Thursday, September 19, 2024

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitani, njyewe ufite ishema ry’uko buri munsi ntura igitambo Imana Nyakuri”…

Yanwari yavukiye i Naple mu Butaliyani ahagana mu mwaka wa 270. Ababyeyi be bari abakirisitu. Igihe habaye itotezwa rikaze ry’abakristu ku ngoma ya Diyoklesiyani, Yanwari yari umwepisikopi wa Beneventi, mu majyepfo y’Ubutaliyani. Ni yo mpamvu bamwita Yanwari wa Beneventi (Janvier de Bénévent). Muri ayo makuba Yanwari yahabaye intwari cyane akomeza abakristu mu kwemera, arabigisha abamara ubwoba maze barushaho kwitagatifuza. Abanzi ba Kiliziya barushijeho kumwanga cyane. Nuko aho bigeze baramufata bamugirira nabi bikomeye.

Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitani, njyewe ufite ishema ry’uko buri munsi ntura igitambo Imana Nyakuri”. Avuye mu rukiko, bamujyanye kumutwika mu itanura, maze arisohokamo ari mutaraga ntacyo yabaye. Hakurikiyeho kumushwaratuza ibyuma bikuraho uruhu n’inyama bikagendana, maze umubiri we urashwanyagurika. Icyo gihe yagumaga atera akanyabugabo abo bari bafunganywe b’abakirisitu.

Ku munsi wakurikiyeho, Yanwari hamwe n’abandi bakirisitu bari bafunganywe, babajyanye muri sitade hari abantu benshi cyane, babagabiza ibirura byashonje. Inyamaswa zaraje, Izo ngabo z’intwari za Kristu, zikora ikimenyetso cy’umusaraba zitegereje ko izo nyamaswa zibarya bakigira mu ijuru. Izo ntare n’ibyo bicokoma (tigres) barabirekuye, biraza byiryamira ku birenge by’abo bakirisitu, ntibyagira icyo bibatwara, imbaga yose yari isonzeye amaraso, itegereje kwishimisha kuri abo bakirisitu, iramwara. Yanwari , na bagenzi be baciriwe urubanza rwo gucibwa umutwe, kandi uko gucibwa umutwe kwaherekejwe n’ibitangaza byinshi.

Yarasenze asabira guhuma uwo guverineri w’umugome, arangije, aramuhumura. Banavuga ko yakoze n’ibindi bitangaza byinshi amaze gucibwa umutwe. Bavuga ko mbere yo gupfa, hari umusaza wari wasabye Yanwari igitambaro baraza kumupfukisha mu maso mbere yo kumuca umutwe. Amaze kwicwa rero, umwishi yabyiniye kuri cya gitambaro, abwira umurambo wa Yanwari ati: “ngaho shyira iki gitambaro uwo wari wacyemereye”.

Nuko umurambo uramwumvira, mu kanya gato icyo gitambaro kiba kiri mu biganza bya wa musaza wagisabye, maze abari aho bose baratangara. Bavuga ko kubera kwiyambaza mutagatifu Yanwari, yahagaritse icyorezo cy’indwara cyari cyayogoje ako karere, mu w’1497 no mu w’1529. Bavuga kandi ko hari umwana wazutse abitewe no gukozwa ku ishusho ya mutagatifu Yanwari.

Yanwari yamamajwe cyane n’igitangaza cy’amaraso ye yashyizwe mu gacupa mu mujyi wa Naple, ayo maraso agashonga iteka buri mwaka ku munsi we. Yishwe hamwe n’abandi bakristu batandatu, bane muri bo bari abadiyakoni bashinzwe imirimo ya Kiliziya, abandi bakaba bari abalayiki. Yishwe mu mwaka wa 305. 

Twizihiza mutagatifu Yanwari ku itariki 19 Nzeri.

(Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963, (ubunyamabanga bwa SPES MEA).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...