Sunday, September 29, 2024

Iby'ingenzi kuri Mutagatifu Gaburiyeli, Malayika Mukuru

Inyandiko ya Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU, iraduhishurira byinshi kuri Mutagatifu Gaburiyeli,“Malayika Mukuru”. Turasobanukirwa n’izina “Gaburiyeli” nk’“Imana ikomeye”, ndetse n’izina “Gaburiyeli” nk’ “Umuntu w’Imana”.

Intangiriro

Mu bamalayika bakuru, nyuma ya mutagatifu Mikayeli, uvugwa cyane muri Bibiliya no mu ruhererekane rw’ubuyoboke, ni mutagatifu Gaburiyeli. Yubahwa nk’umuyobozi w’abamalayika Imana yohereza mu butumwa. Ubwamamare bwa mutagatifu Gaburiyeli, tubusanga no muri amwe n’amwe mu yandi madini. Urugero : Abayahudi bemeza ko Gaburiyeli yari mu bamalayika bashyinguye Musa (Isub 34,6), agashwanyaguza intwaro za Senakeribu umwami w’abanyashuru, kandi akarimbagura ingabo ze (Amat 32,21). Bahereye ku Gitabo cya Henoki, bemeza ko Gaburiyeli ari umwe mu bamalayika bakuru bane bashinzwe kurinda impande enye z’isi. Abo ni Mikayeli, Gaburiyeli, Rafayeli na Uriyeli.

Izina “Gaburiyeli” cyangwa “Imana ikomeye”

Ibyemeza ubuhangange bwa malayika Gaburiyeli, ni icyo izina rye risobanura n’ubutumwa yagiye aragizwa n’Imana mu nsi. Izina Gaburiyeli rigizwe n’amagambo abiri y’igihebureyi, ariyo “Gabri” na “El”. Ariko, hari n’abandi bahera kuri ayo magambo, bakayandika ku bundi buryo bakabonamo ikindi gisobanuro. Ijambo baheraho ni izina “Illugabri” rikoreshwa cyane muri rumwe mu ndimi z’abasemiti ariko rifite igisobanuro kimwe nk’icyo mu gihebureyi. Bityo rero izina Gaburiyeli rigashobora kugira ibisobanuro bibiri bitandukanye ariko bitavuguruzanya. Koko rero, mu gihe Gabri-el bivuga ngo “Imana irakomeye”, Illugabri bisobanura “Umuntu w’Imana”. Reka duhere kuri “Gabri-el”.

Tugendeye ku ijambo Gabri-el, icya mbere tubonamo ni Imana ubwayo. Koko rero, ijambo “El” mu gihebureyi, ni incamake ya “Elohim”. Elohim na ryo rikaba ari ubwinshi bw’ijambo Eloah bivuga Imana. Ijambo Elohim, ni ryo ryakomotseho Allah ururimi rw’icyarabu rukoresha rushaka kuvuga Imana. Elohim rero, ni ijambo risobanura Imana muri rusange, cyangwa se Imana mu cyubahiro cyayo. Niyo mpamvu rikoreshwa mu bwinshi. Ni ubwinshi bw’icyubahiro byo kwemeza ko Imana yikubiyemo ubumana bwose kandi ikagira na kamere yihariye itandukanye n’iy’ibiremwa byose. Muri Bibiliya y’igihebureyi, ijambo Elohim rigaragaramo incuro 2570. Ni ryo zina rikoreshwa cyane iyo bashaka kuvuga Imana. “Gabri” ryo risobanura imbaraga. Muri uwo murongo rero, Gaburiyeli bigasobanurwa ngo “Imana ikomeye” ; “Imana nyirububasha”. Ni ukuvuga Imana ifite imbaraga ku buryo ari nta muntu cyangwa se ikintu na kimwe cyayihangara.

Nbitangaje kuba malayika Gaburiyeli yarigaragaje cyane mu gihe cy’amage akomeye y’umuryango wa Israheli. Ndashaka kuvuga igihe cy’itotezwa ry’Abamakabe cyangwa se mu gihe cy’ukwigira umuntu kwa Jambo w’Imana. Yabaga aje gukomeza abihebye, kwibutsa isezerano ry’Imana no gushishikariza bose kurikomeraho. Twabonye ko hari abemeza ko ari malayika Gaburiyeli waje kuba hafi ya Yezu mu gihe cy’isoza ry’ubuzima bwe muri iyi si. Ibyo na byo byakumvikana. Koko rero, Yezu yari ageze aho kubira ibyuya by’amaraso. Muri uwo murongo, mutagatifu Gaburiyeli yaje kumuba hafi kugira ngo umugambi wo gucungura bene muntu awusoze kabone n’ubwo mu maso ya benshi, ubutumwa bwe bwasaga nk’uburangiriye aharindimuka.

Ni byo koko, urebesheje amaso y’isi, ntibyoroshye kwemeza ko Uwarangirije ubutumwa bwe ku musaraba yambaye ubusa, ari we wabaye umucunguzi w’isi. Aho rero ni ho Imana yacu ibera igitangaza. Imbaraga zayo izigaragaza ku buryo bwinshi ari ko cyane cyane mu bwiyoroshye no mu mpuhwe zayo zuje urukundo. “Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane isi, uwo ni Nyagasani ubivuga, ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu, n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu” (Is 55,9).

Mutagatifu Gaburiyeli – izo mbaraga z’Imana – adufashe kubyumva.

Izina “Gaburiyeli” cyangwa “Umuntu w’Imana”

Ushobora kumva igisobanuro cy’izina Gaburiyeli ugendeye ku ijambo “Illugebri” nk’uko twabibonye haruguru. Icyo gihe Gaburiyeli bisobanura “Umuntu w’Imana”. Mu gihebureyi, ijambo “Gheber” risobanura umugabo. Akenshi muri Bibiliya, malayika Gaburiyeli agaragara afite isura y’umuntu w’umugabo . Muri uwo murongo, Gaburiyeli bishushanya “Umuntu w’Imana” cyangwa se “Umuntu wizewe n’Imana”. Kuba Imana imutuma mu gihe kidasanzwe kandi afite ubutumwa budasanzwe, bisobanura nyine ko ari mu bamalayika bizewe koko kandi bashobora kurangiza neza ubutumwa bashinzwe. Kuba yakwitwa umuntu na byo ntibitangaje. Yezu ubwe ntiyiyita “Umwana w’umuntu” ? Ahubwo nyine koko Gaburiyeli ni umuntu w’Imana ; uwo Imana iha ubutumwa yizeye ko azaburangiza. Kumusuzugura ni ugusuzugura uwamutumye.

Twabonye uko byagendekeye Zakariya ise wa Yohani Batisita, ubwo yari yihaye gushidikanya ku butumwa bwa malayika Gaburiyeli. Zakariya amaze kuba ikiragi,ubwoba butaha abaturanyi babo bose, n’abo mu misozi yo mu Yudeya, bakwiza hose ibyabaye. Ababyumvaga bose bakomezaga kubizirikana mu mitima, bibaza bati ‘Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we ?’ (Lk 1,65-66).

Gaburiyeli mutagatifu wowe ugaragaza imbaraga z’Imana, udusabire!

(Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU ni umusaseridoti wa Diyosezi ya Nyundo)

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...