Igihe Abrahamu yavaga mu
mujyi wa Uri yo mu gihugu cy’Abakarideya, abisabwe n’Imana, yari afite imyaka
75. Icyo gihe yari kumwe kandi n’umuvandimwe we Harani se wa Loti. Bageze mu
nzira Harani arapfa, akomezanya urugendo n’umugore we Sarayi uzitwa Sara, hamwe
na Loti, n’abashumba babo n’amatungo yabo. Baragiye bagera mu gihugu cya
Kanahani, ahitwa Sikemu, nyuma bajya gutura ku mishishi ya Mambure; aha ni ho Imana
yamubwiriye ko icyo gihugu izagiha abazamukumokaho. Yaje kuva aho ajya gutura
hagati ya Beteli na Ayi, atura kandi i Negevu, nuko muri icyo gihugu hatera
inzara maze ajya mu gihugu cya Misiri.
Ageze mu nzira abwira
Sara ngo nibagera mu Misiri azavuge ko ari mushiki we kugira ngo azafatwe neza.
Kuko Sara yari mwiza, yakekaga ko nibamenya ko Sara ari umugore we abanyamisiri
bazica Abrahamu kugira ngo bacyure umugore we. Bageze mu Misiri, umwami waho
Farawo acyura Sara, Abrahamu ahabwa impano nyinshi cyane. Ariko Uhoraho.
Ahanira Farawo icyaha cye cyo gucyura umugore wa Abrahamu. Farawo yaje kumenya
impamvu y’igihano cye nuko asubiza Abrahamu umugore we.
Abrahamu yasubiye
Kanahani, ajya gutura hahandi ku mishishi ya Mambure hafi y’i Heburoni Igihe
kimwe umwami wa Alamu yaje gutera akarere ka Sodoma. Mu bajyanywe bunyago
atwaramo na Loti. Abrahamu ajyana n’abagaragu be 318 ajya kubohoza izo mfungwa
na Loti arimo, barwana ijoro ryose kugeza i Damasi muri Siriya. Agarutse, amaze
gutsinda abanzi be ni bwo Melkisedeki, umuherezabitambo w’Imana akaba n’umwami
w’i Salemu amuhaye umugisha, na Abrahamu atura icy’icumi ku byo yari afite
byose. Nyuma y’ibyo, Uhoraho abonekera Abrahamu bagirana n’isezerano.
Abrahamu aganyira Imana
ko nta mwana afite azaraga ibye, ko ahubwo azabisigira Eliyezeri w’i Damasi.
Uhoraho amwemeza ko uzamusimbura ari umwana wo mu maraso ye. Nyuma yaho,
Abrahamu yemeye inama yagiriwe n’umugore we Sara ngo abyarane n’umuja we Hagara
w’umunyamisiri. Babyarana Isimaheli. Nyuma y’imyaka 13, afite imyaka 99, Abramu
nibwo Imana yamwise ‘Abrahamu’. Kuri iyo myaka 99 kandi ni bwo Abrahamu
yakiriye abamalayika b’Uhoraho. Kuri uwo munsi Uhoraho amusezeranya ko umwaka
utaha, Sara umugore wa Abrahamu azaba akikiye umwana w’umuhungu.
Muri iyo minsi kandi ni
bwo Abrahamu yatakambiye Uhoraho ngo agirire impuhwe intungane zo mu mijyi ya
Sodoma na Gomora, yaje kurimbuka kubera icyaha cyabo gikabije. Abrahamu yabyaye
Izaaki afite imyaka 100. Nyuma y’urupfu rwa Sara umugore wa Abrahamu, yashatse
kandi undi mugore witwa Ketura, babyarana abana batandatu abaha imitungo
ihagije, nyuma abohereza gutura kure, mu burasirazuba, kure ya Izaaki. Abrahamu
yitabye Imana afite imyaka 175. Izaaki na Ismaheli bamushyingura mu buvumo bwa
Makpela, iruhande rwa Sara.
Abrahamu yabaye urugero
rw’ubuntu bw’Imana Data wa twese yatanze Umwana wayo Yezu Kristu ngo
aducungure. Abrahamu na we yasabwe n’Imana gutamba umwana we Izaki. Abrahamu
yarabyemeye kuko yari abisabwe n’Uhoraho. Imana ibonye ukwemera kwe, yamubujije
gutamba umwana we, ahubwo imwereka imfizi y’intama ngo abe ariyo atamba mu
kimbo cy’umwana we Izaki. Twizihiza Mutagatifu Abrahamu ku itariki 20 Ukuboza. (Byakusanyijwe
na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba, Paroisse Rwamiko. Tel:
0788757494).
No comments:
Post a Comment