Nyuma y’igihe, Abrahamu
yagiye guturaho igitambo umuhungu Izaki ku musozi nk’uko yari yabisabwe
n’Uhoraho (Intang.22:1-14). Abrahamu, Izaki n’abagaragu babiri bari
babaherekeje n’indogobe, bakoze urugendo rw’iminsi itatu bagana kuri uwo musozi
witwaga Moriya. Bageze munsi y’umusozi wa Moriya, Abrahamu n’umuhungu we Izaki
bitwaje inkwi z’igitambo gitwikwa, icyuma n’urujyo rurimo amakara yaka, basize
ba bagaragu aho, maze bababwira ko bagiye gusenga hanyuma barangiza bakagaruka.
Kubera amatsiko Izaki yabajije se aho intama baratura iri. Abrahamu abwira
umuhungu we ko Imana irabaha intama yo gutamba. Bageze aho baraturira igitambo
hejuru y’umusozi, Abrahamu yubatse urutambiro maze ahambira Izaki amushyira
hejuru y’urutambiro. Ubwo Abrahamu yiteguraga kwica Izaki ngo amutambe Umumalayika
yaramubujije maze amwereka imfizi y’intama yo gutamba yari mu gihuru. Iki
gitambo cya Abrahamu wari ugiye gutura umuhungu we Izaki gishushanya Uko Imana
yemeye ko Umwana wayo Yezu Kristu atwitangira adupfira ku musaraba (Yohani
1:29; Abahebureyi 10).
Sara yitabye Imana ubwo
Izaki yari afite imyaka mirongo itatu. Ubwo Izaki yari afite imyaka mirongo ine
yashyingiranwe na mubyara we Rebeka (Intangiriro 25:20). Izaki agejeje ku myaka
mirongo itandatu yabyaye abana b’impanga Yakobo na Ezawu. Rebeka yakundaga
Yakobo maze bituma amuhesha umugisha wa Izaki wari ugenewe Ezawu.
Abrahamu yitabye Imana
ubwo Izaki yari afite imyaka mirongo irindwi n’itanu amaze kumuraga ibye byose
(Intangiriro 25:5).
Ubwo hari hateye amapfa
muri Kanahani, Uhoraho yabujije Izaki kujya mu Misiri maze agasigara muri
Kanahani. Imana yamusezeranyije kuzaha ubwo butaka urubyaro rwa Izaki. Ibyo
byose Uhoraho yabigiriraga isezerano yari yaragiranye na Abrahamu ko azamugira
se w’imbaga ingana n’umusenyi wo kunyanja cyangwa n’inyenyeri zo mu kirere
(Intangiriro 26:1-6). Uhoraho yahaye izaki Umugisha areza, aratunga
aratunganirwa.Izaki atangwaho igitambo
Izaki yitabye Imana afite
imyaka ijana na mirngo inani (180) ashyingurwa n’abahungu be bombi. Uhoraho
yakomereje isezerano rye mu muhungu we Yakobo yaje kwita Isiraheli.
Ubwo Izaki amenye ko
yabeshywe n’umuhungu we Yakobo akamuha umugisha wari ugenewe Ezawu, yabifashe
nk’ugushaka kw’Imana. Nk’uko rero Izaki yabyumvise neza natwe tugomba guhora
tuzirikana ko inzira z’Imana n’ibitekerezo byayo atari kimwe n’ibyacu. (Izayi
55:8).
Amateka ya Izaki
agaragaza ubudahemuka bw’Uhoraho wari waragiriye Abrahamu isezerano ryo
kuzamugira Sekuru w’amahanga, maze agakomereza iryo sezerano muri Izaki no mu
muhungu we Yakobo. Bityo rero uko ibisekuruza byagiye bisimburana abayahudi
bagiye bita Uhoraho Imana ya Abrahamu, Izaki na Yakobo. Kiliziya Gatolika
yizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Izaki ku wa 20 Ukuboza. (Byakusanyijwe na padiri Theophile
TWAGIRAYEZU, diocese Byumba, Paroisse Rwamiko. Tel: 0788757494).
No comments:
Post a Comment