Saturday, September 14, 2024

IKUZWA RY’UMUSARABA MUTAGATIFU WA YEZU (614)

Uyu munsi mukuru wakomotse ku ihabwa ry’umugisha rya Kiliziya yitiriwe Izuka rya Kristu, yubatse ku mva ya Kristu i Yeruzalemu…“Iyambure imyambaro yawe y’ubwami; wambare iy’abakene n’abaciye bugufi, nk’uko Yezu yambaraga, uri buwushobore”...

Bavandimwe n’ubwo kuva kera na kare abakristu bazirikanaga ububabare, urupfu n’izuka bya Kristu, bakibuka cyane ukuntu Yezu yasambiye mu murima wa Getsimani, uko yakubiswe, uko yatamirijwe ikizingo cy’amahwa, uko bamushoreye bamuhekesheje umusaraba, bamutuka, bamukwena, bamucira mu maso, bakazirikana uburyo yabambwe ku musaraba akanawupfiraho,uyu munsi mukuru wakomotse ku ihabwa ry’umugisha rya Kiliziya yitiriwe Izuka rya Kristu. 

Iyi Kiliziya yubatse ku mva ya Kristu i Yeruzalemu. Umusaraba mutagatifu ni ikimenyetso cy’amizero y’abakristu. Niba rero igiti cyo muri Paradizo cyarabereye Adamu imbuto y’urupfu, igiti cy’umusaraba cyo cyabereye abakristu imbuto y’ubugingo, binyuze kuri Kristu, We mukiro wacu n’amizero y’izuka ryacu.

Ku ngoma y’umwami Herakliyusi, abaperisi bafashe Yeruzalemu. Mu minyago yabo batwara igice kinini cy’umusaraba mutagatifu, cyari cyarahasizwe na Mutagatifu Helena nyina wa Konstantini. Herakliyusi ahigira kuzawugarura i Yeruzalemu. Herakliyusi uwo yari umwami wa Konstantinople (umurwa mukuru w’ubwami bwa Roma bw’Iburasirazuba). Abanza kwibabaza cyane no gusenga Imana ngo izabimufashemo.

Nuko atera abaperisi, arabatsinda. Bamugarurira byinshi bari banyaze, bamusubiza n’umusaraba mutagatifu, hari mu mwaka wa 628. Agerageje kuza awuhetse ubwe uramunanira rwose. Nuko Zakariya wari umwepiskopi i Yeruzalemu icyo gihe aramubwira ati: “ Iyambure imyambaro yawe y’ubwami; wambare iy’abakene n’abaciye bugufi, nk’uko Yezu yambaraga, uri buwushobore”.

Nuko abigenza atyo. Umusaraba urakunda uramworohera awugeza kuri Kaluvariyo. Bavuga ko Imana yatumye haba n’ibindi bitangaza byinshi byo kwemeza bose ko uwo musaraba ari wo Kristu yadukirishije. Uyu munsi mukuru Kiliziya yawushyiriyeho kwibutsa icungurwa ryawo mu baperisi.

Umusaraba mutagatifu ni ikimenyetso cy’amizero y’abakirisitu. Niba rero igiti cyo mu busitani bwa Edeni cyarabereye Adamu imbuto y’urupfu, igiti cy’umusaraba cyo cyabereye abakirisitu imbuto y’ubugingo, binyuze kuri Kristu, we mukiro wacu n’amizero y’izuka ryacu.

Izindi nkuru wasoma:

Umusaraba, intwaroy’umukristu n’isoko y’umunezero

Nta bukristu buziraumusaraba

(Iyi nkuru ishingiye ku byakuwe mu nyigisho ya Padiri Théoneste NZAYISENGA, yo ku wa 14 Nzeri 2013, umwaka C, ku munsi mukuru w’Ikuzwa ry’Umusaraba hamwe n’ibyakusanijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963/ 0722889963,ubunyamabanga bwa SPES MEA)

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...