Tuesday, September 24, 2024

Mutagatifu Pasifiko,Umusaseridoti

… Yabaye umupadiri w’umufaransisikani. Afite imyaka 35, ubuzima bwe bwibasiwe n’indwa; ahinduka igipfamatwi n’impumyi kandi akagenda acumbagira. ubwo bubabare yabumazemo imyaka 30, asenga cyane kugeza n’ubwo atwarwa buroho…

Mutagatifu Pasifiko w’ahitwa San Saverino hafi y’ahitwa Ankoni mu Butaliyani, yavukiye ahitwa San Saverino. Ni imfubyi itaragiraga se na nyina kuva afite imyaka itatu. Yarezwe n’umwe muri ba nyirarume. Amaze kugira imyaka 17 yagiye kwiha Imana mu muryango w’abafaransisikani, maze hashize imyaka 7 ahabwa ubupadiri. Hari mu mwaka w’1677.

Nyuma y’aho yaje kwigisha isomo rya Filozofiya abanovisi bategurwaga kuzaba abamisiyoneri. Ariko hashize igihe gito ubuzima bwe bwibasirwa n’indwara bigeza aho ahinduka igipfamatwi n’impumyi kandi akagenda acumbagira (ikimuga) mu w’1688. Yagwiriwe n’izo ndwara afite imyaka 35. Ubwo buzima, muri ubwo bubabare yabumazemo imyaka 30, asenga cyane kugeza n’ubwo atwarwa buroho. Yabaye umupadiri w’umufaransisikani mu karere ka Ankoni mu Butaliyani.  Kandi yari azi kwigisha Ivanjili cyane.

Nubwo kubera indwara yaretse gukura ku mubiri, mbese ku bigaragara inyuma, ariko mu mutima we yakomeje gukura ndetse ku buryo yaturaga Imana ububabare bwe, kandi ubwo bubabare bwamubambaga ku musaraba wa Kristu nk’uko ibikomere bitanu Yezu yari yarahaye Mutagatifu Faransisiko byabambaga uwo ku musaraba wa Kristu. Ubwo bubabare yabuturaga Imana ngo buhongerere ibyaha bye n’ibyisi, kandi agakunda umwiherero ndetse no gushengerera Isakaramentu ritagatifu. Cyakora muri ubwo bubabare bwe yajyaga yoroherezwa n’inema zivuye mu ijuru. Yitabye Imana mu w’1721. Yanditswe mu gitabo cy’abatagatifu mu w’1839.  Twizihiza mutagatifu Pasifiko kuwa 24 Nzeri.

(Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963, ubunyamabanga bwa SPES MEA)

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...