….buri
myaka itatu hakorwa urutonde rw’abapadiri….Menya ibisabwa kugira umupadiri atorerwe ubwepiskopi.Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu
Umushumba diyosezi ya Kibungo
Abepiskopi ni abazungura b’intumwa ku bwa roho
mutagatifu bahawe, bakaba abarinzi b’inganzo y’ukwemera, abigisha b’amahame y’ukwemera.
Ni abashumba b’ubushyo bw’Imana, beguriwe gutunganya ibijyanye n’imihango
mitagatifu bakaba kandi abasaseridoti bahawe, ku rugero rusumbye urw’abapadiri,
ububasha ku busaseridoti nyobozi muri Kiliziya. Bafite inshingano eshatu
z’ibanze ; gutagatifuza, kwigisha no kuyobora, bunze ubumwe n’umwepiskopi
wa Roma, Papa we ubatora cyangwa se akemeza abatowe byemewe n’amategeko.
Buri myaka itatu, abepiskopi bagize intara
y’ubutumwa ya Kiliziya (province ecclésiastique) cyangwa se Inama y’Abepiskopi, bakora urutonde rw’abapadiri, baba aba
diyosezi ndetse n’abo mu miryango y’abihayimana, bashobora guhabwa ubwepiskopi
(les plus aptes à l’épiscopat).
Urwo rutonde rushyikirizwa Papa kugira ngo azarwifashishe mu gutora umwepiskopi
igihe bibaye ngombwa. Umushumba wa diyosezi ashobora kandi, we ubwe,
gushyikiriza Papa urutonde rw’abapadiri abona ko bashumbije abandi ibikwiriye
ku mupadiri utorerwa ubwepiskopi.
Iyo diyosezi ikeneye umwepiskopi wungirije (Évêque auxiliaire),
umushumba wayo, mu buryo bwubahirije amategeko abigenga agaragariza Papa
urutonde rw’abapadiri batatu babereye gushingwa uwo murimo kugira ngo
hazatorwemo umwe.
Mu gutora umushumba wa diyosezi cyangwa se umushumba
wa diyosezi w'umuragwa (Évêque diocésain ou un Évêque coadjuteur), Intumwa ya Papa ifite inshingano yo gushaka amakuru y’ingenzi kuri
buri umwe mu bakandida batatu batanzwe kwa Papa hanyuma ikamenyesha Papa
ibitekerezo (suggestions) by’Umwepiskopi mukuru n’abandi bepiskopi bakorera mu
ntara diyosezi ikeneye umwepiskopi ibarizwamo.
Mu
bandi bashobora kubazwa ku mibereho y’abakandida batanzwe, harimo umuyobozi
w’Inama y’Abepiskopi, abagize inama ngishwanama n’abagize inteko ya diyosezi
(membres du Collège des consulteurs et du chapitre cathédral). Bibaye ngombwa
kandi umulayiki nawe ashobora kwitabazwa kubera ubuhanga azwiho. Gutora
umwepiskopi bikorwa mu ibanga no mu bwisanzure imbere muri Kiliziya,
hativanzemo ubuyobozi bwa leta cyangwa se n’abandi batabyemerewe n’amategeko ya
Kiliziya.
Kugira umukandida atorerwe ubwepiskopi agomba (Canon
378, Code de droit canonique, 1983):
- Kuba afite ukwemera guhamye, imigenzo myiza, ubuhanga, ubwitonzi, umuhate, ubumenyi buhanitse n’indi migenzo myiza yamushoboza gusohoza neza inshingano z’ubwepiskopi
- Kuba azwi neza (qu’il jouisse d’une bonne
renommée)
- Kuba amaze nibura imyaka 5 ari umupadiri
- Kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko
- Kuba afite impamyabumenyi ihanitse (doctorat)
cyangwa impamyabumenyi (licence) mu byanditse bitagatifu, muri tewolojiya,
cyangwa mu mategeko ya Kiliziya yakuye mu kigo cyemejwe n’ubuyobozi bwa
Kiliziya ku isi (le Siège Apostolique).
Nyirubutungane Papa
niwe ufite ububasha bwo kwemeza burundu ko umukandida runaka yujuje ibisabwa
ngo atorerwe kuba umwepiskopi. Iyo nta kibibuza mu buryo bwemewe,
uwatorewe ubwepiskopi abuhabwa mu gihe kitarenze amezi atatu yakiriye ibaruwa
imumenyesha ko yatowe, kandi bikaba mbere yo gutangira imirimo yatorewe kandi
akarahirira ko azashoza neza inshingano yunze ubwe na Papa.
Ushaka kumenya
byinshi ku mwepiskopi, wasoma Mu gitabo cy’amategeko ya Kiliziya (Code de droit
canonique, 1983), kuva ku ngingo ya 375
kugeza ku ya 411 (Canon 375- Canon 411).
No comments:
Post a Comment