Wednesday, September 25, 2024

Dutemberane aho Padre Piyo aruhukiye

... muri iyi videwo, Padiri Mundere Dominique aradutembereza aho umubiri wa mutagatifu Padre Piyo uruhukiye. Ni muri shapeli yubatse mu buvumo buri munsi ya Kiliziya. 

Mutagatifu Padre Piyo ni muntu ki?

Mutagatifu Padre Piyo, yavutse tariki 25 Gicurasi 1887, mu gihugu cy’Ubutaliyani. Yinjiye mu muryango w’Abafransiskani (The Order of Friars Minor Capuchin) ku itariki 22 Mutarama 1903 i Morcone, asezerana bwa mbere muri uwo muryango ku itariki 27 Mutarama 1909. 


Yahawe ubudiyakoni tariki 18 Nyakanga 1909 nuko guhera ubwo afata izina rya Furere PIYO kubera kubaha Papa Piyo V. Yaherewe ubupadiri muri katederali y’i Beneventi ku itariki 10 Kanama 1910 yoherezwa hahandi yabatirijwe i Santa Mariya degli Angeli i Pietrelcina. Guhera mu 1911 yeretse umuyobozi wa Roho ye ibikomere bitukura byatangiye kuvuka mu biganza no ku birenge. Ibikomere bitanu nk’ibya Yezu byagaragaye neza ku itariki 20 Nzeri 1918. Yitabye Imana kuwa 23 Nzeri 1968.

Byinshi kuri uyu mutagatifu, soma inkuru yitwa :

MUTAGATIFU PIYO w’i Pietrelcina (Padre Piyo)

Kanda muri aya magambo atukura, usure umuyoboro wa Padiri Mundere Dominique 

Ku munsi wa Mt Padre Piyo, Padiri wanyu yabagereye ku mubiri we nimuze mu rugendo dukire twese. 

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...