Thursday, December 19, 2024

Mutagatifu Abrahamu, Umukurambere w’abemera Imana

Abrahamu ni Umukurambere w’Abemera bose. Yabayeho mu myaka ibihumbi bibiri mbere y’Ivuka rya Yezu Kristu. Mbere yitwaga Abram bisobanura “data”. Ariko iryo zina rye ryaje nyuma guhindurwa n’Uhoraho amwita Abrahamu bisobanura “Se w’imbaga”.  Akomoka ku mukurambere witwaga Semu mwene Nowa. Se wa Abrahamu yitwaga Tera. Abrahamu yavukanaga n’abavandimwe bandi babiri : Nahori na Harani. Harani ni se wa Loti. Umugore wa Abrahamu, Sara, na we yari mubyara we.

Igihe Abrahamu yavaga mu mujyi wa Uri yo mu gihugu cy’Abakarideya, abisabwe n’Imana, yari afite imyaka 75. Icyo gihe yari kumwe kandi n’umuvandimwe we Harani se wa Loti. Bageze mu nzira Harani arapfa, akomezanya urugendo n’umugore we Sarayi uzitwa Sara, hamwe na Loti, n’abashumba babo n’amatungo yabo. Baragiye bagera mu gihugu cya Kanahani, ahitwa Sikemu, nyuma bajya gutura ku mishishi ya Mambure; aha ni ho Imana yamubwiriye ko icyo gihugu izagiha abazamukumokaho. Yaje kuva aho ajya gutura hagati ya Beteli na Ayi, atura kandi i Negevu, nuko muri icyo gihugu hatera inzara maze ajya mu gihugu cya Misiri.

Ageze mu nzira abwira Sara ngo nibagera mu Misiri azavuge ko ari mushiki we kugira ngo azafatwe neza. Kuko Sara yari mwiza, yakekaga ko nibamenya ko Sara ari umugore we abanyamisiri bazica Abrahamu kugira ngo bacyure umugore we. Bageze mu Misiri, umwami waho Farawo acyura Sara, Abrahamu ahabwa impano nyinshi cyane. Ariko Uhoraho. Ahanira Farawo icyaha cye cyo gucyura umugore wa Abrahamu. Farawo yaje kumenya impamvu y’igihano cye nuko asubiza Abrahamu umugore we.

Abrahamu yasubiye Kanahani, ajya gutura hahandi ku mishishi ya Mambure hafi y’i Heburoni Igihe kimwe umwami wa Alamu yaje gutera akarere ka Sodoma. Mu bajyanywe bunyago atwaramo na Loti. Abrahamu ajyana n’abagaragu be 318 ajya kubohoza izo mfungwa na Loti arimo, barwana ijoro ryose kugeza i Damasi muri Siriya. Agarutse, amaze gutsinda abanzi be ni bwo Melkisedeki, umuherezabitambo w’Imana akaba n’umwami w’i Salemu amuhaye umugisha, na Abrahamu atura icy’icumi ku byo yari afite byose. Nyuma y’ibyo, Uhoraho abonekera Abrahamu bagirana n’isezerano.

Abrahamu aganyira Imana ko nta mwana afite azaraga ibye, ko ahubwo azabisigira Eliyezeri w’i Damasi. Uhoraho amwemeza ko uzamusimbura ari umwana wo mu maraso ye. Nyuma yaho, Abrahamu yemeye inama yagiriwe n’umugore we Sara ngo abyarane n’umuja we Hagara w’umunyamisiri. Babyarana Isimaheli. Nyuma y’imyaka 13, afite imyaka 99, Abramu nibwo Imana yamwise ‘Abrahamu’. Kuri iyo myaka 99 kandi ni bwo Abrahamu yakiriye abamalayika b’Uhoraho. Kuri uwo munsi Uhoraho amusezeranya ko umwaka utaha, Sara umugore wa Abrahamu azaba akikiye umwana w’umuhungu.

Muri iyo minsi kandi ni bwo Abrahamu yatakambiye Uhoraho ngo agirire impuhwe intungane zo mu mijyi ya Sodoma na Gomora, yaje kurimbuka kubera icyaha cyabo gikabije. Abrahamu yabyaye Izaaki afite imyaka 100. Nyuma y’urupfu rwa Sara umugore wa Abrahamu, yashatse kandi undi mugore witwa Ketura, babyarana abana batandatu abaha imitungo ihagije, nyuma abohereza gutura kure, mu burasirazuba, kure ya Izaaki. Abrahamu yitabye Imana afite imyaka 175. Izaaki na Ismaheli bamushyingura mu buvumo bwa Makpela, iruhande rwa Sara.

Abrahamu yabaye urugero rw’ubuntu bw’Imana Data wa twese yatanze Umwana wayo Yezu Kristu ngo aducungure. Abrahamu na we yasabwe n’Imana gutamba umwana we Izaki. Abrahamu yarabyemeye kuko yari abisabwe n’Uhoraho. Imana ibonye ukwemera kwe, yamubujije gutamba umwana we, ahubwo imwereka imfizi y’intama ngo abe ariyo atamba mu kimbo cy’umwana we Izaki. Twizihiza Mutagatifu Abrahamu ku itariki 20 Ukuboza. (Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba, Paroisse Rwamiko. Tel: 0788757494).

Mutagatifu Izaki, mwene Abrahamu na Sara

Izaki aha umugisha Yakobo

Izina rye, Izaki risobanura “ARASETSE”, ryaturutse ku babyeyi be Abrahamu na Sara wasetse ubwo Umumalayika w’Uhoraho yari amubwiye ko agiye gusama kandi yaragejeje ku myaka 90 na ho Abrahamu we afite imyaka 100 (Intangiriro 17:17; 18:12). Izaki yari umuhungu wa kabiri wa Abrahamu. Uyu muhungu wa mbere wa Abrahamu yitwaga Isimayeli akaba yari yaramubyaranye na Hagara wari umuja wa Sara, ubwo Sara yari arambiwe no kutabyarira umugabo we umwana (Intang.16:1-2). Igihe Izaki yari amaze gukura, Sara yasabye Abrahamu ko yirukana Hagara n’umuhungu we ngo kugira ngo umurage wose w’umuryango uzahabwe Izaki (Intang.21:3-12).

Nyuma y’igihe, Abrahamu yagiye guturaho igitambo umuhungu Izaki ku musozi nk’uko yari yabisabwe n’Uhoraho (Intang.22:1-14). Abrahamu, Izaki n’abagaragu babiri bari babaherekeje n’indogobe, bakoze urugendo rw’iminsi itatu bagana kuri uwo musozi witwaga Moriya. Bageze munsi y’umusozi wa Moriya, Abrahamu n’umuhungu we Izaki bitwaje inkwi z’igitambo gitwikwa, icyuma n’urujyo rurimo amakara yaka, basize ba bagaragu aho, maze bababwira ko bagiye gusenga hanyuma barangiza bakagaruka. Kubera amatsiko Izaki yabajije se aho intama baratura iri. Abrahamu abwira umuhungu we ko Imana irabaha intama yo gutamba. Bageze aho baraturira igitambo hejuru y’umusozi, Abrahamu yubatse urutambiro maze ahambira Izaki amushyira hejuru y’urutambiro. Ubwo Abrahamu yiteguraga kwica Izaki ngo amutambe Umumalayika yaramubujije maze amwereka imfizi y’intama yo gutamba yari mu gihuru. Iki gitambo cya Abrahamu wari ugiye gutura umuhungu we Izaki gishushanya Uko Imana yemeye ko Umwana wayo Yezu Kristu atwitangira adupfira ku musaraba (Yohani 1:29; Abahebureyi 10).

Sara yitabye Imana ubwo Izaki yari afite imyaka mirongo itatu. Ubwo Izaki yari afite imyaka mirongo ine yashyingiranwe na mubyara we Rebeka (Intangiriro 25:20). Izaki agejeje ku myaka mirongo itandatu yabyaye abana b’impanga Yakobo na Ezawu. Rebeka yakundaga Yakobo maze bituma amuhesha umugisha wa Izaki wari ugenewe Ezawu.

Abrahamu yitabye Imana ubwo Izaki yari afite imyaka mirongo irindwi n’itanu amaze kumuraga ibye byose (Intangiriro 25:5).

Izaki atangwaho igitambo
Ubwo hari hateye amapfa muri Kanahani, Uhoraho yabujije Izaki kujya mu Misiri maze agasigara muri Kanahani. Imana yamusezeranyije kuzaha ubwo butaka urubyaro rwa Izaki. Ibyo byose Uhoraho yabigiriraga isezerano yari yaragiranye na Abrahamu ko azamugira se w’imbaga ingana n’umusenyi wo kunyanja cyangwa n’inyenyeri zo mu kirere (Intangiriro 26:1-6). Uhoraho yahaye izaki Umugisha areza, aratunga aratunganirwa.

Izaki yitabye Imana afite imyaka ijana na mirngo inani (180) ashyingurwa n’abahungu be bombi. Uhoraho yakomereje isezerano rye mu muhungu we Yakobo yaje kwita Isiraheli.

Ubwo Izaki amenye ko yabeshywe n’umuhungu we Yakobo akamuha umugisha wari ugenewe Ezawu, yabifashe nk’ugushaka kw’Imana. Nk’uko rero Izaki yabyumvise neza natwe tugomba guhora tuzirikana ko inzira z’Imana n’ibitekerezo byayo atari kimwe n’ibyacu. (Izayi 55:8).

Amateka ya Izaki agaragaza ubudahemuka bw’Uhoraho wari waragiriye Abrahamu isezerano ryo kuzamugira Sekuru w’amahanga, maze agakomereza iryo sezerano muri Izaki no mu muhungu we Yakobo. Bityo rero uko ibisekuruza byagiye bisimburana abayahudi bagiye bita Uhoraho Imana ya Abrahamu, Izaki na Yakobo. Kiliziya Gatolika yizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Izaki ku wa 20 Ukuboza.  (Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba, Paroisse Rwamiko. Tel: 0788757494).

MUTAGATIFU YAKOBO (Umukurambere W’abemera)

Yakobo bisobanura « ufashe agatsintsino » cyangwa « Umusimbura », cyangwa « Ukurikiraho », ni na we kandi witwa Israheli. Yakobo yaba yarabayeho ahagana mu mwaka w’1600 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu. Kimwe rero na se Izaki na sekuru Abrahamu, ni abakurambere batatu b’abemera, Imana yagiranye na bo isezerano. Imana yagiranye isezerano na Yakobo nk’uko yari yararigiranye n’abo babyeyi be inamusezeranya kuzamuha igihugu kizitwa izina rye ‘Israheli’. Yakobo rero yavukanaga n’indi mpanga yitwa Ezawu. Nyina yitwaga Rebeka.

Igihe Yakobo yari akiri mu nda ya nyina Rebeka hamwe na Ezawu, abo bana babyiganiraga mu nda ya nyina, maze akavuga ati : « kuki ari njyewe ibi bibayeho?» nuko ajya guhanuza Uhoraho, uhoraho aramusubiza ati : « inda yawe irimo amahanga abiri ; mu bura bwawe hazasohoka amoko abiri. Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko ; umukuru akazaba umugaragu w’umuto.» (Intg, 25 :22). Igihe rero bavutse, se Izaki yari afite imyaka 60. Se wakundaga umuhiigo, yikundiraga Ezawu kuko yari umuhigi. Naho Rebeka agakunda Yakobo kuko yari atuje kandi agakunda gufasha nyina imirimo yo mu rugo. Yakobo yatwaye umugisha wa mukuru we ariko atawibye kuko mukuru we Ezawu yari yaramugurishije uburenganzira bwe bwo kwitwa ‘uburiza’ cyangwa ‘imfura’.

Nyuma yo guhabwa umugisha, nyina yamugiriye inama yo guhungira kwa nyirarume Labani kuko mukuru we Ezawu yashakaga kumwica. Yakobo yakoreye nyirarume imyaka igera kuri makumyabiri, maze nyirarume amushyingira abakobwa be babiri Leya na Rasheli. Abo bagore babiri hamwe n’abaja babo Zilipa na Biliha bamubyariye abahungu cumi na babiri n’umukobwa umwe witwaga Dina. Yakobo yaje gusubira mu gihugu cya se, yiyunga na mukuru we. Igihe yari mu nzira agana i Harani kwa Labani, yaraye i Beteli, afata ibuye araryisegura, maze araryama. Aza kurota abona urwego rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamalayika b’Imana barumanukaho, bakaruzamukaho. Nuko abona ng’uyu Uhoraho amuhagaze iruhande, amubwira ati « Ndi Uhoraho, Imana ya so Abrahamu, Imana ya Izaki. Ubutaka uryamyeho nzabuguha, mbuhe n’urubyaro rwawe…. Amoko yose y’isi azaherwa umugisha muri wowe no mu rubyaro rwawe. Dore, ndi kumwe nawe ; nzakurinda aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana, kugeza ubwo nzaba nujuje ibyo nakubwiye byose. » (Intg 28,10-15)

Yakobo ahura na Ezawu
Igihe Yakobo yari mu rugendo agarutse mu gihugu cya se ari kumwe n’abagore be babiri, n’abaja be babiri n’abana 11, n’ibyo yari atunze byose, yaje kohereza abo bantu be imbere asigara wenyine, maze mu ijoro haza umugabo akirana na we kugeza mu museke. Abonye ko adashoboye gutsinda Yakobo, amukora ku mutsi wo ku nyonga y’itako igihe bari hasi ku butaka, itako rirakuka, rikuka bagikirana. Wa mugabo aramubwira ati « Ndekura ngende, dore umuseke urakebye ». Yakobo ati « sinkurekura utampaye umugisha. » undi aramubaza ati « witwa nde ? » Ati « Nitwa Yakobo. » Undi ati « Ntibazongere kukwita Yakobo, ahubwo Israheli, kuko wakiranye n’Imana n’abantu, kandi ugatsinda. » (Intg, 32,23-32).

Yakobo yaje guhura n’ikindi kigeragezo, aho umwe mu bahungu be witwaga Yozefu yanzwe n’abavandimwe be bamuziza ko se amukunda, maze bamaze kumugurisha bucakara akajyanwa mu gihugu cya Misiri, bamenyesheje se Yakobo ko yapfuye. Hashize imyaka 22 ni bwo se yamusanze mu Misiri ari we wungirije umwami Farawo wa Misiri. Yakobo yitabye Imana ari mu Misiri, ariko yaje gushyingurwa mu gihugu cye cya Kanahani, mu buvumo buri mu murima wa Abrahamu, i Makipela. Abahungu 12 ba Yakobo rero nibo abayahudi bakomokaho.

Birasa nk’aho ari Yezu Kristu ubwe wanditse Abrahamu, Izaki na Yakobo mu gitabo cy’abatagatifu bo mu Ijuru, igihe yavugaga ko Uhoraho ari Imana ya Abrahamu, Izaki na Yakobo, kandi Ikaba ari Imana y’abazima, ko atari iy’abapfuye. Ku itariki 25 Gicurasi 2011, papa Benedigito wa XVI yigishije ko Yakobo yaranzwe no kumvira, no guca bugufi, kandi ikimenyetso cyo guca bugufi cyamuhesheje gutsinda, bikagaragara kandi n’ igihe uwo bakiranye yamuhaye izina rishya, akamuha umugisha, akemeza ko Yakobo yatsinze. Izina rya Yakobo ryagarukaga ku bwana bwe n’ukuntu yakoresheje uburyarya ngo asimbure mukuru we. Ariko izina rya Israheli Uhoraho yarimuhaye ngo rimusubize isura nziza kuko risobanura ngo « Imana y’inyembaraga kandi itsinda ». Umugisha Uhoraho yamuhaye bamaze gukirana ni impano ikomeye yamwihereye ku buntu.

Ku itariki 25 Gicurasi 2011 Papa Benedigito wa XVI yigishije kandi ko ubuzima bwacu ari nk’ijoro rirerire ry’imirwano n’isengesho nk’uko byagendekeye Yakobo. Tugomba kubaho muri iryo joro dufite amizero yo guhabwa umugisha n’Imana, umugisha dushobora guhabwa nyuma yo gukoresha imbaraga, ariko kandi dushobora guhabwa dufite ukwicisha bugufi, tukawuhabwa ku buntu nk’impano y’uko twemera Imana. Iyo duhawe uwo mugisha, ubuzima bwacu buhinduka ukundi tugahabwa izina rishya hamwe n’umugisha w’Imana. Tumwizihiza mutagatifu Yakobo ku itariki 20 Ukuboza. (Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba, Paroisse Rwamiko. Tel: 0788757494).

Turahimbaza Umuhire Ewujeniya Smet (+1871)

Umuhire Ewujeniya Smet (izina ry’ububikira ni Marie de la Providence) yavutse kuwa 25 Werurwe 1825, avukira ahitwa Lille mu gihugu cy’Ubufar...