Timote yabaye umwigishwa
w’indahinyuka wa Mutagatifu Pawulo. Bahuriye ubwa mbere i Lisitire iwabo wa
Timote, aho Pawulo yamusanze aje kuhigisha. Nyuma Pawulo ahagarutse, yamushyize
mu bafasha be yari atangiye gutora n’ubwo yabonaga akiri muto bwose. Kuva ubwo
yaherekeje Pawulo mu ngendo ze zose, baba inshuti magara basangira akabisi
n’agahiye. Aho amariye kuba umugabo, yamutumye henshi kumwunganira mu gukomeza
ukwemera mu bakristu.
Yandikiye Abanyakorinti
ibaruwa ababwira ati: «Mboherejeho Timote, umwana wanjye w’inkoramutima, kandi
w’indahemuka, uzabibutsa inzira zanjye muri Kristu » (1 Kor 4,17). Na Timote
ubwe, Pawulo yamwandikiye amabaruwa abiri, avuga imibereho y’umukristu nyawe.
Yakomeje kumubera umufasha w’imena, amubera inkingi ikomeye mu mirimo ye yo
kwamamaza Inkuru Nziza. Pawulo mutagatifu yamugize umwepisikopi wa Efezi, akaba
yaragombaga kwigisha ibyo yumvanye
Pawulo byose ( 2 Tm 2,2). Aha ni na ho yaguye ahowe Imana.
Timote yakundaga kujyana
kenshi na Pawulo, kandi Timote yagize uruhare rukomeye mu kwamamaza Inkuru
Nziza cyane cyane i Korinti (2 Kor. 1
:19). Igihe Pawulo yamenyaga ko hari ikibazo cyo kutumvikana hagati
y’abakristu, yoherezaga Timote ngo ajye kugikemura (1 Kor 4 :17) kugira ngo
bongere babane mu mahoro no mu bwumvikane. Pawulo yamutumye n’i Filipi ( Fil 2
: 19) ndetse n’i Tesalonika ( 1 Tes 3 :2). Timote yari umuntu ukwiye kwizerwa.
Igihe Pawulo afungwa bwa
mbere yari kumwe na Timote ku buryo igihe afunzwe bwa kabiri yifuje kuba yaba
kumwe na Timote, akifuza kongera kumubona (2 Tim 1 :2-4). Pawulo agira Timote
inama zimufasha, (1 Tim. 5:23). Akarangiza amusaba ko yaza gufasha Pawulo
bidatinze (2 Tim 4 :9).
Timote amaze kwakira
Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, yemeye gusiga byose nubwo yari akiri muto, maze
yiyemeza gukurikira Pawulo kugira ngo amufashe kwamamaza Inkuru Nziza. Yemeye
gusiga umuryango we, asiga ibyo yari atezeho ubukungu n’ibyubahiro by’iyi si
maze yiyemeza kwitangira umurimo wo kwamamaza Ingoma y’Imana. Yemeye kwakira
imvune z’ingendo, umunaniro w’ingendo, itotezwa ryakorerwaga abakristu,
n’ibindi.
Nyuma y’urupfu rwa
Pawulo, Timote wari waragizwe umwepisikopi wa Efezi yagize amahirwe yo kubana
na Yohani, Intumwa ya Yezu Kristu aho i Efezi.
Umunsi umwe rero, abatuye
umujyi wa Efezi bari bizihije umunsi mukuru w’ikigirwamana cyitwaga Diyane,
Timote biramubabaza, aza muri icyo kivunge, atera hejuru, arabigisha, abereka
uburyo ibyo bakora batura amaturo icyo kigirwamana ari ubusazi n’ubupfayongo,
ko ahubwo bagombye guhinduka bakemera Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Ako kanya
rero abantu benshi barakaye badashaka kumwumva baramuzenguruka, batangira
kumutera amabuye. Babonye ameze nk’upfuye baramureka. Abigishwa be baramufata,
bamujyana mu rusisiro rwari hafi aho, ariko apfira mu biganza byabo. Twizihiza
mutagatifu TIMOTE ku itariki 26 Mutarama.
(Byakusanyijwe na Padiri
Theophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa Diyosezi ya Byumba. Ku yandi makuru ku
nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/
0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).
No comments:
Post a Comment