Wednesday, February 14, 2024

Tunyuze mu butayu, Imana ituyobora ku bwigenge

UBUTUMWA BWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO BUJYANYE N’IGISIBO CYA 2024

Tunyuze mu butayu, Imana ituyobora ku bwigenge

Nshuti bavandimwe!

Iyo Imana yacu yigaragaje, ivuga ubwigenge: “Ni njyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara” (Iyim20,2). Ni uko amategeko yatangajwe, ashyikirizwa Musa ku musozi wa Sinayi. Umuryango w’Imana uzi neza uko kwimuka Imana ivuga: ubucakara babayemo baracyabuzirikana mu mitima yabo. Uwo muryango wakiriye amategeko icumi mu butayu nk'inzira y'ubwigenge. Tuyita "amategeko," kugirango dushimangire imbaraga z’urukundo Imana yakoresheje mu kwigisha umuryango wayo. Ni uguhamagarirwa bisesuye ubwigenge. Uwo muhamagaro ntuhagararira ku kintu kimwe ahubwo imbaraga zigenda ziyongera mu rugendo.

Nk’uko Isiraheli mu gihe cy’ubutayu yakomeje gutekereza kuri Misiri – mu by’ukuri, akenshi ikunze kubabazwa n’iby’ahahise ikitotombera Imana na Musa - niko n’uyu munsi umuryango w’Imana ugumana inshingano zo guhitamo kugumana n’Imana cyangwa se kuyitera umugongo. Ibi tubitekerezaho mu gihe twabuze ukwizera tukazerera mu buzima nk’aho turi mu butayu, tudafite igihugu cy’isezerno twerekezamo. Igisibo ni igihe cyiza kidasanzwe aho ubutayu buhinduka – nk’uko umuhanuzi Hoseya abivuga - ahantu h'urukundo rwa mbere (reba Hos 2, 16-17). Imana yigisha umuryango wayo kugirango iwuvane mu bucakara maze iwuhe amahirwe yo gutambuka bakava mu rupfu berekeza mu buzima. Nk’umukwe, Imana itugarura kuri yo kandi ikatubwira amagambo yuje urukundo.

Kuva mu bucakara ujya mu bwigenge ntabwo ari inzira yo mu bitekerezo, idafatika. Kugirango Igisibo cyacu kibe gifatika, intambwe ya mbere ni ukwifuza kubona neza uko ibintu bimeze. Igihe Nyagasani ahamagara Musa kandi akamuvugishiriza mu gihuru cyaka, yahise yigaragaza nk'Imana ibona kandi yumva: “Uhoraho aravuga ati ‘Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi imiborogo baterwa n’abakoresha b’imirimo narayumvise, n’imirimo barimo ndayizi. Ndamanutse ngo mbagobotore mu maboko y’Abanyamisiri maze mbavane muri icyo gihugu, mbajyane ku butaka bw’indumuke kandi bugari mu gihugu gitemba amata n’ubuki’” (Iyim3,7-8). No muri iki gihe, imiborogo y’abavandimwe benshi batsikamiwe igera mu ijuru. Reka twibaze ikibazo: Ese natwe iyo miborogo itugeraho? Iraduhungabanya? Izamura amarangamutima yacu? Ibintu byinshi biradutandukanya, bigasenya ubuvandimwe bwaduhuzaga mbere.

Mu rugendo rwanjye i Lampedusa, nahuye n’ibintu bibiri by’ingenzi byugarije isi ya none aribyo kugendana n’isi ya none yihuta ndetse no kwigira ntibindeba, bikabyara ibi bibazo: “Urihe? »(Intg 3, 9) na “Murumuna wawe ari he? » (Intg 4, 9). Urugendo rw'igisibo ruzaba rufatika niba, mu kongera gutega amatwi, tumenye ko tukiri gutegekwa na Farawo. Ingoma ya Farawo iratunaniza kandi igatuma duhinduka abatakigira icyo bitaho. Ingoma ya Farawo iducamo ibice ndetse ikangiza ejo hacu hazaza. Isi, umwuka n'amazi biranduye, ariko na roho zarahindanye. Mu by’ukuri, nubwo kubohoka kuri sekibi kwacu kwatangijwe na batisimu, muri twe haracyari urukumbuzi rudasobanutse rw’ubucakara. Ni nko kugira inyota yo gutekana kandi nyamara udafite n’ubwigenge.

Ndashaka gushimangira, mu nkuru yo kuva mu Misiri, ikindi kintu cy’agaciro: ni Imana ubwayo ireba, ikagira amarangamutima kandi ikabohora, ntabwo Isiraheli ariyo ibisaba. Farawo, mu by’ukuri, aca intege imigambi y’Abayisraheli, atesha abantu ijuru, atuma isi igaragara nk’itayegayezwa aho icyubahiro cya muntu kititabwaho n’umubano ukaba warangiritse. Mu ijambo rimwe, byose ni we. Reka twibaze: ndashaka isi nshya? Niteguye kwigobotora isi ya kera? Ubuhamya bw’abavandimwe, Abepiskopi benshi, hamwe n’abaharanira amahoro n’ubutabera buranyemeza cyane ko ngomba kwamagana ibitekerezo bitesha abandi ukwizera. 

Kubura ukwizera ni inzitizi y’imigambi mishya, ni ugutabaza bucece ariko ijwi rikagera mu ijuru rigakora Imana ku mutima ndetse bigasa no kwicuza ko umuntu yavuye mu bucakara bwari bwarazahaje Abayisraheli mu butayu bugatuma badashobora gutera intambwe bajya mbere. Kuva mu mahanga bishobora kurangira: bitabaye ibyo, ntitwashoboye gusobanura impamvu ikiremwamuntu kigeze ku rwego rwo kumva impumuro y’ubuvandimwe ahantu hose ndetse n’urwego rw’iterambere ry’ubumenyi, tekiniki, umuco n’amategeko rishobora guharanira icyubahiro cya bose, ririmo ryuzura mu mwijima w’ubusumbane n’amakimbirane.

Imana ntiyaturambiwe. Reka twakire Igisibo nk'igihe gikomeye aho twongeye kumva Ijambo ryayo: “Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y'ubucakara” (Iyim 20, 2). Ni igihe cyo guhinduka, igihe cy’ubwigenge. Yezu ubwe, nk’uko tubyibutsa buri mwaka ku cyumweru cya mbere cy'igisibo, yagiye mu butayu ayobowe na Roho Mutagatifu maze ahahurira n’ibigerageza ubwigenge bwe. Azamara iminsi mirongo ine imbere yacu kandi hamwe natwe: ni Umwana w’Imana wigize umuntu. Bitandukanye na Farawo, Imana ntishaka abayoboke, ahubwo ni abana bayo. Ubutayu ni ahantu umudendezo wacu urushaho gukomera bikadufasha gufata icyemezo cyo kutazasubira mu bucakara. Mu gihe cy'igisibo, tuvumbura ibindi twagenderaho n'umuryango twafatanya mu rugendo tutigeze dukora.

Ibi bisa n’urugamba: igitabo cy’Iyimukamisiri hamwe n'ibishuko Yezu yahuye nabyo mu butayu birabitubwira neza. Ijwi ry’Imana rivuguruza ibinyoma by’umwanzi rigira riti: “Uri Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira” (Mk 1, 11) rikongera riti “Nta mana zindi uzagira kereka jyewe”(Iyim 20,3), ibigirwamana birakomeye kuruta Farawo: dushobora kubifata nk’ijwi rye muri twe. Ubushobozi bwo gukora byose, kumenywa na bose, kugenga bose: buri wese yagira igishuko cyo gukururwa n’icyo kinyoma. Ni umugenzo ushaje. Dushobora gutsimbarara ku mafaranga, ku mishinga imwe n'imwe, ku bitekerezo, ku ntego, ku mwanya dufite, ku muco, ndetse no ku bantu bamwe na bamwe. Aho kudufasha gutera imbere, ibyo byose biratudindiza. Aho kuduhuza, biradutanya. Ariko hariho ikiremwamuntu gishya, umuryango w’abato n'abaciye bugufi bataguye mu mutego wo gukururwa n’ikinyoma. Mugihe ibigirwamana bicecekesha ababikorera, bikabafunga amaso, bikababuza kumva ndetse bikababuza gutera intambwe (reba Zab 114, 4), abakene ku mutima bo baba biteguye kandi bari maso: imbaraga zicecetse z’ibyiza zirakiza kandi zigakomeza isi.

Iki ni igihe cyo gukora, kandi mugihe cy'igisibo, gukora bijyana no guhaguruka. Guhaguruka mu isengesho kugirango twakire Ijambo ry'Imana ndetse no guhagarara nk’Umusamaritani igihe tubonye umuvandimwe ufite ibikomere. Urukundo rw'Imana n’urwa bagenzi bacu ni urukundo nyarukundo. Kudasenga ibigirwamana ni uguhagarara imbere y’Imana n’imbere y’ubuzima bwa mugenzi wanjye. Niyo mpamvu amasengesho, imfashanyo no gusiba ibyo kurya ari ibintu bitatu by’indatana ndetse ni inzira imwe y’ubusabane n’ubwisanzure. Ntihazongere kubaho ibigirwamana bituremerera, nta kongera kwihambira ku bitubuza umudendezo. Nibwo umutima wari warapfukiranywe uzakanguka ukongera ugatera. Ubwo rero tugomba kugabanya umuvuduko ndetse tugahagarara. Urwego rwo kwitegereza ubuzima tugiye gushyirwamo n’Igisibo, ruzadufasha kongera kwiremamo imbaraga nshya. Imbere y'Imana duhinduka abavandimwe, turebana abandi indoro nziza kandi nshya. Aho guhutaza abandi no kubabona nk’abanzi, tubakira nk’abasangirangendo. Ni umugambi w’Imana, igihugu cy’isezerano twifuza kujyamo mu gihe tuzaba dusohotse mu bucakara.

Imiterere ya Kiliziya yo muri iki gihe ishishikajwe no kugendera hamwe, iradusaba ko Igisibo cyaba umwanya wo gufatira hamwe ibyemezo, tukamenya guhitamo ibyadufasha guhindura ubuzima bwa buri munsi ku bantu ndetse n’ubuzima bw’aho batuye: Ubuhahirane busanzwe, kwita kubiremwa, kuzamura abibagiranye cyangwa abasuzugurwa. Ndahamagarira buri muryango w’abakristu gukora ibi: Kugenera abakristu umwanya wo kongera gutekereza ku buzima bwabo; kwiha umwanya wo kwisuzuma bakareba imyitwarire yabo aho batuye ndetse n’umusanzu batanga kugira ngo aho batuye habe heza. Byaba bibabaje niba ukwihana kwa gikristu kwaba gusa n’ukubabaza Yezu. Natwe aratubwira ati “Igihe musiba kurya, ntimukijime mu maso nk’uko indyarya zibigira: zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba” (Mt 6,16). Ahubwo tujye tugaragaza ibyishimo mu maso yacu, dutame impumuro nziza y’umudendezo, tugaragaze urwo rukundo ruhindura byose bishya duhereye ku baciye bugufi ndetse n’abaturanyi. Ibyo byakorerwa muri buri muryango w’abakristu.

Mu gihe iki gisibo cyazaba icyo guhinduka koko, ubwo hazabaho guhanga udushya two gufasha intama zazimiye: urumuri rushya rw’ukwizera. Ndashaka kubabwira, nk’uko nabibwiye urubyiruko twahuriye i Lisibone mu mpeshyi ishize: “Nimushakashake kandi mwitege ingaruka, nimushakashake kandi mwitege ingaruka”. Kuri iyi mpinduka mu mateka, ibibazo ni byinshi, agahinda n’imibabaro. Turimo tubona intambara ya gatatu y'isi yose buhoro buhoro. Reka twirengere ingaruka zo gutekereza ko tutababara nk’umubyeyi witegura kubyara, kandi nyamara tumeze nk’umubyeyi uri kwibaruka; ntabwo turi ku musozo ahubwo turi mu ntangiriro y’ibirori byahuruje imbaga. Gutekereza ibyo, bisaba ubutwari”. Ni ubutwari bwo guhinduka, bwo kubohorwa ku ngoyi y’ubucakara. Ukwemera n’urukundo bisindagiza ukwizera. Bigutoza kugenda, ukwizera nako kukabikurura ngo bijye imbere.

Mbahaye umugisha mwese kandi nywuhaye uru rugendo rw’igisibo mutangiye.

Bikorewe i Roma, ku rubuga rwa Mutagatifu Yohani w’i Laterani, ku wa 3 Ukuboza 2023, Ku cyumweru cya mbere cya Adiventi.

Papa Fransisko

(Byashyizwe mu Kinyarwanda n’Ubunyamabanga bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda)






No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...