Thursday, February 15, 2024

Mutarama 2024: Abapadiri 18 batorewe kuba abepiskopi

Kiliziya Gtolika yungutse abepiskopi bashya 18, bivuze ko hazaba ibirori 18 byo gushyira abapadiri mu rwego rw’abepiskopi. Kiliziya kandi izahimbazwa n’ibirori byo kwimika abepiskopi bahawe ubutumwa mu yandi madiyosezi. Turebere hamwe mu nshamake abo basenyeri bashya Kiliziya yungutse.

Kuwa 04 Mutarama 2024:  Brazil yabonye umushumba mushya

Padiri Eugênio Barbosa Martins, S.S.S., yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya São João da Boa Vista. Yavutse kuwa 5 Nzeri 1960, i Araguari muri diyosezi ya Uberlândia. Kuwa 25 Mutarama 1984 yakoze amasezerano y’abiyeguriyimana mu muryango wisunze Isakaramentu Ritagatifu (Congregation of the Blessed Sacrament, Sacramentinos), ahabwa ubupadiri kuwa 24 Mutarama 1988. Nyuma yo kuba Padiri, yakoze imirimo myinshi ya gisaseridoti, irimo kuba Padiri mukuru mu ma Paruwasi atandukanye, umuyobozi w’intara y’ubutumwa (provincial superior 2002-2010), umunyabintu wayo (provincial bursar, 2010-2022). 1988-1996: yashinzwe kandi kwita ku muhamagaro no kurera abashaka kwiha Imana mu muryango w’aba “Sacramentinos”, anaba umuyobozi w’abanovisi (1999-2002). Kuva mu 2011 kugera mu 2023, yabaye umuyobozi mukuru w’umuryango w’aba “Sacramentinos” ku isi, ufite icyicaro i Roma. 

Kuwa 05 Mutarama 2024: France na Nigeria byungutse abepiskopi bashya

Myr François Durand wari igisonga cy’umushumba wa diyosezi ya Mende kuva mu 2013, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Valence naho Padiri Thomas Ifeanyichukwu Obiatuegwu, wari Padiri mukuru wa Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Tomasi, atorerwa kuba umushumba wunganira (Auxiliary bishop) wa diyosezi ya Orlu avukamo.

Myr François Durand: Yavukiye i Lingogne kuwa 14 Ugushyingo 1973, ahabwa ubupadiri kuwa 30 Kamena 2002. Afite impamyabumenyi ihanitse muri tewolojiya yahawe mu 2011 (doctorate in theology, Université Catholique de Lyon). Mu butumwa butandukanye yakoze twavuga nko kuba Padiri wungirije wa Mende no kwita ku ikenurabushyo ry’urubyiruko ku rwego rwa diyosezi (2002-2009). Akubutse mu masomo muri Université Catholique de Lyon (2009 - 2010), yongeye guhabwa ubutumwa bwo kwita ikenurabushyo ry’urubyiruko (representative for youth pastoral care 2010-2013)

Myr Thomas Ifeanyichukwu Obiatuegwu: Yavukiye ahitwa Uli muri leta ya Anambra kuwa 1 Mutarama 1966. Yahawe ubupadiri kuwa 26 Kanama 1995, nk’umusaseridoti wa diyosezi ya Orlu. Afite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (master’s degree in philosophy, the Universidad de Navarra, Pamplona, Spain: 2001-2003; master’s degree in public management and policy, Indiana University, USA: 2005-2008). Yakoze ubutumwa bunyuranye burimo kuba Padiri wungirije, Padiri mukuru wa Paruwasi Mutagatifu Patrick yo muri Indiana ho muri Amerika. Padiri ushinzwe ibitaro bya Anaigbo (1995-1997) no kuba Padiri ushinzwe kwita ku basirikari ba Amerika (chaplain of the USA Army, 2010-2017).

Kuwa 06 Mutarama 2024: DRC yahawe umwepiskopi mukuru mushya.

Padiri Abel Liluala yatorewe kuba umushumba wa Arikidiyosezi ya Pointe-Noire nyuma y’uko hemejwe ubwegure bw’umusaleziyani  Myr Miguel Ángel Olaverri Arroniz (S.D.B.), wari umushumba mukuru wa Pointe-Noire. Myr Abel Liluala yavutse kuwa 23 Mata 1964 i Cabinda muri Angola Nyuma yo gusoza amasomo mu Iseminari Nto ya Tshela ya diyosezi ya Boma, yakomereja amasomo ya Filozofiya i Kinshasa mu Iseminari Nkuru yaragijwe Mutagatifu Andereya Kaggwa. Amasomo ya Tewolojiya yayigiye i Luanda muri Angola ndetse n’i Brazzaville. Yahawe ubupadiri kuwa 6 Gashyantare 1994, nk’umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Pointe-Noire. Afite impamyabumenyi ihanitse nu mategeko ya kiliziya yakuye i Roma mu 2010, (doctorate in canon law, the Pontifical University of the Sacred Heart). Muri arikidiyosezi ya Pointe-Noire, yakozemo imirimo inyuranye irimo kuba Padiri mukuru wa Katederali yaragijwe Mutagatifu Petero Intumwa, abifatanya no kuba igisonga gikurikirana ibijyanye imanza (judicial vicar), imirimo yakoraga ubwo yatorwaga.

Kuwa 09 Mutarama 2024: Hatowe abepiskopi bane 

Argentine: Padiri Juan Ignacio Liébana yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Chasmocús, yari Padiri mukuru wa Nuestra Señora del Carmen n’umuyobozi w’ingoro ya Virgen de Huachana muri diyosezi ya Añatuya. Myr Juan Ignacio Liébana yavutse kuwa 6 Kamena 1977, avukira i Buenos Aires, ahabwa ubupadiri kuwa 27 Ugushyingo 2004, nk’umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Buenos Aires. Nyuma yaje kuba musaseridoti wa diyosezi ya Añatuya, yakoze imirimo inyuranye irimo kuba umuyobozi wita kuri roho mu Iseminari Nkuru ya Santiago del Estero. Asimbuye Carlos Humberto Malfa ugiye mu kiruhuko.

São Tomé and Principe: Padiri João de Ceita Nazaré yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya São Tomé and Principe, yari intumwa y’umuyobozi wa diyosezi (delegate of the apostolic administrator) akaba na Padiri mukuru wa paruwasi Katederali yaragijwe Umubyeyi ugaba inema (Our Lady of Graces), kuva mu 2016. Myr João de Ceita Nazaré yavutse kuwa 22 Kanama 1973, avukira i Trindade muri  São Tomé. Yahawe ubupadiri kuwa 4 Kanama 2006. Mu byo koze nk’umupadiri, harimo gushingwa Caritas ya Diyosezi na Radio Jubilar, kwigisha muri kaminuza no kuba igisonga cy’umushumba diyosezi avukamo (2010-2022).

France: Padiri Matthieu Dupont yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Laval. Yari Padiri mukuru wa Seminari ya diyosezi kuva mu 2014. Myr Matthieu Dupont yavutse kuwa 11 Ukuboza 1973, avukira i Versailles. Mbere yo gutangira Iseminari, yatsindiye Afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’imiti (doctorate in pharmacy from Paris-Sud University). Yahawe ubupadiri kuwa 23 Kamena 2003. Mu butumwa bwinshi yakoze harimo kwigisha mu ieminari nto, kwigisha amasomo ya Tewolojiya (moral theology) no kuba umwe mu bagize inama y’abakuru ba seminari Nto (2011).

Yeruzalemu: Padiri Bruno Varriano, O.F.M., yatorewe kuba umushumba wunganira wa diyosezi ya Yeruzalemu ( Patriarchal diocese of Jerusalem of the Latins). Yari igisonga cy’umushumba (patriarchal vicar) wa Cyprus, kuva muri Kanama 2022. Myr Bruno Varriano, O.F.M., yavukiye mu gihugu cya Brazil, ahabwa ubupadiri kuwa 30 Kanama 1997, nk’umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Campobasso mu butaliyani. Kuwa 5 Ukwakira 2003 ni bwo yakoze amasezerano y’abiyeguriyimana mu muryango w’Abafransiskani. Afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’imitekerereze (doctorate in psychology from the Salesian Pontifical University).

Kuwa 13 Mutarama 2024: Ubuhinde bwungutse abepiskopi bashya 6.

Valan Arasu yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Jabalpur, akaba yarasanzwe ari umuyobozi wa koleji yitiriwe Mutagatifu Aloyizi. Myr Valan Arasu yavutse kuwa 13 Kamena 1967 muri diyosezi ya Kottar. Yahawe ubupadiri kuwa 12 Gicurasi 1996, nk’umusaseridoti wa diyosezi ya Jabalpur. Afite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Filozofiya no mu bushabitsi (Business Administration), akagira n’ihanitse (doctorate) mu bukungu. Mu butumwa bunyuranye yakoze bwa gisaseridoti harimo gukora mu bunyamabanga bwa komisiyo ishinzwe umushyikirano n’andi madini no mu bw’ishinzwe amashuri makuru. Yakoze kandi mu bunyamabanga bw’inama y’abapadiri.

Jeevanandam Amalanathan yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Kumbakonam yari abereye igisonga cy’umwepiskopi kuva mu 2016, akaba asimbuye Myr Antonisamy Francis. Myr Jeevanandam Amalanathan yavutse kuwa 2 Mata 1963, ahabwa ubupadiri kuwa 6 Gicurasi 1990. Afite impamyabumenyi ihanitse muri tewolojiya y’ikenurabushyo yakuye i Roma (doctorate in pastoral theology from the Pontifical Lateran University). Mu butumwa yahawe mbere y’itorwa rye, harimo kuba umurezi mu iseminari nto, mu iseminari nkuru no kuyobora bazilika ya Poondi.

Padiri Albert George Alexander Anastas  wa diyosezi ya Kottar yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Kuzhithurai, akaba yari umwarimu mu iseminari Mutagatifu Pawulo muri diyosezi ya Tiruchirappalli. Yavutse kuwa 16 Ukuboza 1966, muri diyosezi ya Kottar, ahabwa ubupadiri kuwa 26 Mata 1992. Afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya yakuye mu bubiligi (doctorate in theology, Catholic University in Louvain). Mu mirimo yakoze inyuranye harimo kuba umurezi mu iseminari, kuyobora paruwasi n’ibigo bitandukanye bya diyosezi.

Padiri Bhaskar Jesuraj wa Arikidiyosezi ya Agra yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Meerut. Yari asanzwe ari umunyamabanga wungirije w’Inama y’abepiskopi bo mu karere ka Agra, akaba n’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Klara. Myr Bhaskar Jesuraj yavutse kuwa 11 Mata 1966 muri diyosezi ya Tanjore. Yahawe ubupadiri kuwa 21 Mata 1993, nk’umusasridoto wa Arikidiyosezi ya Agra. Yakoze ubutumwa bunyuranye, burimo gukora mu maparuwasi atandukunye, kuba umunyamanga w’umwepiskopi, umunyabintu n’umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Agra.

Padiri Duming Dias wa diyosezi ya Shimoga yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Karwar, akaba yari umyobozi w’ikigo cy’ikenurabushyo cya Shimoga. Myr Duming Dias yavutse  kuwa 13 Nzeri 1969, ahabwa ubupadiri kuwa 6 Gicurasi 1997, nk’umusaseridoti wa diyosezi ya Shimoga. Afite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza; mu burezi  no mu bushabitsi (Master of Education and a Master in Business Administration from the Karnataka State Open University). Mu butumwa yakoze bunyuranye, harimo kuyobora komisiyo ishinzwe bibiliya, ubwigishwa na liturujiya (2001-2012), ishinzwe umuryango no kuba umuhuzabikorwa w’amakomisiyo ya diyosezi kuva mu 2012.

Padiri Justin Alexander Madathiparambil wari igisonga cy’umwepiskopi muri diyosezi ya Vijayapuram yatorewe kuba umushumba ufasha muri iyo diyosezi. Myr Justin Alexander Madathiparambil yavutse kuwa 6 Mata 1972, i Pambanar, muri diyosezi ya Vijayapuram. Yahawe ubupadiri kuwa 27 Ukuboza 1996 nk’umusaseridoti bwite wa diyosezi ya Vijayapuram. Mu butumwa yakoze, harimo kuyobora ishuri rikuru ryigisha ubuforomo, n’ibigo bitandukanye (Vijayapuram Social Service Society and the diocesan Corporate Educational Agency). Yanayobe komisiyo ishinzwe abasaseridoti n’abaseminari.

Kuwa 17 Mutarama 2024: muri Kongo (RDC) hatowe abepiskopi bashya babiri

Padiri Emmanuel Ngona Ngotsi, M.Afr., M.Afr, umuyobozi w’umuryango w’abapadiri bera mu ntara ya Central Africa (provincial superior), yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Wemba, asimbuye Myr Janvier Kataka Luvete. Myr Emmanuel Ngona Ngotsi, M.Afr., yavutse kuwa 1 Mutarama 1960, i Bambu-Mines, muri diyosezi ya  Bunia (RDC). Yahawe ubupadiri kuwa 22 Kanama 1990. Imwe mu murimo yakoze: yabaye intumwa y’inteko nkuru y’umuryango i Roma (2004) anungiriza umukuru w’umuryango ku rwego rw’intara ya Ouagadougou, Burkina Faso (2005-2008), yabaye umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Filozofiya i Ouagadougou (2008-2009), ayobora umuryango i Bukavu (Provincial, 2009-2010, no kuva mu 2017), yabaye umwe mu bagize inama nkuru y’umuryango w’abapadiri bera i Roma (2010-2016).

Padiri Désiré Lenge Mukwenye yavukiyeyatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Kilwa-Kasenga yari abereye umuyobozi (diocesan administrator) kuva mu 2021. Myr Désiré Lenge Mukwenye yavukiye i Lwanza kuwa 2 Werurwe 1966, ahabwa ubupadiri kuwa 31 Nyakanga 1994. Mu 2016 nibwo yahawe impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya (doctorate in theology, the Pontifical Gregorian University).

Akimara guhabwa ubupadiri, yabaye padiri mukuru wa paruwasi yaragijwe Karoli Lwanga i Lupende (1994-1998). Yabaye igisonga cy’umwepiskopi muri diyosezi ya Kilwa-Kasenga (2018-2021), kuva mu 2016 ayobora Kaminuza yigisha iby’ikoranabuhanga (Université Technologique Katumba Mwanke), anigisha kandi mu Iseminari ya Lubumbashi.

Kuwa 28 Mutarama 2024: muri Philippines hatowe umwepiskopi mushya

Padiri Napolean B. Sipalay Jr.OP, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Alaminos. Yari umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Mutagatifu Tomasi, anashinzwe ubuzima bwa roho (vice-rector and spiritual director of the University of Santo Tomas Central Seminary).  Myr Napoleon B. Sipalay Jr., Umudominikani, yavutse kuwa 20 Ukwakira 1970, ahabwa ubupadiri mu 1997. Mu butumwa bunyuranye yakoze harimo kuba umurezi (assistant master of students, 1996-2000; master of novices, 2001-2006) no kuba umunyamabanga wa komite ishinzwe guhugura abiyeguriyimana. Yakuriye kandi ubutumwa bw’abadominikani mu gihugu cya Sri Lanka (2006-2009).

I Roma: Padiri Don Giordano Piccinotti, S.D.B.,wari umuyobozi ushinzwe kwita ku murage wa Kiliziya Gatolika (of the Administration of the Patrimony of the Apostolic See, APSA) yatorewe kujya mu rwego rw’abepiksopi, ahabwa Arikidiyosezi ya Gradisca yitirirwa (titular archbishop). Myr Don Giordano Piccinotti yavukiye mu Butaliyani, kuwa 23 Gashyantare 1975, yinjira mu muryango w’abasaleziyani, muri novisiaya (Noviciat) kuva 1997 kugeza mu 1998.  Yasezeranye bwa mbere kuwa 8 Nzeri 1998, naho kuwa 12 Nzeri 2004, asezerana burundu. Yahawe ubupadiri kuwa  17 Kamena 2006, hanyuma akomeza kwitangira ubutumwa bunyuranye yahawe na Kiliziya.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...