Padiri Cassien MULINDAHABI, umunyamabanga wa Diyosezi ya Ruhengeri |
Umunyamabanga wa Diyosezi,
ashinzwe kandi:
- Gukora inyandiko-mvugo z’Ubuyobozi Bukuru bwa Diyosezi igihe cyose zikenewe, zigaragaza igikorwa zireba, aho cyabereye, itariki n’umwaka
- Gutanga ibyemezo n’impapuro mpamo ku bazikeneye no kwemeza umwimerere wazo
- Kubika no gukirikirana ibikwa ry’inyandiko mu maparuwasi (486 § 1), zigashyirwa ahafitee umutekano, iz’ibanga zigashyirwa mu mutamenwa, ushobora gufungurwa na we na Musenyeri gusa
- Gukora imbonerahamwe y’inyandiko ziri mu bubiko n’inshamake y’ibizikubiyemo
- Kuvana mu nzira, buri mwaka, inyandiko zirebana n’ibyaha byakozwe n’abitabye Imana, cyangwa bakatiwe igihano hakaba hashize imyaka icumi gishyizwe mu bikorwa. Habikwa gusa incamake yerekana icyaha cyakozwe n’igihano cyatanzwe
- Agendeye ku mabwiriza y’Umwepiskopi, umunyamabanga abika inyandiko n’inyandiko-mvugo za paruwasi zo mu rwego rwa katedrali, (CIC, Can. 491 § 1.)
- Kubika muri Diyosezi inyandiko zose zifasha kwandika amateka yayo, gutanga uburenganzira bwo kuzifashisha no kugenzura uko bikorwa n’ababyifuza ;
- Kugira uruhare mu ikemurwa ry’amakimbirane hagati ya Diyosezi n’abandi bantu, imiryango cyangwa inzego.
Umunyamabanga wa Diyosezi, amenyesha Ibiro bya Diyosezi bihuza ibikorwa by’ikenurabushyo inyandiko zose zoherejwe na Vatikani, Inama y’Abepiskopi bo mu Rwanda cyangwa izivuye mu zindi nzego zirebana n’ikenurabushyo rya Kiliziya. Ikindi umunyamabanga asabwa ni ukwandika mu ncamake imyanzuro y’ingendo, iy’imishyikirano nkenurabushyo n’iy’amahugurwa umwepiskopi yayoboye.
Inyigisho zatanzwe n’Umwepiskopi igihe cy’igitambo cva misa yatuye ku minsi mikuru n’imbwirwaruhame ze mu mihango ikomeye bigomba kubikwa mu bunyamabanga bwa Diyosezi. Umunyamabanga ni we ushobora kubisabwa n’ Ibiro bya Diyosezi bihuza ibikorwa by’ikenurabushyo kugira ngo byifashishwe mu gihe cyo gutegura inyandiko igaragaza ishusho rusange y’ibikorwa by’ikenurabushyo by’Umwepiskopi cyangwa se mu gihe cyo kwandika agatabo kavuga ku ngingo iyi n’iyi (ubwiyunge, amahoro, yubile, n’ibindi).
Abanyamabanga ba Diyosezi mu mwaka w’ikenurabushyo 2023-2024
- Kigali: Padiri Phocas HITIMANA
- Byumba: Padiri Emilien NGERAGEZE
- Nyundo: Padiri Jean Paul SEBAGARAGU
- Butare: Padiri Eugène GAHIZI
- Gikongoro: Padiri Cllixte SENANI
- Cyangugu: Padiri Athanase KOMERUSENGE
- Ruhengeri: Padiri Cassien MULINDAHABI
- Kibungo: Padiri Thomas NIZEYE
- Kabgayi: Padiri Joseph Emmanuel KAGERUKA
No comments:
Post a Comment