Thursday, March 7, 2024

Ni muntu ki? Padiri Fidèle Dushimimana, umuyobozi wa ICK

Imyaka isaga 12 ashinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK, afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa gaheraheza n’umukandara wirabura muri Karati.

Padiri Fidèle Dushimimana ni umusaseridoti wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba umuyobozi wa ICK (Institut Catholique de Kabgayi), ubutumwa yahawe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa diyosezi ya Kabgayi mu nyandiko yohereza abapadiri mu butumwa mu mwaka w’ikenurabushyo 2023-2024, yo kuwa 03/ 08/2023 (the placement of priesthood personnel in the services and parishes of the Kabgayi Diocese).

Padiri Fidèle Dushimimana yavutse kuwa 8 Mata 1971, avukira mu yahoze ari Komini Runda muri Segiteri Ruyenzi. Ubu ni mu murenge wa Ruyenzi ho mu karere ka Kamonyi. Ni umwana wa gatanu mu bana cumi n’umwe ba François Uzabakiriho na Esperance Mukankubito. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa ICK News, kuwa 21 Nzeri 2023, Padiri Fidèle Dushimimana yavuzeko yifuje kuzaba umupadiri akiri muto cyane, afite imyaka itanu y’amavuko.

  • Ku myaka irindwi, yatangiriye amasomo ku Ishuri Ribanza rya Gahara (1978 - 1986)
  • 1986 - 1992: Yakomeje amsomo mu Iseminaei Nto Saint Léon Kabgayi, asoreza mu ishami ry’indimi (Latin and Modern languages)
  • 1992/1993: Yiyandikishije mu Iseminari Nkuru Mutagatifu Yozefu ya Rutongo, ahamara umwaka (propaedeutic year)
  • Nzeri 1993: Yinjiye mu Iseminari Nkuru i Kabgayi yigisha Filozofiya.
  • Nzeri 1994: Yakomereje amasomo ya Filozofiye mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda yigisha Tewolojiya kuko ariho Iseminari Nkuru ya Kabgayi yari yimukiye, anahakomereza amasomo ya Tewolojiya nyuma y’umwaka n’igice.
  • 1999: Yasoje amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda ari umudiyakoni

Ahabwa ubupadiri mu 1999

Diyakoni Fidèle Dushimimana yahawe ubupadiri kuwa 24 Nyakanga 1999, muri paruwasi ya Gihara.

Inshamake y’ubutumwa bwe bwa gisaseridoti

  • 1999 - 2000 :  Yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kinazi
  • 2000 - 2003: Yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Kabgayi
  • 2003 - 2010: Yagiye kwiga i Roma (The Salesian Pontifical University) ahakura impamyabumenyi eshatu zirimo n’ihanitse mu bijyanye n’iyigamitekerereze (Bachelor’s Degree, Master’s Degree, and PhD in Developmental Psychology).
  • 2010 - Kanama 2023: Yabaye umuyobozi wungirije ushinze amasomo n’ubushakashatsi muri ICK.
  • Kuwa 22/10/2021: yamuritse igitabo “Kura ujye ejuru”, kivuga ku mikurire y’umwana. Iki gitabo Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyemeje ko cyakoreshwa mu mashuri y’u Rwanda kuwa 31 Nyakanga 2022.
  • Kuwa 1 Kamena 2023: Yazamuwe mu ntera, yinjira mu cyiciro cy’abafite impamyabumenyi ya gaheraheza (professorate), ahabwa kuba  “Associate Professor”
  • Kuwa 3 Kanama 2023:  Fidèle Dushimimana yatorewe kuba umuyobozi wa ICK

Padiri Fidèle Dushimimana, umuhanga mu mikino itandukanye

Mu bishimisha Padiri Fidèle Dushimimana (Hobbies), harimo volleyball, Damu (Chess) gucuranga piano, umukino wo guhuza inyuguti zikarema ijambo (Scrabble) na Karati yatangiye gukina afite imyaka 16, hari mu 1987, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

  • 1996: Mu Nyakibanda yatsindiye umukandara w’ubururu
  • 2000: Ubwo yari ashinzwe amasomo mu iseminari nto ya Kabgayi, yatsindiye umukandara w’ikigina (brown belt). Uyu mwaka warangiye afite umukandara w’umukara, dani yambere.
  • 2009: Yatsindiye dani ya kabiri (2nd Dan black belt)



Si muri Karati gusa Padiri Fidèle Dushimimana azobeyemo, kuko no mu mukino wa Scrabble, yatsindiye ibikombe bigera kuri bitandatu.

Padiri Fideli ahura na Papa Benedigito XVI


Padiri Prof. Fidèle Dushiminana yahuye n’abashumba ba Kiliziya Gatolika ku isi mu bihe bitandukanye.



Mu mwaka wa 2006, Padiri Prof. Fidèle Dushiminana yakiriwe na Papa Benedigito XVI. Icyo gihe yabaga i Roma, ari gukurikirana amasomo. 



Padiri Fideli ahura na Papa Francis

Kuwa 19 Mutarama 2023, yahuye na Papa Francis. Icyo gihe yari yitabiriye inama y’Ihuriro Mpuzamahanga rya Kaminuza Gatolika. Abasaga 200 bayobora Kaminuza Gatolika nibo bakiriwe na Papa Francis. 




Tumwifurije guhirwa mu butumwa ahabwa na kiliziya.



No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...