Abepiskopi Antoni Karidinali Kambanda na Myr Visenti Harolimana bari muri yubile y'imyaka 31 bahawe ubusaseridoti |
Umushumba wa diyosezi ni umusaseridoti wahawe
ubwepiskopi, agahabwa inkoni y’ubushumba kandi akicazwa mu ntebe igenewe
umwepiskopi wa diyosezi, akaba ayifiteho ububasha busesuye kandi bwihariye mu buryo
butaziguye ku byo yemerewe n’amategeko. Iyo nta kibibuza mu buryo bwubahirije amategeko,
uwatorewe kuba umushumba wa diyosezi atangira inshingano byibuze mu mezi abiri
abimenyeshejwe, igihe yari asanzwe ari umwepiskopi cyangwa mu mezi ane igihe
ari umupadiri watorewe izo nshingano.
Umushumba wa diyosezi akora ibishoboka byose agamije
kurinda uburenganzira bw’abasaseridoti kandi akajya abatega amatwi kuko ari
abafasha be kandi bakaba n’abajyanama be. Ni we ushinzwe mbere y’abandi kwita
ku cyateza imbere imibereho myiza yabo, ku buzima bwa roho no mu by’ubwenge.
Agomba guharanira ko imihamagaro yiyongera, hakaboneka abihayimana
n’abiyeguriyimana bahagije.
Yitanga
atiziganya kugira ngo abemera barusheho gusobanukirwa ukuri kw’ukwemera kandi
babeho muri ko. Umushumba wa diyosezi asabwa gutanga urugero rwiza
rw’ubutungane mu rukundo, mu bwiyoroshye, agaharanira ko abo yaragijwe
bitagatifuza, buri wese mu muhamagaro we. Umwepiskopi ni umugabuzi w’ibanze
w’amayobera y’Imana.
Umushumba wa diyosezi akorera ubutumwa bwe (les fonctions
pontificales) muri diyosezi ye. Iyo
bobaye ngombwa ko ajya mu yindi diyosezi hagomba kubaho ubwumvikane na mugenzi
we (le consentement exprès, de l’Ordinaire du lieu). Umushumba wa diyosezi ashinzwe kuyobora
diyosezi yahawe, mu nguni zose zijyanye n’ubuyobozi bwayo (pouvoir
législatif, exécutif et judiciaire).
Ashobora gutora abamufasha muri zo nshingano, hakaboneka ibisonga bimufasha gusohoza
neza ubutumwa. (les Vicaires généraux, les Vicaires épiscopaux et
Vicaires judiciaires).
Umwepiskopi ufite imyaka 75 y’amavuko asabwa kwandikira Papa asaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, kimwe n’ufite impamvu zumvikana zituma atagishoboye gusohoza neza inshingano ze nk’umwepiskopi. Iyo ubwegure bwemewe, uwari umushumba wa diyosezi yitwa umushumba wa diyosezi uri mu kiruhuko (d’Évêque émérite) wa diyosezi ye, agakomeza gutura muri iyo diyosezi na yo ikagumana inshingano zo kumwitaho. Ashobora no guhitama kujya kuba mu yindi. Urugero ni abepiskopi bari mu kiruhuko ba diyosezi ya Kibungo : Myr Kizito Bahujimihugo uba muri diyosezi ya Byumba na Myr Fréderic Rubwejanga uba mu bubiligi, mu muryango w'Aba 'Trappiste' (Orde Cistercien de la Stricte Observance,OCSO), washinzwe na Padiri Armand Jean Le Bouthillier de Rancé. (ushaka ku menya byinshi ku mushumba wa Diyosezi, soma igitabo cy’amategeko ya Kiliziya, kuva ku itegeko rya 375 kugeza ku itegeko rya 402 (Canon 375- Canon 402).
Indi nkuru bifitanye isano :
No comments:
Post a Comment