Tuesday, March 5, 2024

Mutagatifu Agustini, umukurambere n'umwalimu wa Kiliziya

“Nyagasani wandemeye wowe, none umutima wanjye ntuzatuza utaratura muri wowe”.

 Mutagatifu Agustini, Umwepiskopi wa Hippone (354-430)

Ni umwe mu bakurambere bane ba kiliziya Gatolika ya Roma (quatre Pères de l'Église occidentale), kimwe Mutagatifu Ambrozi (Ambroise de Milan), mutagatifu yeronimo (Jérôme de Stridon) na mutagatifu Girigori mukuru (Grégoire le Grand). Ni umwe mu bahanga baminuje babayeho mu gihe cyo hambere, akaba kandi umwe mu bahanga ba kiliziya (docteurs de l’Église) 36 

Agustini yavutse kuwa 13 Ugushyingo 354, avukira mu majyaruguru y’Afurika, i Tagaste. Ubu ni  muri Alijeriya, mu gaci kitwa  Souk Ahras. Amazina yiswe n’ababyeyi be ni Aurelius Augustinus. Nyina ariwe Mutagatifu Monika, yari umukristu nyawe, naho se Patirisi akaba umupagani waje kubatizwa habura igihe gito cyane ngo yitabe Imana. Ariko nubwo yari umupagani, ntiyabuzaga umugore we Minika kurera abana be gikirisitu. Umuryango Agustini avukamo wari wifashije: ntabwo bari abakene nta nubwo bari abakire. Agustini akiri muto, nyina yamuhaye uburere bwiza bwa gikristu, agahora amugira inama yo kwitonda, kwihatira kwiga no gusenga aho kwiringira amacuti yamworekaga mu mafuti. 

Imyigire ya Agustini no kwijandika mu byaha

Agustini yiga i Tagaste
Ababyeyi be bitanze uko bari bashoboye kose, kugira ngo bamurere kandi yige neza, nubwo we kwiga bitari bimushishikaje, kuko imikino, amakinamico n’ibitaramo byari byaramutwaye umutima. Amashuri abanza, Agustini yayize iwabo i Tagaste. Muri 365 yakomereje mu ishuli ryisumbuye ry’i Maduara, aho yigiye gukurikiza amategeko y’ikibonezamvugo kurusha ay’Imana. Amaze kugira imyaka cumi n’itandatu, kwiga byabaye bihagaze, mu gihe ababyeyi be bakoraga hepfo na ruguru bashakashaka amafaranga yo kuzamwishyurira i Karitaje aho yize kaminuza.

Mbere y’uko arangiza amashuri ye i Carthage, ubusore bwaranze maze si ugukubagana yivayo. Muri uwo mwaka wa cumi na gatandatu yiroshye mu maraha, iby’isi biramutwara, maze ageze i Karitaje arushaho gusamara kugeza naho, kubera irari ry’umubiri, yashatse umukobwa wo kubana na we mu busambanyi. Agustini yatangiye kubana n’uwo mukobwa amaze imyaka cumi n’irindwi, maze mu mpeshyi y’umwaka wakurikiyeho babyarana umwana w’umuhungu bise Adewodatusi.

 ([1]….

  1. Ese wowe wize ute amashuli yawe? Abanza, ayisumbuye, aya kaminunuza? Haba hari igihe wigeze guhagarika amasomo kubera kubura amafranga y’ishuli?
  2. Ese nawe wize gutsinda mu ishuli bikorohera nka Agustini? Haba hari ikintu cyari kigushishikaje cyakubuzaga kwiga neza? Indirimbo z’abahanzi, imikino, amakinamico, ibitaramo by’abahanzi, gusakuza mu ishuli, kunywa inzoga, kureba amashusho y’urukozasoni, kubyina, amakuru y’abahanzi n’ibindi?
  3. Ese ni ayahe makosa wakoze uri umunyeshuli ku buryo yangirije umubano wawe n’Imana?
  4. Ese ni nde waguteye inkunga igihe wigaga? Ese haba hari umugiraneza wakwitangiye nk’uko Romanianus yitangiye Agustini igihe ubushobozi bw’ababyeyi be bwari bumaze kuba buke?
  5. Ese ni gute ubana n’abakobwa n’abahungu? Ni ikihe cyerekezo cy’urukundo mukundana? …)

Agustini rero yize kaminuza i Karitaje afite n’inshingano z’umugabo mu rugo. Nyamara ntibyamubuzaga gutsinda neza mu ishuli no kuba uwa mbere, dore ko yari umuhanga cyane ariko akaba umwirasi n’umwiyemezi. (Ese nawe warirataga ukaniyemera ukiri umunyeshuli kubera gutsinda neza mu ishuli?). Mbere y’uko arangiza amashuri ye i Karitaje, ubusore bwaranze maze si ukwitwara nabi yivayo.  Arangije kwiga, ntabwo yabuze akazi. Yabanje kwigisha mu mujyi yavukiyemo, hanyuma yigisha i Karitaje. Muri icyo gihe yari atagishishikajwe no gukora icyiza Imana ishima, ahubwo yaroramye mu maraha y’isi. Byageze n’aho ata ukwemera yinjira mu idini ry’abigishabinyoma ryagenderaga ku nyigisho y’umuntu witwaga Mani. Yabisamayemo cyane, abimaramo imyaka icyenda, yarateye Imana umugongo.

Ni iki cyamuteye kuva muri Kiliziya Gatolika?

Cicero asoma igitabo
Afite imyaka 19, Agustini yasomye igitabo “Hortensius”cya Cicero, nuko ahindurwa n’ibyo yagisomyemo. Cicero yanditse ko umuntu wese ushaka kunezerwa, agomba gukunda, gushaka no kubona ubuhanga. Nyamara n’ubwo Cicero yavuze ko umuntu ushaka ubuhanga agomba kwitandukanya n’amaraha, nta nahamwe handitse izina rya Yezu Kristu mu gitabo cye. Kandi Agustini yavuze ko yanyoye izina rya Yezu mu mashereka ya nyina, ku buryo nta kintu na kimwe washoboraga kumwemeza igihe cyose mu nama wamugiraga uterekanaga aho bihuriye n’inyigisho za Yezu Kristu.

Ibyo byatumye Agustini ajya gusoma Bibiliya, yibwira ko yo izamufasha kugera ku buhanga. Ariko mu kuyisoma yakoze ikosa ryo kuyisoma nk’uri gusoma igitabo cya siyansi, ashaka kwiyumvisha ibyanditswemo n’ubwenge bwe ariko biramunanira maze ayirambika hasi, avuga ko imyandikire yayo utayigereranya n’ubuhanga bwa Cicero. Nyuma y’aho yaje guhura n’abamanikeye (les manichéens) bavugaga buri kanya izina rya Yezu Kristu na Roho Mutagatifu ariko mu mutima wabo batabemera. Agusitini yavuye muri Kiliziya Gatolika maze ashinga imizi mu buyobe, yinjira mu idini ry’abigishabinyoma, atwarwa n’inyigisho z’abamanikeye bemeraga ko habaho umugenga w’icyiza n’uw’ikibi.

 (….

  1. Ese wowe ni ikihe gitabo wasomye kigahindura ubuzima bwawe?
  2. Ese wowe urangije kwiga wabonye akazi nka Agustini?
  3. Ese wowe ni ikihe kintu wahawe cyangwa wigishijwe n’abakureze ku buryo ugikomeyeho mu buzima bwawe bwa gikristu? Rozali se, ishapule se, gushengerera se, umudari se, isakapulari se, indangakwemera se, agashusho ka Yezu Nyir’impuhwe se, aka Bikira Mariya cyangwa ak’umutagatifu n’ibindi?
  4. Ese ni gute usoma Bibiliya? Nk’igitabo cya siyanse? Wemera ko ibyanditswemo byose ari Ijambo ry’Imana cyangwa urabipinga nka Agustini akiri umusore?
  5. Ese iwanyu nawe hari abigisha inyigisho zitandukanye n’ibyo Kiliziya yemera kandi yigisha nk’abamanikeye? Ese hari itorero ryigeze kugukurura? Ese ubana ute n’abantu bo mu yandi madini?
  6. Ese iyo uvuga Yezu Kristu mu magambo uba umwemera koko mu mutima wawe? Cyangwa uri nk’abamanikeye kuri iyo ngingo? Cyangwa hari ibyo utamwemeraho? …)

 Urugendo rwo kwisubiraho no guhinduka kwa Agustini

Nyuma yo kwigisha i Karitaje igihe kitari gito, Agustini yanze agasuzuguro k’abanyeshuli baho bitwaraga nabi, maze asuzugura nyina, anyura mu nyanja, ajya i Roma kuko ho bavugaga ko abanyeshuli baho bitonda. Agustini amaze kugira imyaka 29 ni bwo yavuye i Karitaje ajya i Roma, ajya no kwigisha muri kaminuza yo mu mujyi wa Milano mu Butaliyani.

Guhinduka kwa Agustini 
(Musée des beaux arts de Caen)
I Milano aho yahawe intebe y’icyubahiro, kuko yari umwarimu w’umuhanga kandi uzi kwigisha mu mvugo yumvikana kuri bose. Aho Milano, yakiriwe n’abamanikeye, ariko aza kuvumbura ko ari ababeshyi maze abavamo. Ni naho kandi yamenyaniye n’umwepiskopi waho Ambrozi, nuko aramunyura, bityo inyigisho ze zituma agarukira ukwemera nyakuri.

Ageze i Milano, umwepiskopi mutagatifu Ambrozi, ni we wari umushumba w’uwo mujyi mu Butaliyani. Igihe kimwe, Agustini yakoze urugendo rutagatifu ajya muri Kiliziya y’i Milano kumva inyigisho za Ambrozi, ziramunyura cyane, na nyuma y’aho, akajyana kenshi n’abakristu kumva inyigisho uwo mwepiskopi yatangiraga mu kiliziya, agahora ameze nk’aho amatwi bayadodeye ku minwa ya Ambrozi.

Muri icyo gihe cyo kworama mu byaha kwa Agustini, Nyina Monika yari yarashenguwe n’ishavu n’agahinda kubera umwana we wari warasamaye akaninjira no mu idini ry’abigishabinyoma. Monika rero, ntiyahwemaye kumusabira. Yahoraga asenga cyane, amusabira ngo ahinduke agarukire Imana. Igihe kigeze, Imana yo ihoza abashavuye, yagize impuhwe yakira amasengesho ya Monika, nuko imuhanagura amarira yose, maze kubw’ingabire ye, inyigisho z’umwepiskopi Ambrozi n’urugero rwiza yamuhaye bituma Agustini agarukira Imana.

Muri urwo rugendo rwo kugarukira Imana, Agustini yafashijwe n’urugero rwiza yahawe inshuti ye magara Mutagatifu Alipe witondaga rwose kandi akomeye ku bumanzi bwe, akunda isengesho, akaba umukristu ufite ukwemera kandi w’intangarugero. Agustini yafashijwe kandi n’urugero n’inama byiza yahawe n’abantu yagishije inama aribo umwepiskopi mutagatifu Ambrozi, umupadiri Simplicianus n’umulayiki Ponticianus. Ikindi cyamufashije ni ibitabo bya Platon na Plotin n’amabaruwa ya Pawulo mutagatifu yasomye.

“Rom 13.13-14”- Isoko y’ishyaka ryo guhinduka

Agustini abatizwa
Akimara gusoma iri ijambo ry’Imana, Agustini yumvisemo isoko idakama idudubiza ishyaka ryo kurushaho gutera intambwe igana aheza mu muryango w’abana b’Imana. Nguko uko yafashe icyemezo cyo kwemera kubatizwa, maze mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira iryo ku wa 25 Mata 387, abatirizwa mu gitaramo cya Pasika, we na wa mwana we Adewodatusi, ndetse n’inshuti ye Alipiyusi, muri kiliziya y’i Milano. Ni Mutagatifu Ambrozi wamubatije, we wari waramuhaye inyigisho z’ukuri za Kiliziya Gatolika. Muri Werurwe 387, ni bwo Agusitini yatangiye inyigisho ya gatigisimu yahabwaga n’umwepisikopi Ambrozi. Nyuma gato y’aho yakiriye iryo sakramentu, yafashe icyemezo ntakuka cyo kwizitura ku by’isi biyoyoka. Yumvaga atagishaka umugore, abana ku bw’umubiri, ubukungu n’icyubahiro byo muri iyi si, maze ahitamo gukorera Imana we n’abo babanaga, afite icyifuzo gikomeye cyo kubarizwa muri bwa bushyo Nyagasani yabwiye aya magambo: « Mwitinya, bushyo bukiri mbarwa, kuko umubyeyi wanyu yishimiye kubaha ingoma» (Lk 12, 32).

Agustini yashakaga kandi gushyira mu bikorwa ibyo Nyagasani Yezu atubwira ati: « Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, maze uzagire ubukungu mu ijuru; hanyuma uze unkurikire» (Mt 19, 21). Icyo gihe yari amaze imyaka iri hejuru ya mirongo itatu n’itatu, agifite nyina gusa, wari ushimishijwe cyane n’icyemezo umuhungu we yafashe cyo gukorera Imana kurusha uko yari kwishima iyo aza kumubyarira abana ku bw’umubiri. Se yari yarapfuye igihe yari akiri umunyeshuri i Karitaje.

(….

  1. Ese wowe ni uruhe rugendo rutagatifu wakoze rugahindura ubuzima bwawe? Niba waragiye i Kibeho, mu Ruhango cyangwa i Kabuga cyangwa ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi w’i Fatima mu Ruhengeri, byahinduye iki mu buzima bwawe?
  2. Ese haba hari umusaseridoti mwahuye maze ibiganiro mwagiranye cyangwa inyigisho cyangwa ubuhamya yaguhaye bugahindura ubuzima bwawe?
  3. Ese hari ibitabo usoma bikagufasha kugarukira Imana?
  4. Ese ni uwuhe murongo wo muri Bibiliya wasomye ugahindura ubuzima bwawe?
  5. Ese ufite umuyobozi wa roho ugufasha kugarukira Imana?
  6. Ese hari abantu baguhaye urugero rwiza bakaguha n’inama nziza ku buryo nawe byagufashije kugarukira Imana?
  7. Ese nawe ufite inshuti yitonda, ikunda isengesho, ikomeye ku bumanzi nka Mutagatifu Alipe, cyangwa ku busugi, musangira ubuzima ukamufungurira umutima nawe akagufungurira uwe, mufatanya gutera imbere mu busabaniramana, mukosorana kivandimwe, muganira ibijyanye n’imiterere y’ubuzima bwanyu bwa roho maze bikabafasha mwembi kugarukira Imana no kwitagatifuza?
  8. Ese hari abantu mwahuye cyangwa se mwamenyanye bikakugirira akamaro mu buzima bwawe?
  9. Ese waba warahuye n’abahamya b’impuhwe z’Imana?
  10. Ese wabatijwe ryari? Uwo munsi wahinduye iki mu buzima bwawe?
  11. Ese nawe uri umugarukiramana?
  12. Ese nawe ujya ushaka Imana ngo musabane? Gute? Ni uwuhe mwanya Imana ifite mu buzima bwawe? Uyiha umwanya ungana gute muri gahunda zawe za buri munsi?
  13. Ese ubigenza ute kugira ngo isengesho rihinduke ubuzima bwawe no kugira ngo ubuzima bwawe buhinduke isengesho?
  14. Ese waba warigeze gukora umwitozo wo gusanga Imana mu mutima wawe? Byagenze bite? …) 

Agustini, mu rugendo rugana ubwepiskopi

Agusitini yafashe umwanya uhagije wo kwicuza imyitwarire ye mibi yo mu busore bwe, nuko agatangazwa n’uko Imana yahoze iruhande rwe ariko ntiyayimenya; aho ayimenyeye asanga ubugwaneza n’ubudahemuka bwayo ntacyo wabugeranya na cyo. Yamenye by’umwihariko ko Imana imukunda cyane, ko ishaka kumusogongeza ku byiza byayo, kandi ko ari Nziza cyane birenze uko twabyibwira. Agusitini yahise afata icyemezo cyo kugaruka iwabo muri Afurika. Agustini yabwiye abanyeshuri yigishaga muri kaminuza y’i Milano kwishakira undi mwalimu, kuko we yari yarafashe icyemezo cyo kwiyegurira Imana. Koko rero, yari yarahindutse ahindutse. Yasezeye ku kazi, maze we na nyina Monika, n’umwana we Adewodatusi, n’inshuti ze n’abandi bari bariyemeje, nka we, gukorera Imana, bagaruka iwabo muri Afurika bafite umugambi wo kubana mu buzima bwa kimonaki. Bageze ku cyambu cya Ostiya, mu majyepfo y’Ubutaliyani, nyina yafashwe n’indwara arapfa.  Yari afite imyaka 56.

Bageze muri Afurika, Agustini yamaze igihe kigera ku myaka itatu ari mu mwiherero, kure y’imihihibikano y’iby’isi, azirikana ubuntu Imana yamugiriye. Yabanaga n’abavandimwe bari baravanye i Milano, babaho bicuza, bihana, basiba, basenga, bakora ibikorwa by’urukundo n’impuhwe, kandi banazirikana amategeko y’Imana umunsi n’ijoro. Kubera ubwinshi n’uburemere bw’ibyaha yari yarakoze, Agustini yari yarafashe icyemezo cyo kubaho muri ubwo buzima, aharanira gusa umukiro wa roho. Umunsi umwe rero, ubwo yari yagiye gusenga muri kiliziya yo mu mujyi wa Hipone, umwepiskopi Valeriyusi yabwiye abakristu ko akeneye umuntu yaha isakramentu ry’ubusaseridoti, maze akajya amufasha kwigisha Ijambo ry’Imana, kuko yabonaga ko we adashoboye neza gutunganya uwo murimo.

Uwo mwepiskopi Valeriyusi yari yaravukiye mu Bugereki, ataracengeye cyane ururimi rw’ikilatini, bityo akagorwa no kwigisha mu kilatini. Yari akeneye umuhanga muri urwo rurimi, wo kumufasha kwamamaza no kwigisha Ivanjili. Nyamara Agustini ntabwo yari azi ibyari bigiye kumubaho. Abakristu bari bamuzi, bazi n’ubwenge bwe buhanitse, bamubonye mu kiliziya bahita bamufata bamwegereza umwepiskopi ngo amuhe ubupadiri: babimuhatiraga mu rusaku rwinshi cyane kugeza igihe umwepiskopi Valeriyusi yemeye kumuha isakramentu ry’ubusaseridoti. Ni mu gihe Agustini yari umukristu uhamye n’umunyamwete mu kwitagatifuza.

Ariko Agustini we, iryo torwa ryaramurijije cyane, kuko biturutse mu kureba kure, yabonaga ubwinshi n’uburemere bw’ibigeragezo n’amakuba kuyobora Kiliziya byamukururiraga n’ukuntu byashegeshaga ubuzima bwe, ni bwo yasutse inyanja y’amarira, ariko ntiyasubiza inyuma iyo ngabire y’Imana yari ije imusanga. (Ese nawe wifuza kuba Padiri? Kubera iki? )

Amaze kuba umusaseridoti, yahise asaba umwepiskopi igihe cyo gukora umwiherero wo kwitegura imirimo yari imutegereje, dore ko atari yarigeze na rimwe aba umuyobozi. Agustini ntiyasubiye iwabo i Tagaste muri bwa buzima – dore ko na wa mwana we Adewodatusi yari yarapfuye – ahubwo yubakishije inzu y’abamonaki iruhande rwa kiliziya i Hipone, nuko ahabana n’abandi bagaragu b’Imana bahuje umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wagombaga kugira icyo atunga ku giti cye, ahubwo byose byari rusange kuri bo, bigasaranganywa kuri buri muntu hakurikijwe icyo akeneye.

Agustini we ubwe ni we wafashe iyambere mu gutanga urugero rw’ubwo buzima. Ubwo bari bavuye mu Butaliyani, yagabanye na mushiki we Perepetuwa (na we yabaye umumonaki, ayobora monasiteri y’i Hipone) na murumuna we Navijiyusi (Navigius) ibyo basigiwe n’ababyeyi babo, maze umugabane we wose n’ibyo yari atunze ku giti cye, abigira rusange ku bo yabanaga na bo muri wa mwiherero. Ubwo buzima bwa kimonaki babagamo, bakurikiza imibereho y’imbaga y’abemera (Soma Intu 4, 32).

Umwepiskopi Valeriyusi we yari yarasazwe n’ibyishimo, agashimira Imana ubutaretsa, yo yumvise amasengesho yayituraga kenshi cyane ayisaba ngo imuhe umuntu ushoboye gukomeza Kiliziya ya Yezu Kristu, yifashishije Ijambo ry’Imana. Ubukristu n’umwete wo kwitagatifuza Agustini yari afite byamuteraga kunezerwa no kwizihirwa, binatuma amuhitamo ngo amubere umufasha we wa mbere. Nyuma y’umwaka umwe yarashaje, maze Agustini aba ari we umusimbura ku ntebe y’ubwepiskopi.

Kuva ubwo, Agustini yarushijeho kuba icyubahiro cya Kiliziya n’ikuzo ryayo. Yarushijeho kuba inyangamugayo, aba umukozi w’indahemuka mu murima w’Imana, aba umushumba w’umunyampuhwe mu bushyo bw’Imana, aharanira kandi yamamaza ikuzo ry’Imana, azirikana aya magambo: « ibanga ry’umwami ni ryo rikwiye kuzigamwa, na ho ibikorwa by’Imana byo bikwiye kwamamazwa, bikaratanwa icyubahiro» (Tobi 12, 7). Yakundaga abantu bya kibyeyi, cyane cyane abakene, abarwayi n’izindi mbabare.

Mu nyigisho ze no mu nyandiko ze nyinshi, yamamaje Ijambo ry’Imana mu rukundo no mu bwiyoroshye, ataretse no kuba intangarugero mu kurikurikiza. Yacubije abigishabinyoma benshi b’icyo gihe. Ibitabo yanditse, kuva icyo gihe na magingo aya, biracyari ishingiro ry’inyigisho za Kiliziya Gatolika, kandi bamwe mu babisomye byabafashije kugera ku butagatifu: aha twavuga mutagatifu Fransisko wa Salezi, mutagatifu Prosperi na mutagatifu Tereza w’Avila. Ku bw’ingabire y’Imana, Agustini yavuye mu mwijima yakira urumuri, ahinduka umwana w’Imana, yiyunga na Yo, anywana na Yo, ayibera umugaragu ndetse n’uw’abana bayo, kugeza ku myaka mirongo irindwi n’itandatu. Muri iyo myaka, mirongo itatu n’itandatu yayimaze ari umulayiki, umwe ari umupadiri, mirongo itatu n’icyenda ari umwepiskopi. Imana yamuhaye kurama kugira ngo akore ibikwiye mu mizabibu ye.

Agustini mu gihe cy’izabukuru

Amaze kugera mu zabukuru, mu mwaka wa 429 yaje kurwara bikomeye, ubwo burwayi nibwo bwamugejeje ku rupfu. Muri icyo gihe kandi yari yarasabye ko bamushyirira ku nkuta z’icyumba yari arwariyemo impapuro zanditseho mu nyuguti nini zaburi zo gusaba Imana imbabazi, maze igihe cyose ari mu buriri adasinziriye, akerekeza amaso kuri izo mpapuro, agasoma zaburi asenga kandi asuka amarira menshi cyane. Yari ahangayikishijwe n’umukiro wa roho ye, kubera ibyaha yari yarakoze kera mu busore bwe. Hari ibyo yibukaga ariko hari n’ibyo atibukaga ngo abyicuze. Yakundaga kuvuga ko nta muntu n’umwe, uko yaba ari intungane kose, wakagombye kuva muri ubu buzima adashenguwe n’ubwinshi n’uburemere bw’ibyaha yakoze, dore ko imbere y’Imana « nta n’umwe waba umwere» (Zab 143(142), 2).

Iminsi ya nyuma y’imibereho ye hano ku isi, yayirangije mu miniho irenze imivugirwe, asenga kandi yicuza, yiringiye impuhwe z’Imana. Nta murage w’ibintu yadusigiye, kuko ibyo yari atunze byose yari yarabigize rusange. Nk’uko Posidiyusi mutagatifu babanye imyaka mirongo ine mu bucuti bwa hafi abivuga. Agustini yari umukene, cyane ku buryo nta cyo yari afite rwose cyo kuraga abo babanaga. Roho ye yatandukanye n’umubiri, I Hipone (ubu ni Annaba muri Aligeriya), ku wa 28 Kanama 430, afite imyaka 76.

Mutagatifu Agustini, yasigiye Kiliziya abasaseridoti benshi, abamonaki b’abagabo n’ab’abagore b’intangarugero, ndetse n’inzu y’ibitabo yari yuzuyemo ibyo yanditse ndetse n’iby’abandi banditsi. Byongeye kandi yadusigiye urugero rwiza twebwe abashaka kugarukira Imana.  Agustini ni umuntu uzwi cyane mu mateka ya Kiliziya, ari mu bitabo byinshi yanditse, ari no mu nyigisho ze zisobanura ubutatu butagatifu. Ikindi bamuziho cyane mu nyandiko ze, ni uko yagaragaje ko muntu adafashijwe n’Inema y’Imana atabasha kurokoka. Kandi koko ni ko twagombye kubyemera. Bityo Kiliziya yamuhaye izina ry’umuhanga wa Kiliziya wigisha ibyerekeye Inema (Docteur de la Grâce).

Papa Bonifasi VIII yamwanditswe mu gitabo cy’abatagatifu mu 1298. Uwo mwaka kandi nibwo Agustini yatangajwe nk’umwalimu wa  kiliziya (docteurs de l’Église). Kiliziya gatolika ya Roma imuhimbaza kuwa 28 Kanama, naho iy’iburengerazuba (église orthodoxe) ikamuhimbaza kuwa 15 Kamena. Nyina Mutagatifu Monika, kiliziya imuhimbaza kuwa 4 Gicurasi. 

Mutagatifu Agustini, udusabire!


[1] Ibibazo birii mu dukubo, bigamije gufasha umusomyi kwisuzuma neza kugira ngo iyi nshamake ku buzima bwa mutagatifu Agustini irusheho kumufasha guhinduka no kugarukira Imana by’ukuri.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...