Pawulo yamwandikiye ibaruwa nziza, amugira inama amubwira ati: «Jya ushishikaza n’abasore ngo bashyire mu gaciro. Nawe ubwawe kandi jya ubabera urugero rwiza mu byo bakora byose: haba mu nyigisho ziboneye, haba se mu kwiyubaha, cyangwa mu magambo aboneye kandi adahinyuka; bityo umubisha azabure ikibi yatuvugaho, maze amware» (Tito 2, 6-8). Hanyuma akomerezaho amwigisha uburyo bwo gukomeza gushishikariza Ijambo ry’Imana agira ati: «N’abakecuru ni uko, na bo bagomba kwifata nk’uko bikwiriye abatagatijujwe: nibirinde amazimwe no gutwarwa n’akayoga, ahubwo bajye batoza abandi ingeso nziza; bityo bigishe abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo, banabatoze kwitonda, kwirinda ingeso mbi, kwita ku by’ingo zabo, kugwa neza, no kumvira abagabo babo, kugira ngo Ijambo ry’Imana bataritukisha» (Tito 2, 3-5).
Uguhinduka kwe agukesha mutagatifu Pawulo.
Ubutagatifu bwa Tito, ishyaka rye, ubuzima butangaje bwe bwatumye iyi ntumwa
ntagatifu imwita umwana wayo, ibyo byose byatumye amwitabaza mu murimo we wa
gitumwa bituma ndetse agera aho amwita umuvandimwe we; anamuhitamo nk’umuvugizi
we imbere y’abagereki. Nta gitangaje rero kuba mu mabaruwa ye yamwandikiye haba
huzuyemo amagambo y’urugwiro n’urukundo, kuko Tito yari umwigishwa we akunda
cyane.
Tubona Tito kandi
aherekeje Pawulo i Yeruzalemu mu nama ya mbere ya Kiliziya. Abayahudi bari
baremeye Ivanjili ya Yezu Kristu babonye Tito, bashatse kumugenya ku ngufu,
bityo Pawulo aboneraho kubabuza no kubaha isomo ry’uko batagomba gukorera
imitwaro iremereye abanyamahanga bakiriye Ivanjili. Igihe amakimbirane n’impaka
zivutse muri Kiliziya y’i Korinti, Pawulo Mutagatifu yohereje Tito, umwigishwa
we w’indahemuka wari waramukurikiye i Efezi, kugira ngo azihoshe. Tito yakiriwe
mu rugwiro n’icyubahiro, kandi akiranura neza izo mpaka. Amaze gutunganya byose
neza, asanga Pawulo muri Masedoniya. Mu gihe cy’ imyaka itandatu, Tito
yaherekeje Pawulo mu ngendo ze za gitumwa, yamamaza Ivanjili, akoresha imbaraga
ze zose kugira ngo agarurire Yezu Kristu roho zayobye.
Igihe Pawulo avuye mu
buroko mu mwaka wa 63, yagiye kwamamaza Inkuru nziza mu kirwa cya Kirete, maze
ahasiga Tito ngo ahakomeze uwo murimo batangiye. Muri 64, Pawulo mutagatifu
utari koroherwa no gukora umurimo wa gitumwa atari na Tito, yamwandikiye
ibaruwa, anamuteguza ko hari intumwa agiye kumwoherereza zikamusimbura,
agasanga Pawulo mu mujyi wa Nikopolisi. Twongera kumva Tito muri 65, yigisha
Ivanjili mu bantu bo muri Dalmatiya. Nyuma y’urupfu rwa Pawulo, Tito yasubiye
muri Kireta, ayoborana ubwitonzi n’ubuhanga iyo Kiliziya kandi yamamaza
Ivanjili mu birwa bihegereye. Yasinziriye muri Nyagasani afite imyaka 94.
(Byakusanyijwe na Padiri
Theophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa Diyosezi ya Byumba. Ku yandi makuru ku
nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/
0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).
No comments:
Post a Comment