Tuesday, March 5, 2024

Gashyantare 2024: Abapadiri 23 batorewe kuba abepiskopi

Ifoto igaragaza umusenyeri
uhabwa ubwepiskopi

Kiliziya Gtolika yungutse abepiskopi bashya 23, bivuze ko hazaba ibirori 23 byo gushyira abapadiri mu rwego rw’abepiskopi. Ni mu gihe mu kwezi kwa Mutarama 2024, Abapadiri 18 aribo batorewe kuba abepiskopi. 

Nyirubutungane Papa Fransisko yashinze diyosezi ebyiri. Kiliziya kandi izahimbazwa n’ibirori byo kwimika abepiskopi2, bahinduriwe inshingano. Ni ukuvuga bahawe ubutumwa mu yandi madiyosezi. Turebere hamwe mu nshamake abo basenyeri bashya  23 Kiliziya yungutse mu madiyoisezi atandukanye ku isi yose.

Kuwa 02 Gashyantare 2024: Hatowe abepiskopi bashya 3

Italy: Padiri Davide Carbonaro yatorewe kuba umushumba mukuru (metropolitan archbishop) wa Arikidiyosezi ya Potenza-Muro Lucano-Marsico Nuovo. Myr Davide
Carbonaro yavutse ku bunabi bwo mu 1967, muri diyosezi ya Noto. Mu 1988, yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana mu muryango w’abapadiri b’Umubyeyi w’Imana (Order of Clerics Regular of the Mother of God, O.M.D), asezerana burundu kuwa 2 Ukwakira 1992 i Roma. Yahawe ubupadiri kuwa 3 Ukwakira 1992. 

Nyuma yo guhabwa ubupadiri, yatumwe henshi, yitangira imirimo ashinzwe; yabaye umujyanama n’umunyamabanga mukuru w’umuryango (counsellor general and secretary general of the O.M.D. (2010-2016)), umwe mu bagize komisiyo ishinzwe ubumwe bw’abemera n’umushyikirano n’andi madini (Ecumenical and Interreligious Dialogue, 1999-2006) muri diyosezi ya Roma. Yashinzwe ishyinguranyandiko mu muryango (general archivist of the O.M.D.). Kuva mu 2020, yari Padiri mukuru wa Paruwasi yisunze Mutagatifu Mariya, akagira kandi inshingano muri Dikasiteri ishinzwe iby’abatagatifu (member of the College of Postulators of the Dicastery for the Causes of Saints).

Scotland: Padiri Martin Chambers wa diyosezi ya Galloway wayoboraga Paruwasi
mutagatifu Matayo n’iyisunze Bikira Mariya wo ku musozi wa Karumeli, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Dunkeld. Myr Martin Chambers yavutse kuwa 8 Kamena 1964, ahabwa ubupadiri kuwa 25 Kanama 1989. 

Yabaye padiri mukuru n’umuyobozi wa paruwasi (parish priest and parish administrator) mu maparuwasi atandukanye, yabaye umugishwanama w’uburuze gatolika muri diyosezi (1993-2000), aba umwogezabutumwa mu muryango wa Mutagatifu Yakobo Intuma (the Society of Saint James the Apostle) mu gihugu cya Ecuador, (2004-2009). 

Kuva mu 2018, muri diyosezi yahawe ubutumwa bwo kwita ku muhamagaro no gutegura abadiyakoni bahoraho.

Brazil: Padiri Danival Milagres Coelho yatorewe kuba umushumba ufasha muri
Arikidiyosezi ya Goiânia. Myr Danival Milagres Coelho yavutse kuwa 4 Nzeri 1976, muri Arikidiyosezi ya Mariana, ahabwa ubupadiri kuwa 29 Kamena 2002. Yahawe ubutumwa bunyuranye muri za paruwasi ndetse no ku rwego rwa Arikidiyosezi. 

Yabaye umurezi mu iseminari Nkuru (Preparatory Seminary,2002-2005), yabaye umuyobozi w’ishuri rikuru rya Tewolojiya (2011-2015) n’irya Filozofiya(2015-2017), yabaye umugenzuzi w’umucamaza w’urukuki rwa kiliziya muri Arikidiyosezi ya Mariana. Yahagarariye abapadiri (2019-2020), aba n’igisong gishinzwe abasaseridoti (vicar general for the clergy,dal 2019). Kuva mu 2017 yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi (Nossa Senhora da Piedade in Barbacena-MG).

Kuwa 03 Gasyantare 2024: hatowe umwepiskopi umwe

Italy: Padiri Domenico Beneventi, umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Acerenza,
yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya San Marino-Montefeltro. Myr Domenico Beneventi yavutse kuwa 8 Gashyantare 1974, ahabwa ubupadiri kuwa 3 Nyakanga 1999. Nyuma yo guhabwa ubupadiri, yahawe inshingano zinyuranye zirimo: kuyobora ibiro bya Arikidiyosezi bishinzwe urubyiruko(2000-2003), mu nama y’abepiskopi bo mu Butaliyani, Myr Domenico Beneventi yahawemo ubutumwa bwo kwita ku itumanaho kuva mu 2009, no kwita kurubyiruko, ari umufasha w’amasomo (study assistant, 2008-2013). 

Yigishije mu ishuri rikuru rya Tewolojiya rya Basilicata (lecturer in pastoral theology, catechetics and pedagogy), aba umuyobozi w’ibiro bya Arikidiyosezi bishinzwe ubwigishwa kuva mu 2021. Afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya yakuye i Roma (doctorate in pastoral theology, the Pontifical Lateran University of Rome 2018).

Kuwa 10 Gashyantare 2024: hashinzwe diyosezi 1, hatorwa abepiskopi 2

Mauritania: Padiri Victor Ndione yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya
Nouakchott yari abereye igisonga cy’umwepiskopi kuva mu 2018. Myr Victor Ndione yavukiye i Thiès muri Senegali kuwa 1 Mata 1973, ahabwa ubupadiri kuwa 7 Nyakanga 2001, nk’umusaseridoti wa diyosezi ya Thiès. 

Yabaye padiri wungirije muri paruwasi ya Mutagatifu Yozefu Ndondol (2001-2003), hanyuma akomereza ubutumwa muri Diyosezi ya Nouakchott, nk’umusaseridoti ‘fidei donum’ (2003-2014). Ni we musaseridoti wa mbere iyi diyosezi yakiriye (incardinate). Yakiriwe kuwa 9 Werurwe 2014.

Paraguay: hashinzwe diyosezi ya Canindeyú, Padiri Roberto Carlos Zacarías López, wari igisonga cy’umwepiskopi wa diyosezi ya Ciudad del Este kuva mu 2019,
atorerwa kuyibera umushumba wa mbere. Diyosezi ya Canindeyú iri mu gace gakuriwe na Arikidiyosezi ya Asunción. Myr Roberto Carlos Zacarías López yavutse kuwa 7 Gashyantare 1972, ahabwa ubupadiri kuwa 11 Mata 1999. Afite impamyabumenyi ihanutse muri Tewolojiya (doctorate in dogmatic theology, the Catholic University of Buenos Aires). 

Mu mirimo itandukanye yakoze, harimo kuba umurezi mu Iseminari Nkuru y’igihugu (2003-2004) yanabayemo umuyobozi wita kuri roho (spiritual director, 2014-2016), umunyamabanga mukuru wungirije w’Inama ya Abepiskopi ba Paraguay (2005-2008), umuyobozi w’ishami rya Tewolojiya muri Kaminuza Gatolika i Alto Paraná (2009-2011), umuyobozi wa Seminari nkuru ya Ciudad del Este (2017-2018). Iyi diyosezi nshya ya Canindeyú yatangiranye abagatolika 211,138 mu baturage 239,386 bayituye, amaparuwasi 12, abapadiri 18 barimo abiyeguriyimana 7, abaseminari 2, umufureri umwe n’ababikira 22

Kuwa 12 Gashyantare 2024: hatowe abepiskopi 2

Madagascar: Padiri Jean Désiré Razafinirina, umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya
Toliara, wari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Vohitsoa, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Morombe. Myr Jean Désiré Razafinirina yavutse kuwa 5 Gicurasi 1975, ahabwa ubupadiri kuwa 10 Kanama 2003. 

Myr Jean Désiré yigishije mu iseminari nto ya Toliara (2003-2004), aba umwe mu bagize inteko ngishwanama ya Arikidiyosezi ari na padiri mukuru wa Katederali (2010-2013) yigeza kubera padiri wungirije(2004-2005), yigishize mu Seminari Nkuru ya Vohitsoa (2013-2017), ayibera umuyobozi kuva mu 2017.

Tanzania: Padiri Wilbroad Henry Kibozi, umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya
Dodoma, yatorewe kuba umushumba wunganira ufasha (auxiliary bishop) muri iyi Arikidiyosezi.

Yari asanzwe ari umuyobozi wungirije wa seminari nkuru y’Umuryango Mutagatifu i Kahama. Myr Wilbroad Henry Kibozi yavukiye i Dodoma kuwa 30 Mata 1973, ahabwa ubupadiri kuwa 9 Nyakanga 2010.

Afite impamyabumenyi muri Tewolojiya (doctorate in dogmatic theology from the Theological Faculty of Central Italy). Mu butumwa yakoze harimo kuba padiri wungirije wa Lumuna (2010-2012) no kuba umuyobozi ushinzwe umuhamagaro mjuri Arikidiyosezi 2012-2014).

Kuwa 13 Gashyantare 2024: hatowe abepiskopi bane

USA: Padiri James T. Ruggieri wari padiri mukuru wa paruwasi muri diyosezi ya
Providence yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Prtland. Myr James T. Ruggieri yavutse kuwa 12 Mutarama 1968, ahabwa ubupadiri kuwa 14 Kamena 1995.2

Ubutumwe bwe mbere yo gutorerwa kuba umwepiskopi bwibanze ku kuba padiri wungirije ahatandukanye (1995-2003) no kuyobora amaparuwasi atandukanye; nka padiri mukuru cyangwa se nk’umuyobozi wa paruwasi (Parish priest or administrator: 2004-2024).

Thailand: Padiri Paul Tawat Singsa, wari padiri mukuru wa paruwasi yisunze Izina
Ritagatifu rya Yezu ya diyosezi ya Nakhon Sawan, yatorewe kuba umushumba w’iyo diyosezi. Myr Paul Tawat Singsa yavutse kuwa 13 Werurwe 1966, ahabwa ubupadiri kuwa 24 Ukwakira 1992. Afite impamyabumenyi ihanitse muri Filozofiya (doctorate in philosophy from Silpakorn University in Bangkok). 

Mu butumwe nk’umupadiri, harimo kuyobora amashuri atandukanye, Pataravitaya school (2005-2011), Phraworasarn School, abifatanya no kuba padiri mukuru (2020-2024). Yabaye kandi umurezi mu iseminari nkuru Lux Mundi i Sampran (2012-2019).

Kenya: Abapadiri Simon Peter Kamomoe na Wallace Ng’ang’a Gachihi batorewe kuba abepiskopi bunganira (auxiliary bishops) ba Arikidiyosezi ya Nairobi. Myr Simon
Peter Kamomoe, ubwo yatorwaga yari umuyobozi (administrator) wa Bazilika Katederal yisunze Umuryango Mutagatifu (Holy Family Basilica Cathedral) i Nairobi. Myr Wallace Ng’ang’a Gachihi yari padiri mukuru n’umuhuzabikorwa ushinzwe ikenurabusho (archdiocesan pastoral ministry), kuva mu 2011.

Myr Simon Peter Kamomoe yavutse kuwa 26 Ugushyingo 1962, ahabwa ubupadiri kuwa 18 Kamena 1994 nk’umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Nairobi. Mu butumwa yakoze harimo kuba umufasha (Assistant) mu iseminari nto ya Nairobi (1994-1995), umufasha mu maparuwasi atandukanye (1995 - 1998), padiri mukuru mu maparuwasi anyuranye (1998-1999, 208-2024). Yabaye kandi umwe mu bagize inteko ngishwanama ya Arikidiyosezi (1999-2008).

Myr Wallace Ng’ang’a Gachihi yavutse kuwa 26 Werurwe 1973, ahabwa ubupadiri kuwa 21 Gicurasi 2005. Yakoreye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Tewolojiya y’ikenurabushyo (master’s degree in pastoral theology, the Catholic University of Eastern Africa-CUEA, 2009-2011).

Kuwa 16 Gashyantare 2024: hatowe abepiskopi babiri

Panama: Padiri Luis Enrique Saldaña Guerra, O.F.M., wari umuyobozi w’abafransiskani mu ntara ya Nuestra Señora de Guadalupe (provincial minister of the Franciscan Province of Nuestra Señora de Guadalupe of Central America and the Caribbean) kuva mu 2021, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya David. 

Myr Luis Enrique Saldaña Guerra yavutse kuwa 24 Gashyantare 1966, asezera mu muryango w’abafransiskani kuwa 23 Gashyantare 2002. Yahawe ubupadiri kuwa 29 Mata 2006.

Bangladesh: Padiri Subroto Boniface Gomes, umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Dhaka wayoboraga paruwasi ya Snto Rosario kuva mu 2020, yatorewe kuba umushumba wunganira muri iyo Arikidiyosezi. Myr Subroto Boniface Gomes yavutse kuwa 19 Ugushyingo 1962, ahabwa ubupadiri kuwa 16 Mata 1990. 
Mu butumwa yakoze harimo kuba umurezi mu iseminari nkuru (the Holy Spirit Major Seminary, Dhaka 2004-2007), Umunyambanga mukuru wungirije w’inama y’abepiskopi (2007-2015), umuyobozi wa roho mu iseminari nkuru ya Dhaka(2017-2018), umunyamabnga wa Arikidiyosezi ya Dhaka (2018-2019), ushinzwe amasomo mu iseminari nkuru ya Dhaka kuva mu 2020, yabaya kandi umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cya tewolojiya.

Kuwa 17 Gashyantare 2024: Papa yatoye abepiskopi batanu mu Buhinde

  1. Padiri Mathew Kuttimackal, wari padiri mukuru wa paruwasi Katederali, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Indore.
  2. Padiri Francis Tirkey, wari umuyobozi w’ikigo cya diyosezi gishinzwe serivisi z’imibereho, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Purnea
  3. Padiri Karnam Dhaman Kumar, M.S.F.S., wari padiri mukuru wa Paruwasi i Münster, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Nalgonda.
  4. Padiri Augustine Madathikunnel wari umuyobozi wa diyosezi ya Khandwa (administrator), yatorewe kuyibera umushumba.
  5. Padiri Prakash Sagili, wari padiri mukuru wa paruwasi, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Khammam.

Byinshi kuri aba bepiskopi soma inkuru yitwa : 17 Gashyantare 2024: Papa yatoyeabepiskopi batanu mu Buhinde….

Kuwa 21 Gashyantare 2024: Hatowe umwepiskopi umwe

Brazil: Padiri Edilson de Souza Silva, umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya São Paulo, wari padiri mukuru wa paruwasi kuva mu 2017, abifatanya no kuba igisonga cya Arikiyepiskopi kuva mu 2013, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira (auxiliary bishop) muri iyo Arikikidiyosezi. Myr Edilson de Souza Silva yavutse kuwa 11 Nzeri 1968, ahabwa ubupadiri kuwa 10 Ukuboza 1994. 

Yabaye padiri wungirije, aba padiri mukuru mu maparuwasi atandukanye. Yabaye kandi umuyobozi wungirije mu iseminari Nossa Senhora da Penha , nyuma aza kuyibera umuyobozi ushinzwe roho z’abaseminari. Mu bindi yashinzwe harimo kuba umuhuzabikorwa w’ikenerubashyo ku rwego rwa diyosezi, aba kandi umwe mu bagize inama y’abapadiri n’inteko ngishwanama.

Kuwa 22 Gashyantare 2024: Hashingwa diyosezi 1, ihabwa umwepiskopi

Guinea: Nyirubutungane Papa Fransiko yashinze diyosezi ya Boké, Padiri Moïse Tinguiano atorerwa kuyibera umwepiskopi wambere. Kuva mu 2018, yahawe inshingano zikurikira: yari padiri mukuru wa paruwasi ya Taouyah, muri Arikidiyosezi ya Conakry, ari nayo yabyaye Diyosezi ya Boké, akaba umurezi mu iseminari yaragijwe Benedigito XVI, akaba kandi n’umuyobozi wa radio “La Voix de la Paix ”.

Myr Moïse Tinguiano yavutse kuwa 11 Ukuboza 1977, ahabwa ubupadiri kuwa 26 Ugushyingo 2006. Hanze ya diyosezi ye, yakoze ubutumwa muri diyosezi ya Vittorio Veneto (2013-2016) no muri diyosezi ya Città del Castello (2016-2017). Afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye na Tewolojiya y’ubwigishwa no mu ikenurabushyo ry’urubyiruko (Doctorat en théologie catéchétique et en pastorale des jeunes á l’Université pontificale salesienne, 2011-2017). Diyosezi nshya ya Boké igizwe n’amaparuwasi 6, abapadiri bwite 6, umupadiri wo mu muryango w’abiyeguriyimana, abaseminari bakuru 4, abafureri 10, ababikira 12 n’abagatolika 10,225.

Kuwa 23 Gashyantare 2024: Hatowe umwepiskopi 1

Central African Republic: Padiri Aurelio Gazzera, O.C.D, wari umuyobozi wa Caritas muri diyosezi ya Bouar kuva mu 2003, n’umuyobozi w’ishuri ry’ubukanishi rya Baoro kuva mu 2020, yatorewe kuba umwepiskopi w’umuragwa (coadjutor bishop) muri diyosezi ya Bangassou. Myr Aurelio Gazzera, O.C.D., yavutse kuwa 27 Gicurasi 1964 mu Butaliyani, yinjira mu iseminari nto y’abakarumeli (Descalced Carmelites) mu 1974. Mu 1979, nibwo yakoze amasezerano ya mbere y’abihayimana, asezerana burundu kuwa 11 Ukwakira 1986. Yahawe ubupadiri kuwa 29 Gicurasi 1989. 

Mu butumwa butandukanye yasohoje, harimo kuba umurezi mu Iseminari Nto y’Abakarumeli ya Arenzano mu Butaliyani, hanyuma ajya kwamamza Ivanjili mu gihugu cya Central Africa, ahakorera ubutumwa kuva mu 1992, burimo no kuba umukuru w’abakarumeli muri icyo gihugu (2014-2020).

Kuwa 24 Gashyantare 2024: Hatowe umwepiskopi 1

Korea: Padiri Paul Kyung Sang Lee, wari padiri mukuru wa Saint Ignatius Kim of Gaepo-dong (kuva mu 2022), akaba n’igisonga gishinzwe imanza (judicial vicar- kuva mu 2018) muri Arikidiyosezi ya Seoul, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira (auxiliary bishop) wa Seoul. Myr Paul Kyung Sang Lee yavutse kuwa 1 Ugushyingo 1960 i Seoul, ahabwa ubupadiri kuwa 12 Gashyantare 1988. 

Afite impamyabumenyi ihanitse mu mategeko ya Kiliziya yakuye i Roma (doctorate in canon law from the Pontifical Lateran University). Nyuma y’amaso i Roma (1990-1995) Yabaye padiri mukuru mu maparuwasi atandukanye (1996-1999), umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza Gatolika ya Korea (2001-2004), umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo (Foundation) gishinzwe Uburezi Gatulika (2004-2009), yaje kukibera umumyamabanga mukuru kuva mu 2013 kugeza mu 2022.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...