Sunday, September 29, 2024

Mutagatifu Rafayeli, uzana amahoro mu mibano y’abantu

Muri aka gace k’inyandiko ya Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU, tursangamo byinshi kuri Malayika Mukuru Rafayeli:  Malayika mukuru Rafayeli na Tobi, Mutagatifu Rafayeli, uhashya roho mbi zisenya ingo, Mutagatifu Rafayeli, uzana amahoro mu mibano y’abantu, Inshingano za mutagatifu Rafayeli n’umwanzuro ku Bamalayika Bakuru: Rafayeli, Mikayeli na Gaburiyeli.

Malayika Mukuru Rafayeli

Intangiriro

Izina rya Rafayeli, rigenda ryibagirana gahoro gahoro mu mazina ya gikisitu. Nyamara mutagatifu Rafayeli, ni umwe mu bamalayika batatu bakuru Kiliziya yubaha, ihimbaza kandi ikabiyambaza. Umunsi mukuru we uba taliki ya 29 Nzeri ari nabwo duhimbaza abatagatifu Mikayeli na Gaburiyeli.

Mutagatifu Rafayeli yubahwa nk’umumalayika mukuru uhagarariye abandi ba malayika bagendana n’abantu mu nzira zose zo muri iyi si. Agaragara muri Bibiliya mu Gitabo cya Tobi. Icyo gitabo, gishobora kuba cyaranditswe mu rurimi rw’igihebureyi cyangwa se rw’icy’arameya. Ariko ku buryo bwuzuye tugisanga mu byahinduwe mu kigereki muri ya nyandiko yitwa Ba Mirongwirindwi (Les Septentes). Kiri no mu bitabo byavumbuwe mu buvumo bw’i Qumran twavuze haruguru. Ibyo bikaba ari icyemezo ko Igitabo cya Tobi ari kimwe mu bitabo bamwe mu bayahudi bakoreshaga mbere y’ukuza kwa Yezu. Umugambi w’icyo gitabo cyanditswe ahagana mu kinyejana cya gatatu mbere ya Kristu ni uyu ukurikira : ibyago abantu bahura nabyo muri iyi si, bikomoka ku ishyari rya Sekibi. Nyamara bishobora kuba n’uburyo Imana yifashisha kugira ngo igerageze ukwemera kwabo. Amaherezo iyo Mana igororera abeza, ababi nabo bagahanwa.

Kugira ngo umwanditsi w’icyo gitabo agere ku mugambi we, yifashisha imibereho y’abantu bo mu ngo cyangwa imiryango ibiri y’Abayahudi bari zarajyanywe bunyago. Urugo rumwe rwari rwaratujwe muri Ashuru, urundi rutuzwa mu gihugu cy’Abamedi. Izo ngo zari zifitanye isano ya hafi ariko zose zaragiye zihura n’ibibazo bitoroshye nyamara ntizitezuka mu kwemera. Malayika Rafayeli yagize uruhare rukomeye cyane mu kubakemurira ibibazo no kubahumuriza. Amaze kugera ku mugambi we, ni bwo yahishuye izina rye. Yivuga agira ati “Ndi Rafayeli, umwe muri ba bamalayika barindwi bahora imbere ya Nyagasani, bakamwegera aho ari mu ikuzo rye” (Tobi 12,16).

Umuntu wese ushaka kumva ibya malayika Rafayeli n’ubutumwa ashinzwe, agomba guhera ku byo dusanga mu gitabo cya Tobi nyine ariko hari n’ibindi bitabo bimuvuga. Muri byo, hari nk’Igitabo cya Henoki Intungane. Muri iki gitabo, Rafayeli afatwa nk’intwari mu rugamba rwo kurwanya roho mbi yitwa Azazel. Na none Rafayeli azwi ho kuba umumalayika mukuru uyobora roho z’abantu kandi agakiza uburwayi n’ibikomere byose, byaba ibya roho cyangwa se iby’umubiri, mwene muntu ashobora guhura na byo.

Muri make, haba mu Gitabo cya Tobi, cyangwa se mu bindi bitabo byo mu gihe cy’Isezerano rya Kera ariko bitemewe ku rutonde rw’ibyahumetswe, icyo bashaka kutubwira ni kimwe : Imana yita kuri mwene muntu muri byose. Malayika Rafayeli akaba ari we ubigaragaraza. Bityo rero, kwizera Imana muri byose ni ngombwa, kuko amaherezo ni yo itsinda. Nta na rimwe itererana abayizeye. Turi bubone uburyo mu ruhererekane rwa Kiliziya – cyane cyane mu mibereho y’abatagatifu –, mutagatifu Rafayeli yagiye abigaragaza.

 Malayika mukuru Rafayeli na Tobi

Ishusho ya Tobi ari kumwe na
 Malayika
 Rafayeli
“Izina ni ryo muntu”

Izina Rafayeli, ryari izina risanzwe rizwi muri Israheli. Mu Gitabo cy’Amateka ( 1 Matek 26,7) batubwira ko Rafayeli mwene Shemaya, yari umwe mu baleviti b’abanyanzugi. Kuba iryo zina ryari risanzwe ntibitangaje kuko ijambo Ra-pha-el, risobanurwa ngo “Imana yarakijije”, cyangwa se “Imana irakiza”. Iryo jambo rishobora no gusobanura ngo “Umuti w’Imana”. Ni rimwe mu mazina ababyeyi bashoboraga kwita abana babo ku buryo busanzwe.

Mutagatifu Rafayeli, uhashya roho mbi zisenya ingo

Imwe mu nshingano za mutagatifu Rafayeli, ni ugushyigikira ingo z’abakunda Imana. Ibyo yabigaragaje ubwo yabohoraga Sara wari wararitswemo na roho mbi yitwa Asimode ikamubuza gushaka.

Dore uko byagenze. Abo basore bombi bafashe urugendo, bageze ku ruzi rwa Tigiri, Tobi ajya koga ibirenge. Agezeyo, igifi nyamunini gishaka kumumira bunguri, ariko uwo mumalayika amusaba kugifata no kugisatura akagikuramo agasabo, umutima n’umwijima. Uwo mumalayika yasobanuriye Tobi ko izo ngingo ari umuti w’ingirakamaro ati : Umutima n’umwijima by’ifi, iyo ubyokereje ahantu hari umuntu, yaba umugabo, yaba umugore, wahanzweho na Sekibi cyangwa se indi roho mbi, nta bundi zongera kumutera, kandi zinamuvamo burundu. Naho agasabo, iyo ugasigishije mu mboni z’ufite ibihu mu maso, hanyuma ukabihuha, ahita akira (Tobi 6,4. 8-9).

Ibyo malayika Rafayeli yabimubwiraga ateganya ko Tobi ari burongore Sara, umukobwa wa Raguweli wari utuwemo na roho mbi y’igikongoti yitwa Asimode. Iyo roho mbi yicaga abagabo bose bashakaga kwegera uwo mwari. Bageze kwa Raguweli, malayika Rafayeli ahumuriza Tobi, yemera kurongora Sara.

Bamaze kurya no kunywa, bumva barashaka kuryama. Ni ko kuzana wa musore, bamwinjiza mu cyumba. Akihagera Tobi yibuka ya magambo Rafayeli yamubwiye. Nuko akora mu ruhago rwe, akuramo umwijima w’ifi hamwe n’umutima, abishyira ku cyotezo ; maze umunuko w’ifi uturumbanya ya roho mbi, ihungira mu Misiri. Ako kanya, Rafayeli ahita ayikurikirayo, arayiburabuza, arayihabohera (Tobi 8,1-3). Mu gihe malayika yariho ahungeta iyo roho mbi, Tobi yabonye uburyo bwo kwegera Sara, barangiza imirimo y’abashakanye Tobi adapfuye.

Mutagatifu Rafayeli, uzana amahoro mu mibano y’abantu

Malayika Rafayeli ntiyagarukiye ku gukiza Sara no gushyingira Tobi gusa. Ahubwo yiyemeje gukemura ibibazo byose umuryango wa Tobiti, uwa Raguweli n’uwa Gabayeli bari bafite, agarura amahoro muri bose, ashoje umurimo we, abona guhishura izina rye no gusubira ku wa mutumye.

Koko rero, mu gihe Tobi yariho asenga kandi asaba umugisha mu rugo rushya yari agiye gutangira, malayika Rafayeli we yagiye gushaka ya mari ya se wa Tobi i Ragesi kwa Gabayeli no kumutumira mu bukwe bwa Tobi. Byose bigenda neza. Ibyo birangiye, Tobi agaruka kwa se, ari kumwe n’umugore we Sara na Rafayeli wari wamuherekeje. Ageze iwabo, akoresha agasabo ka ya fi akiza ubuhumyi bwa se. Abantu bose baratangara kandi basingiza Imana. Malayika abahishurira uwo ari we. Bakimara kumenya ko ari we Rafayeli umwe mu bamalayika barindwi bahora imbere ya Nyagasani, bose barakangarana, bagwa bubitse uruhanga ku butaka maze ubwoba burabataha.

Ariko Rafayeli arababwira ati ‘Mwigira ubwoba ! Nimugire amahoro ! Nimusingize Imana ubuziraherezo. Ubundi twabanaga mutabisheka ubugwa neza bwanjye, ahubwo ni Imana ubwayo yabyishakiye. Murajye muyisingiza, iteka muhore muyiririmba. Mwarandebaga mukagira ngo ndarya, nyamara mwaribeshyaga. None rero, nimusingize Nyagasani kuri iyi si, mushimagize Imana. Dore jyewe nsubiye ku Uwanyohereje ; namwe muzandike ibyababyeho byose’. Nuko arazamuka. Bo rero, ngo bunamuke ntibongera kumubona (Tobi 12, 16-22).

Icyo gitabo gisoza kitubwira uburyo amahoro yatashye muri iyo miryango yose n’ukuntu Tobi amaze gushyingura ababyeyi be bombi, yimukiye mu Bumedi, agatura hamwe na sebukwe Raguweli. Amaze gushyingura sebukwe na nyirabukwe, na we apfira mu mahoro kandi asingiza Imana.

Uwasona iki gitabo atamenyereye imikorere y’Imana yacu, yagira ngo ibyo kwa Tobi na Raguweli ni umugani. Nyamara ubuzima bw’abatagatifu n’ubuhamya bwa benshi mu bagiye biyambaza malayika Rafayeli, bitwereka koko ko “Abatabizi bicwa no kutabimenya”. Kwisunga malayika Rafayeli si uguta igihe, ahubwo ni bumwe mu buryo bwo kwerekana ko Imana yacu ikiza koko.

Inshingano za mutagatifu Rafayeli : kuba “umuti w’Imana” n’umusangira-ngendo wacu

Uko amasekuruza yagiye asimburana, mutagatifu Rafayeli yagiye agira uburyo agaragaza ubushobozi bw’Imana y’inyampuhwe. Abatagatifu benshi bemeza ko malayika mukuru Rafayeli afite inshingano ikurikira : kurwanya ikibi cyose gishobora kubangamira mwene muntu no kumugezaho umukiro w’Imana. Ibyo tubisanga mu gisobanuro cy’izina rye. Nk’uko twabibonye “rapha” isobanura ngo “arakiza”, naho “El” bikavuga Imana. Uwo mumalayika ntashinzwe kuyobora abagenzi gusa. Ni na muganga w’abahanganye n’uburwayi n’ibindi byago byose bibangamira ubuzima bwacu muri iyi si. Byaba ibijyanye n’ubuzima bw’umubiri cyangwa se ibijyanye n’ubuzima bwa roho .

Umwanzuro ku Bamalayika Bakuru

Mu bushishozi bwayo, Kiliziya yacu iratubwira iti “Aho kugumya gushakisha amazina y’abamalayika bakuru, abakristu ni bemere kandi bisunge abo dusanga muri Bibiliya Ntagatifu honyine”.

Uwa mbere muri, bo ni malayika mukuru Mikayeli. Bisobanura ngo “Ni nde uhwanye n’Imana”. Yiyambazwa nk’umugaba mukuru w’ingabo zo mu ijuru kandi akaba n’umugenga wa Kiliziya. Ni we usohoza roho ku Mana kandi akanazivuganira.

Uwa kabiri, ni Gaburiyeli utwereka ko Imana yacu, yo yakoze ibikomeye mu gihe cyahise, n’uyu munsi ibishobora mu buzima bwa buri wese. Ubutumwa bukomeye bwose ni we ubushingwa. Yerekana kandi ko muntu yizewe imbere y’Imana, ku buryo ahamagarirwa kuyifasha gucungura isi. Ibyo bigashobozwa n’uko Imana iha ubutumwa abamalayika bayo bwo kurinda abantu aho bari hose ; kwita ku buzima bw’umubiri ariko cyane cyane ubwa roho. Dore ko inshingano y’ibanze z’ubu buzima ari ukunga ubumwe n’Imana muri Yezu Kristu ku bwa Roho Mutagatifu.

Uhagarariye abo bagenzi bacu b’indahemuka, ni malayika mukuru Rafayeli. Imikorere ye igaragarira mu gitabo cya Tobi, yerekana ko ari nta kintu na kimwe cya mwene muntu cyihishe Imana. Muri uwo murongo, mwene muntu aho gukurwa umutima n’ibikubara byo muri iyi si, akwiye kurushaho kwizera imbaraga n’ubushobozi by’Imana. Tuzi ko iyo Mana yacu idashobora kudutererana. Abamalayika barinzi babereyeho kubitwereka no kubitwemeza.

Kiliziya ihimba abamalayika bakuru; Mikayeli, Gaburiyeli na Rafayeli, kuwa 29 Nzeri.

(Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU ni umusaseridoti wa  diyosezi ya Nyundo)

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...