Tuesday, March 19, 2024

Duhimbaze Yozefu Mutagatifu, Umurinzi wa Yezu na Mariya

Bamwe mu banditsi b’abahanga muri  Kiliziya bagerageje kwandika ubuzima bwe bagendeye ku mibereho y’abayahudi bakundaga Imana icyo gihe. Igihe Yezu avutse, Yozefu na we yabarirwaga mu « bakene b’Uhoraho » bari bariringiye Uhoraho bakamuragiza ubuzima bwabo bwose. Yozefu ntiyishimiraga ko igihugu cye gikolonizwa n’abanyaroma, ariko ntiyajyaga mu bikorwa by’urugomo byakorwaga n’abari mu ishyaka ry’abazeloti (abarwanashyaka).

Aba bitwazaga inkota mu myambaro, bagacunga aho umusirikare w’umunyaroma arangaye, bakayimutera, agapfa. Uko kubaha abakoloni, abategetsi b’icyo gihe, ni ko kwatumye yemera kujya i Betelehemu, mu mujyi wa Dawudi umukurambere wa Yozefu. Aha niho Yozefu yavukaga, nuko ajyayo kugira ngo abarurirweyo  we n’umugore we Mariya, uko itegeko ry’abanyaroma ryabitegekaga. Nk’abandi bayahudi bakunda Imana, Yozefu na Mariya bumvira Amategeko ya Musa bajyana Umwana wabo w’imfura kumutura Imana.

Uko Yozefu yareze Yezu mu kwemera : bisa n’aho bigaragara mu byanditswe. Yohani mutagatifu Intumwa n’umwanditsi w’Ivanjili avuga ko Yezu atigeze ajya kwiga mu ishuri ry’abigishamategeko. Nyamara, inyigisho ze zarushaga cyane ubuhanga izo abo batangaga. Bikira Mariya rero yari azi neza Ibyanditswe bitagatifu. Ariko, tuzi ko mu gihe cye, abagabo ari bo bigishaga abana babo ibyerekeye Ibyanditswe bitagatifu. Aha twatekereza ko Yozefu yari azi neza Ibyanditswe bitagatifu. Bityo tugatekereza ko Yozefu na Mariya bafatanyaga kwigisha Yezu Ibyanditswe bitagatifu, kandi Yezu akabumvira.

Ibyanditswe bitagatifu ntacyo bivuga ku rupfu rwa Yozefu. Nyamara mu Ivanjili ya Mariko, hari aho bita Yezu « mwene Mariya ». Ibi bisobanura ko batashoboraga kwitirira umwana nyina umubyara kandi se akiriho. Bivuze ko Yozefu yapfuye mbere y’uko Yezu atangira ubutumwa bwe bwo kwigisha Inkuru Nziza. Yozefu wari warabayeho ari intungane, byari ngombwa ko apfa nk’intungane, nta rusaku, mu mutuzo. Urupfu rwa Yozefu rero rushobora kudushushanyiriza uko urwacu rumeze. 

Urupfu rwe ni nk’urw’abandi bantu, ariko si urw’ubonetse wese. Ni urwa se wa Yezu, Mesiya akaba n’Umwana w’Imana. Aha ngaha, umugore we n’umwana we, bari bamufashe mu maboko yabo ngo bakire umwuka we wa nyuma. Aha ni ho abakristu bahera bavuga ko Yozefu yapfuye neza, kuko yarangije ubuzima bwe bwo ku isi ari mu maboko  ya Yezu na Mariya, bityo bakamwita Umutagatifu, ufasha abantu gupfa neza. Kuri iyo mpamvu, hari isengesho ryahimbwe rigira riti:

  • Yezu, Mariya na Yozefu, mbashinze umutima wanjye na roho yanjye n’amagara yanjye.
  • Yezu , Mariya na Yozefu, muramfashe ninjya gupfa
  • Yezu, Mariya na Yozefu, icyampa nkazapfa turi kumwe.

Yozefu Umurinzi wa Yezu na Bikira Mariya, Imana yari yaramutatse ubutungane. Yozefu yagiriye akamaro Bikira Mariya mu rugendo bajya i Betelehemu! yamugiriye akamaro cyane bahungira mu Misiri! Yozefu mutagatifu yabereye Bikira Mariya Nyina w’Imana incuti y’indahemuka. Yamubereye umurinzi wahoraga ari maso kandi akanamwitangira uko ashoboye. Na we rero, kubera ko yabanaga na Yezu na Bikira Mariya, ntiyahwemaga gukura mu migenzo myiza! kandi umunezero we wari ushingiye ku kubana mu nzu imwe, ntagatifu, yabanagamo na Yezu na Bikira Mariya.

Nyuma yo kwakira Yezu na Bikira Mariya, Yozefu ni we muntu wabayeho ku isi mu ihirwe kurusha abandi bantu bose. Ni na we kandi wagize urupfu rwuje amahoro kurusha abandi bose kuko umwuka we wa nyuma wamushizemo ari mu maboko ya Yezu na Bikira Mariya. Yozefu mutagatifu rero ni umurinzi wa Kiliziya y’isi yose, kandi ahazavugwa izina rya Yezu na Bikira Mariya hazavugwa n’irya Yozefu. Mu 1955, Papa Piyo wa XII yashyizeho umunsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu, urugero rw’abakozi, agaragaza ko nta muntu wakunze umurimo w’amaboko ye kurusha Yozefu. 

(Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...