Ewujeniya Smet yitabye
Imana kuwa 7 Gashyantare 1871. Ni Papa Piyo XII wamushyize mu rwego rw’Abahire
mu 1957. Ni mukuru wa Emma, na we wari umubikira mu muryango w’ababikira
bafasha roho zo muri Purigatori mère (Marie de
Saint Ignace, religieuse Auxiliatrice du purgatoire).
Amaze kuba umubikira
yitangiye ubutumwa yahawe n’imbaraga ze zose. Yaje kumenya ibyiza
by’abihayimana b’abayezuwiti, ahereye ku byiza by’amategeko abagenga. Ibyo na
we byaramufashije cyane mu kwitagatifuza kwe no gushinga ingo z’abihayimana.
Ni we washinze umuryango
w’ababikira bafasha roho zo muri Purigatori. Ababikira be bitangiraga imirimo
myinshi imbabare zibakeneyeho. Ndetse mu ntangiriro, abo babikira bajyaga kwita
ku bakene mu ngo zabo. Ku wa 4 Kanama 1867 yoherejwe mu butumwa mu gihugu
cy’Ubushinwa. Ni umubikira w’umufaransakazi, yashinze umuryango w’ababikira
bitwa « Auxiliatrices du Purgatoire ».
No comments:
Post a Comment