Saturday, January 27, 2024

Tumenye Mutagatifu Timote, Umwepiskopi Wahowe Imana (+97)

Izina Timote rituruka ku rurimi rw’ikigereki, rigasobanura ‘uwubaha Imana’. Timote yavukiye i Lisitiri mu ntara ya Likawoniya. Se yari umugereki na ho nyina witwaga Ewunise akaba umuyahudikazi. Nyirakuru wa Timote witwaga Loyisi ni we wakiriye ukwemera kwa gikirisitu bwa mbere muri uwo muryango ( 2 Tim. 1 :5). Nyuma yaho Timote na nyina bakurikira uwo mukecuru.

Timote yabaye umwigishwa w’indahinyuka wa Mutagatifu Pawulo. Bahuriye ubwa mbere i Lisitire iwabo wa Timote, aho Pawulo yamusanze aje kuhigisha. Nyuma Pawulo ahagarutse, yamushyize mu bafasha be yari atangiye gutora n’ubwo yabonaga akiri muto bwose. Kuva ubwo yaherekeje Pawulo mu ngendo ze zose, baba inshuti magara basangira akabisi n’agahiye. Aho amariye kuba umugabo, yamutumye henshi kumwunganira mu gukomeza ukwemera mu bakristu.

Yandikiye Abanyakorinti ibaruwa ababwira ati: «Mboherejeho Timote, umwana wanjye w’inkoramutima, kandi w’indahemuka, uzabibutsa inzira zanjye muri Kristu » (1 Kor 4,17). Na Timote ubwe, Pawulo yamwandikiye amabaruwa abiri, avuga imibereho y’umukristu nyawe. Yakomeje kumubera umufasha w’imena, amubera inkingi ikomeye mu mirimo ye yo kwamamaza Inkuru Nziza. Pawulo mutagatifu yamugize umwepisikopi wa Efezi, akaba yaragombaga  kwigisha ibyo yumvanye Pawulo byose ( 2 Tm 2,2). Aha ni na ho yaguye ahowe Imana.

Timote yakundaga kujyana kenshi na Pawulo, kandi Timote yagize uruhare rukomeye mu kwamamaza Inkuru Nziza cyane cyane i Korinti  (2 Kor. 1 :19). Igihe Pawulo yamenyaga ko hari ikibazo cyo kutumvikana hagati y’abakristu, yoherezaga Timote ngo ajye kugikemura (1 Kor 4 :17) kugira ngo bongere babane mu mahoro no mu bwumvikane. Pawulo yamutumye n’i Filipi ( Fil 2 : 19) ndetse n’i Tesalonika ( 1 Tes 3 :2). Timote yari umuntu ukwiye kwizerwa.

Igihe Pawulo afungwa bwa mbere yari kumwe na Timote ku buryo igihe afunzwe bwa kabiri yifuje kuba yaba kumwe na Timote, akifuza kongera kumubona (2 Tim 1 :2-4). Pawulo agira Timote inama zimufasha, (1 Tim. 5:23). Akarangiza amusaba ko yaza gufasha Pawulo bidatinze (2 Tim 4 :9).

Timote amaze kwakira Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, yemeye gusiga byose nubwo yari akiri muto, maze yiyemeza gukurikira Pawulo kugira ngo amufashe kwamamaza Inkuru Nziza. Yemeye gusiga umuryango we, asiga ibyo yari atezeho ubukungu n’ibyubahiro by’iyi si maze yiyemeza kwitangira umurimo wo kwamamaza Ingoma y’Imana. Yemeye kwakira imvune z’ingendo, umunaniro w’ingendo, itotezwa ryakorerwaga abakristu, n’ibindi.

Nyuma y’urupfu rwa Pawulo, Timote wari waragizwe umwepisikopi wa Efezi yagize amahirwe yo kubana na Yohani, Intumwa ya Yezu Kristu aho i Efezi.

Umunsi umwe rero, abatuye umujyi wa Efezi bari bizihije umunsi mukuru w’ikigirwamana cyitwaga Diyane, Timote biramubabaza, aza muri icyo kivunge, atera hejuru, arabigisha, abereka uburyo ibyo bakora batura amaturo icyo kigirwamana ari ubusazi n’ubupfayongo, ko ahubwo bagombye guhinduka bakemera Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Ako kanya rero abantu benshi barakaye badashaka kumwumva baramuzenguruka, batangira kumutera amabuye. Babonye ameze nk’upfuye baramureka. Abigishwa be baramufata, bamujyana mu rusisiro rwari hafi aho, ariko apfira mu biganza byabo. Twizihiza mutagatifu TIMOTE ku itariki 26 Mutarama.

(Byakusanyijwe na Padiri Theophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa Diyosezi ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...