Sunday, January 28, 2024

Diyosezi ya Bukoba mu birori byo kwimika umwepiskopi

Kuri uyu wa 27 Mutarama 2024, nibwo himitswe Myr Jovitus Francis Mwija, uherutse gutorerwa kuba umushumba wa Diyosezi ya Bukoba, ahabwa ubwepiskopi mu biganza bya Nyiricyubahiro Portase Karidinali Rugambwa, Arikiyepiskopi wa Tabora. Intego ye nk’umwepiskopi ni :  “Sala Uaminifu na Upende – Oratio Fidelitas Caritasi”.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisko yatorerye Myr Jovitus Francis Mwijage kuba umushumba wa Diyosezi ya Bukoba, kuwa 19 Ukwakira 2023. Ni nyuma y’uko uwari umushumba wayo Myr Desiderius M.Rwoma asezeye kuwa 1/10/2022. 

Inshamake ku buzima bwa Myr Jovitus Francis Mwijage

Myr Jovitus Francis Mwijage yavutse kuwa 2 Ukuboza 1966, avukira mu rusisiro rwa Ishozi, mu karere ka Missenyi muri Diyosezi ya  Bukoba. Yize amasomo ya Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Ntungamo muri Bukoba, naho amasomo hya Tewolojiya ayigira mu Iseminari Nkuru ya Dar-es-Salaam.  Yahawe ubupadiri, nk’umusaseridoti bwite wa Diyosezi ya Bukoba, kuwa 20 Nyakanga 1997

Imwe mu mirimo yakoze

  • 1997 - 1998: Yabaye padiri wungirije muri Paruwasi ya MWEMAGE
  • 1999 - 2005: Yabaye umwalimu wigsha amateka, igiswayili, ikilatini n’ubumenyi bw’isi (history, Kiswahili, Latin and geography) mu Iseminari ya Rubya
  • 2005 - 2011: Yari mu masomo, aho yatsindiye impamyabumenyi ihanitse i Roma (doctorate from the Pontifical Gregorian University in Rome)
  • 2011 - 2012: yigishije amateka ya Kiliziya (ecclesiastical history) mu Iseminari Nkuru ya Segerea
  • 2012 - 2023: yabaye umuyobozi, ku rwego rw’igihugu wa Pontifical Mission Societies, PMS
  • 2012 - 19 Ukwakira 2023: yabaye umuyobozi w’ihuriro ry’abapadiri bwite ba Diyosezi (Association of Diocesan Priests), UWAMATA, aba kandi umwe mu bagize inama y’akarere ihuza amaseminari (Regional Council of Seminaries) ya Kipalapala, Kibosho, Ntungamo na Segerea
  • Kuva mu 2020: yabaye umwe mu bagize komite mpuzamahanga y’ubukungu (member of the International Economic Committee of the Pontifical Mission Societies).

Bimwe mu by’ingenzi kuri Diyosezi ya Bukoba 

Iyi Diyosezi ya Bukoba, yashinzwe kuwa 13 Ukuboza 1951, yitwa Vikariyati Apostoliki (Apostolic Vicariate) ya Lower Kagera, ikuwe ku yitwaga Bukoba. Kuwa 25 Werurwe 1953, Vikariyati Apostoliki ya Lower Kagera yahindutse Diyosezi ya Rutabo naho kuwa 21 Kamena 1960, Diyosezi ya Rutabo ihindurirwa izina yitwa Diyosezi ya Bukoba. Ibarizwa mu ntara ya Kiliziya (Ecclesiastical Province) ya Mwanza. 

Kuva yashingwa, yayobowe n’abepiskopi bakurikira 

  1. Myr Laurean Rugambwa: Vikeri Apstoliki (Vicar Apostolic) wa Lower Kagera kuva kuwa 13/12/1951 kugeza kuwa 25/03/ 1953); umushumba wa diyosezi ya Rutabo kuva kuwa 25/03/ 1953 kugeza kuwa 21/06/1960; umushumba wa diyosezi ya Bukoba, kuva kuwa 21/06/1960 kugeza kuwa 19/12/ 1968, ubwo yatoerwaga kuba Arkiyepiskopi wa Dar-es-salaam. 
  2. Myr Placidius Gervasius Nkalanga, O.S.B.: Yabanje kuba umushumba w’umufasha (Auxiliary Bishop: 1961-1969), hanyuma aba Umushumba wa Diyosezi kuva kuwa  06/03/1969 kugeza kuwa 26/11/1073
  3. Myr Nestorius Timanywa: Umushumba wa Diyosezi kuva kuwa  26/11/1073 kugeza kuwa 15/01/2013
  4. Myr Desiderius M.Rwoma:  Umushumba wa Diyosezi kuva kuwa  15/01/2013 kugeza kuwa 1 /10/2022
  5. Myr Jovitus Francis Mwijage : Umushumba wa Diyosezi guhera kuwa  19/10/2023

 Abandi bepiskopi ba Diyosezi ya Bukoba (Auxiliary Bishops)

    6. Myr Ethod Kilainki: 2009- ) 

Diyosezi ya Bukoba yabyaye Abepiskopi batanu

  1. Myr Method Kiliani watorewe kuba  umushumba w’umufasha (Auxiliary Bishop) wa Dr-es-Salaam mu 1999, nyuma umushumba w’umufasha wa  Diyosezi avukamo ya Bukoba
  2. Myr Novatus Rugambwa:…………… appointed nuncio and titular archbishop in 2010
  3. Myr Almachius Vincent Rweyongeza : yatoerewe kuba umwepiskopi wa Kyanga mu 2008
  4. Myr Desiderius M.Rwoma: mu 1999 yatorewe kuba umwepiskopi wa Singida, hanyuma aza gutoterwa kuba umushumba wa diyosez ya Bukoba avukamo
  5. Myr Damian Kyaruzi: umwepiskopi uri mu kiruhuko wa Diyosezi ya Sumbawanga

Diyosezi ya Bukoba ni yo yareze  abapadiri bambere b’abanyarwanda, Padiri Donati Reberaho na Padiri Balitazari Gafuku. Myr Hirt  ni we wabohereje i Bukoba mu 1904.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...