni umugaba mukuru w’Ingabo zo mu ijuru, akaba ari we uyobora ibitero bigamije gutsinda cya Kiyoka cya kera na kare (Hish 12,7-8). Aho hose agaragara nk’umugaba mukuru mu rugamba rukomeye hagati ye na Sekibi. Mikayeli ni umurinzi wa Israheli n’uwa Kiliziya y’Imana. Amaherezo ni we uzatsinda Sekibi ari we Sekinyoma. Ni byo umutwe wa 12 wo mu Gitabo cy’Ibyahishuwe utubwira. 

II.1. Imikorere ya Mutagatifu Mikayeli 

II.2. Umurinzi wihariye w’umuryango w’Imana 

Imikorere ya Malayika mukuru Mikayeli dusanga muri Bibiliya, ijyana n’imvugo y’intambara. Uwa mbere utugezaho iryo zina, ni umwanditsi w’Igitabo cya Daniyeli. Uyu mwanditsi atwereka ko mutagatifu Mikayeli ari umurinzi ukomeye w’umuryango w’Imana. Igitabo cy’Ibyahishuwe cyo kirenga iyo myumvire igarukira kuri Israheli yonyine. Kikemeza ko mutagatifu Mikayeli afite inshingano imwe ikomeye. Iyo nshingano, ni iyo gushyirisha mu bikorwa umugambi w’Imana. Uwo mugambi w’Imana si undi wundi uretse icungurwa ry’isi yose, ariko cyane cyane mwene muntu. Isi izacungurwa burundu, igihe bene muntu bazumva ko amahoro yabo ari ukumvira no kubahiriza icyo Imana ibasaba. Mikayeli rero, ahora ahanganye na wawundi utifuza ko uwo mugambi w’Imana wubahirizwa. Uwo ubereyeho kurwanya umugambi w’Imana ni we witwa Sekibi cyangwa Shitani.  

II.3. Mutagatifu Mikayeli, umurinzi w’abarinzi  

Kuva kera kose, mutagatifu Mikayeli yiyambazwa nk’umunyabubasha. Ni umurinzi w’abarinzi b’abandi. Ni we urwanirira abantu mu rugamba bahanganye na Sekibi. Ni yo mpamvu ku mashusho menshi, bamushushanya nk’umurwanyi. Aba afite inkota cyangwa icumu, ariho yica Ikiyoka kiri munsi y’ikirenge cye.

Abandi bahanzi bamushushanya afite umunzani mu ntoki. Uwo munzani ushushanya ubutabera bw’Imana. Ni we urwanira abenda gupfa kandi akabaherekeza mu gihe cyo gutangira ubundi buzima. Nk’umurinzi wa paradiso (Intg 3, 24), ni we winjiza abacunguwe mu Ijuru. Abamwiyambaje muri iyi si, bashobora kwiringira imbaraga zo gutakambirwa na we. Afite umwanya w’ibanze muri liturujiya ya Kiliziya, ku buryo mbere y’Inama nkuru ya Kiliziya (Vatikani II), yavugwaga kenshi mu masengesho ya Missa. Ni we usohoza ibitambo by’abemera imbere y’Imana kandi akarwanya ubuyobe muri Kiliziya no mu nsi hose.  

Dore iryo sengesho rigenewe gutabaza mutagatifu Mikayeli 

“Mutagatifu Mikayeli, wowe mumalayika mukuru, turwaneho. Mu rugamba aho duhanganye n’ubugome n’ubucakura bw’Umushukanyi, tube hafi. Ndakwingize, dutakambire ngo Nyagasani abitegeke. Na we, Gikomangoma cy’Ingabo zo mu ijuru, koresha imbaraga zituruka ku Mana, maze wirukanire mu muriro utazima Shitani n’izindi roho mbi zose ziriho zizerera muri iyi si, zigamije koreka roho z’abantu. Amen”. (Byakuwe mu nyandiko ya Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa Diyosezi ya Nyundo).

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...