Thursday, December 19, 2024

MUTAGATIFU YAKOBO (Umukurambere W’abemera)

Yakobo bisobanura « ufashe agatsintsino » cyangwa « Umusimbura », cyangwa « Ukurikiraho », ni na we kandi witwa Israheli. Yakobo yaba yarabayeho ahagana mu mwaka w’1600 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu. Kimwe rero na se Izaki na sekuru Abrahamu, ni abakurambere batatu b’abemera, Imana yagiranye na bo isezerano. Imana yagiranye isezerano na Yakobo nk’uko yari yararigiranye n’abo babyeyi be inamusezeranya kuzamuha igihugu kizitwa izina rye ‘Israheli’. Yakobo rero yavukanaga n’indi mpanga yitwa Ezawu. Nyina yitwaga Rebeka.

Igihe Yakobo yari akiri mu nda ya nyina Rebeka hamwe na Ezawu, abo bana babyiganiraga mu nda ya nyina, maze akavuga ati : « kuki ari njyewe ibi bibayeho?» nuko ajya guhanuza Uhoraho, uhoraho aramusubiza ati : « inda yawe irimo amahanga abiri ; mu bura bwawe hazasohoka amoko abiri. Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko ; umukuru akazaba umugaragu w’umuto.» (Intg, 25 :22). Igihe rero bavutse, se Izaki yari afite imyaka 60. Se wakundaga umuhiigo, yikundiraga Ezawu kuko yari umuhigi. Naho Rebeka agakunda Yakobo kuko yari atuje kandi agakunda gufasha nyina imirimo yo mu rugo. Yakobo yatwaye umugisha wa mukuru we ariko atawibye kuko mukuru we Ezawu yari yaramugurishije uburenganzira bwe bwo kwitwa ‘uburiza’ cyangwa ‘imfura’.

Nyuma yo guhabwa umugisha, nyina yamugiriye inama yo guhungira kwa nyirarume Labani kuko mukuru we Ezawu yashakaga kumwica. Yakobo yakoreye nyirarume imyaka igera kuri makumyabiri, maze nyirarume amushyingira abakobwa be babiri Leya na Rasheli. Abo bagore babiri hamwe n’abaja babo Zilipa na Biliha bamubyariye abahungu cumi na babiri n’umukobwa umwe witwaga Dina. Yakobo yaje gusubira mu gihugu cya se, yiyunga na mukuru we. Igihe yari mu nzira agana i Harani kwa Labani, yaraye i Beteli, afata ibuye araryisegura, maze araryama. Aza kurota abona urwego rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamalayika b’Imana barumanukaho, bakaruzamukaho. Nuko abona ng’uyu Uhoraho amuhagaze iruhande, amubwira ati « Ndi Uhoraho, Imana ya so Abrahamu, Imana ya Izaki. Ubutaka uryamyeho nzabuguha, mbuhe n’urubyaro rwawe…. Amoko yose y’isi azaherwa umugisha muri wowe no mu rubyaro rwawe. Dore, ndi kumwe nawe ; nzakurinda aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana, kugeza ubwo nzaba nujuje ibyo nakubwiye byose. » (Intg 28,10-15)

Yakobo ahura na Ezawu
Igihe Yakobo yari mu rugendo agarutse mu gihugu cya se ari kumwe n’abagore be babiri, n’abaja be babiri n’abana 11, n’ibyo yari atunze byose, yaje kohereza abo bantu be imbere asigara wenyine, maze mu ijoro haza umugabo akirana na we kugeza mu museke. Abonye ko adashoboye gutsinda Yakobo, amukora ku mutsi wo ku nyonga y’itako igihe bari hasi ku butaka, itako rirakuka, rikuka bagikirana. Wa mugabo aramubwira ati « Ndekura ngende, dore umuseke urakebye ». Yakobo ati « sinkurekura utampaye umugisha. » undi aramubaza ati « witwa nde ? » Ati « Nitwa Yakobo. » Undi ati « Ntibazongere kukwita Yakobo, ahubwo Israheli, kuko wakiranye n’Imana n’abantu, kandi ugatsinda. » (Intg, 32,23-32).

Yakobo yaje guhura n’ikindi kigeragezo, aho umwe mu bahungu be witwaga Yozefu yanzwe n’abavandimwe be bamuziza ko se amukunda, maze bamaze kumugurisha bucakara akajyanwa mu gihugu cya Misiri, bamenyesheje se Yakobo ko yapfuye. Hashize imyaka 22 ni bwo se yamusanze mu Misiri ari we wungirije umwami Farawo wa Misiri. Yakobo yitabye Imana ari mu Misiri, ariko yaje gushyingurwa mu gihugu cye cya Kanahani, mu buvumo buri mu murima wa Abrahamu, i Makipela. Abahungu 12 ba Yakobo rero nibo abayahudi bakomokaho.

Birasa nk’aho ari Yezu Kristu ubwe wanditse Abrahamu, Izaki na Yakobo mu gitabo cy’abatagatifu bo mu Ijuru, igihe yavugaga ko Uhoraho ari Imana ya Abrahamu, Izaki na Yakobo, kandi Ikaba ari Imana y’abazima, ko atari iy’abapfuye. Ku itariki 25 Gicurasi 2011, papa Benedigito wa XVI yigishije ko Yakobo yaranzwe no kumvira, no guca bugufi, kandi ikimenyetso cyo guca bugufi cyamuhesheje gutsinda, bikagaragara kandi n’ igihe uwo bakiranye yamuhaye izina rishya, akamuha umugisha, akemeza ko Yakobo yatsinze. Izina rya Yakobo ryagarukaga ku bwana bwe n’ukuntu yakoresheje uburyarya ngo asimbure mukuru we. Ariko izina rya Israheli Uhoraho yarimuhaye ngo rimusubize isura nziza kuko risobanura ngo « Imana y’inyembaraga kandi itsinda ». Umugisha Uhoraho yamuhaye bamaze gukirana ni impano ikomeye yamwihereye ku buntu.

Ku itariki 25 Gicurasi 2011 Papa Benedigito wa XVI yigishije kandi ko ubuzima bwacu ari nk’ijoro rirerire ry’imirwano n’isengesho nk’uko byagendekeye Yakobo. Tugomba kubaho muri iryo joro dufite amizero yo guhabwa umugisha n’Imana, umugisha dushobora guhabwa nyuma yo gukoresha imbaraga, ariko kandi dushobora guhabwa dufite ukwicisha bugufi, tukawuhabwa ku buntu nk’impano y’uko twemera Imana. Iyo duhawe uwo mugisha, ubuzima bwacu buhinduka ukundi tugahabwa izina rishya hamwe n’umugisha w’Imana. Tumwizihiza mutagatifu Yakobo ku itariki 20 Ukuboza. (Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba, Paroisse Rwamiko. Tel: 0788757494).

No comments:

Post a Comment

Turahimbaza Umuhire Ewujeniya Smet (+1871)

Umuhire Ewujeniya Smet (izina ry’ububikira ni Marie de la Providence) yavutse kuwa 25 Werurwe 1825, avukira ahitwa Lille mu gihugu cy’Ubufar...