Thursday, February 29, 2024

17 Gashyantare 2024: Papa yatoye abepiskopi batanu mu Buhinde

Kiliziya Gatulika mu Buhinde igizwe n’ingeri eshatu: ababarizwa muri Kiliziya Gatolika Ntagatifu ya Roma, Ababarizwa muri Kiliziya “Syro-Malabar” n’ababarizwa muri Kiliziya “Syro-Malankara”. Bityo, Kiliziya Gatulika ikagira amahurio atatu y’abepiskopi: Inama y’Abepiskopi Gatulika y’u Buhinde (Conference of Catholic Bishops of India, CCBI, Latin Church), Sinodi y’Abepiskopi Syro-Malabar (Syro-Malabar Bishops’ Synod (SMBS) na Sinodi Ntagatifu y’Abepiskopi (Holy Episcopal Synod - Syro-Malankara Church). 

Kiliziya Gatolika mu Buhinde kandi n’amadiyosezi 174: 132 ya Kiliziya Gatulika ya Roma, 31 ya Syro-Malabar na 11 ya Syro-Malankara. Izi diyosezi ni zo zigize intara z’ubutumwa (Ecclesiastical provinces) zizwi nka Arikidiyosezi 29: 23 za Kiliziya Gatolika ya Roma, 4 za Syro-Malabar na 2 za Syro-Malankara.

Kuwa 17 Gashyantare 2024, Ubuhinde bwakiriye inkuru ihimbaje y’itorwa ry’abepiskopi bashya batanu. Muri iki gihugu kandi, Papa yemeye ubwegure bw’abepiskopi babibiri: Myr Prakash Mallavarapu wari Arikiyepiskopi wa Visakhapatnam, yagiye mu kiruhuko, asimburwa na Myr Jaya Rao Polimera nk’umuyobozi wa diyosezi (Apostolic Administrator). Myr Jaya Rao Polimera ni umushumba wa diyosezi ya Erulu. Undi wagiye mu kiruhuko ni Myr Ambrose Rebello wari umushumba wa diyosezi ya Aurangabad, wasimbuwe na Myr Lancy Pinto wari umwepiskopi w’umuragwa muri iyo diyosezi. Aba nibo bapadiri batorewe kuba abepiskopi.

Abepiskopi batanu mu Buhinde 


Padiri Mathew Kuttimackal
, wari padiri mukuru wa paruwasi Katederali kuva 2021, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Indore. Myr Mathew Kuttimackal yavukiye muri diyosezi ya Kothamangalam, kuwa 25 Gashyantare 1962, ahabwa ubupadiri kuwa 25 Ugushyingo 1987, nk’umusaseridoti wa diyosezi ya Indore. Bumwe mu butumwa bwe nk’umupadiri, harimo kuba padiri mukuru wa Dewas (2009-2021), umuyobozi w’ibigo bitandukanye by’amashuri (1998-2002; 2004-2009). Yabaye kandi umuyobozi wungirije wa seminari nto i Jhabua (2002-2004).

Padiri Francis Tirkey, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ye ya Purnea. Yari asanzwe ari umuyobozi w’ikigo gishinzwe serivisi z’imibereho (Social Service Centre) cya diyosezi, kuva mu 1999. Myr Francis Tirkey yavutse kuwa 24 Nyakanga 1961, ahabwa ubupadiri kuwa 17 Gashyantare 1993, nk’umusaseridoti wa diyosezi ya Dumka. Ubwo iyi diyosezi yagabanywagamo kabiri, nibwo yabaye umusaseridoti wa diyosezi ya Purnea. Mu mirimo yakoze myinshi harimo kuba umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’imibereho cya diyosezi ya Dumka (Social Development Centre, 1994-1997), umuyobozi wa diyosezi ya Purnea (2004-2007), igisonga cy’umwepiskopi wa Purnea (2007-2021) n’ushinzwe inozabubanyi muri diyosezi kuva 2007.

Padiri Karnam Dhaman Kumar, M.S.F.S., yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Nalgonda. Yayoboraga Paruwasi i Münster, akaba n’intumwa nkuru y’umuryango w’abamissioyoneri ba Mutagatifu Fransisko wa Sales b’Annecy (delegate superior of Missionaries of Saint Francis de Sales d’Annecy) mu Budage (Germany). Myr Karnam Dhaman Kumar yavutse 16 Ugushyingo 1963, muri Arikidiyosezi ya Visakhapatnam, ahabwa ubupadiri kuwa 17 Ukwakira 1990, nyuma yo gukora amasezerano y’abihayimana kuwa 3 Ukuboza 1989. Nk’umwamamazabutumwa, yabaye mu madiyosezi atandukanye [(diyosezi ya Eluru, Münster (Germany), Arikidiyosezi ya Hyderabad] ayakoramo ubutumwa bwa Gisaseridoti burimo kuyobora amaseminari mato (the Fransalian Vidya Jyothi Minor Seminary, diocese of Eluru,1995-1998; the Saint Pius Seminary 2000-2010), yabaye kandi umujyanama (provincial counsellor) mu karere k’ivugabutumwa ka Visakhapatnam (2013-2016).

Padiri Augustine Madathikunnel wari umuyobozi wa diyosezi ya Khandwa (administrator) kuva mu 2021, yatorewe kuyibera umushumba. Myr Augustine Madathikunnel yavutse kuwa 9 Nyakanga 1983, ahabwa ubupadiri kuwa 18 Mata 1994. Mu mirimo myinshi yakoze harimo kuba umunyamabanga w’umwepiskopi mu bihe bitandukanye (1996-1997, 1999-2000, 2010-2018) n’umunyabintu wa diyosezi (2010-2018). Yabaye kandi umuyobozi wa seminari ya Mutagatifu Piyo (Saint Pius Seminary, 2000-2010). Afite impamyabumenyi muri Tewolojiya mbonezamuco yakuye i Roma (licentiate in moral theology from the Pontifical Alphonsian Academy of Rome (1997-1999).

Padiri Prakash Sagili, wari padiri mukuru wa paruwasi, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Khammam, Myr Prakash Sagili yavutse kuwa 2 Mutarama 1957, ahabwa ubupadiri kuwa 25 Mata 1984. Afite impamyabumenyi ihanitse mu iyigamibanire (doctorate in sociology from Shri Venkateswara University Thirupathi, 2013). Bumwe mu butumwa yashinzwe nk’umupadiri, harimo kuyobora ikigo cy’urubyiruko (1985-1987), umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’ihuriro ry’urubyiruko (1995-2001), igisonga cy’umwepiskopi wa Cuddapeh, abifatanya no kuba umuyobozi w’ingoro ya Arogyamatha (2002-2007). Yabaye kandi umuyobozi w’ibitaro byitiriwe Mutagatifu Yohani bya Bangalore (2008-2011).

Tubifurije ubutumwa bwiza!

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...