Saturday, January 27, 2024

Tumenye Mutagatifu Tito, Umwigishwa wa Mutagatifu Pawulo

Abatagatifu Tito na Timote

Tito yari Umugereki, akaba yaravukiye i Antiyokiya. Yavutse ku babyeyi b’abapagani. Aho amariye kumenyana na Mutagatifu Pawulo, yamutoye mu bafasha be; amugira rero intumwa ye ku bavandimwe, akabagira inama, agakiranura imanza zabo akurikije ubutumwa bwa Pawulo. Ni na we Pawulo yashinze gutangiza Kiliziya y’ahitwa Kreta, anayibera umuyobozi.

Pawulo yamwandikiye ibaruwa nziza, amugira inama amubwira ati: «Jya ushishikaza n’abasore ngo bashyire mu gaciro. Nawe ubwawe kandi jya ubabera urugero rwiza mu byo bakora byose: haba mu nyigisho ziboneye, haba se mu kwiyubaha, cyangwa mu magambo aboneye kandi adahinyuka; bityo umubisha azabure ikibi yatuvugaho, maze amware» (Tito 2, 6-8). Hanyuma akomerezaho amwigisha uburyo bwo gukomeza gushishikariza Ijambo ry’Imana agira ati: «N’abakecuru ni uko, na bo bagomba kwifata nk’uko bikwiriye abatagatijujwe: nibirinde amazimwe no gutwarwa n’akayoga, ahubwo bajye batoza abandi ingeso nziza; bityo bigishe abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo, banabatoze kwitonda, kwirinda ingeso mbi, kwita ku by’ingo zabo, kugwa neza, no kumvira abagabo babo, kugira ngo Ijambo ry’Imana bataritukisha» (Tito 2, 3-5). 

Uguhinduka kwe agukesha mutagatifu Pawulo. Ubutagatifu bwa Tito, ishyaka rye, ubuzima butangaje bwe bwatumye iyi ntumwa ntagatifu imwita umwana wayo, ibyo byose byatumye amwitabaza mu murimo we wa gitumwa bituma ndetse agera aho amwita umuvandimwe we; anamuhitamo nk’umuvugizi we imbere y’abagereki. Nta gitangaje rero kuba mu mabaruwa ye yamwandikiye haba huzuyemo amagambo y’urugwiro n’urukundo, kuko Tito yari umwigishwa we akunda cyane.

Tubona Tito kandi aherekeje Pawulo i Yeruzalemu mu nama ya mbere ya Kiliziya. Abayahudi bari baremeye Ivanjili ya Yezu Kristu babonye Tito, bashatse kumugenya ku ngufu, bityo Pawulo aboneraho kubabuza no kubaha isomo ry’uko batagomba gukorera imitwaro iremereye abanyamahanga bakiriye Ivanjili. Igihe amakimbirane n’impaka zivutse muri Kiliziya y’i Korinti, Pawulo Mutagatifu yohereje Tito, umwigishwa we w’indahemuka wari waramukurikiye i Efezi, kugira ngo azihoshe. Tito yakiriwe mu rugwiro n’icyubahiro, kandi akiranura neza izo mpaka. Amaze gutunganya byose neza, asanga Pawulo muri Masedoniya. Mu gihe cy’ imyaka itandatu, Tito yaherekeje Pawulo mu ngendo ze za gitumwa, yamamaza Ivanjili, akoresha imbaraga ze zose kugira ngo agarurire Yezu Kristu roho zayobye.

Igihe Pawulo avuye mu buroko mu mwaka wa 63, yagiye kwamamaza Inkuru nziza mu kirwa cya Kirete, maze ahasiga Tito ngo ahakomeze uwo murimo batangiye. Muri 64, Pawulo mutagatifu utari koroherwa no gukora umurimo wa gitumwa atari na Tito, yamwandikiye ibaruwa, anamuteguza ko hari intumwa agiye kumwoherereza zikamusimbura, agasanga Pawulo mu mujyi wa Nikopolisi. Twongera kumva Tito muri 65, yigisha Ivanjili mu bantu bo muri Dalmatiya. Nyuma y’urupfu rwa Pawulo, Tito yasubiye muri Kireta, ayoborana ubwitonzi n’ubuhanga iyo Kiliziya kandi yamamaza Ivanjili mu birwa bihegereye. Yasinziriye muri Nyagasani afite imyaka 94.

(Byakusanyijwe na Padiri Theophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa Diyosezi ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...