![]() |
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Photo: Musanze district |
Ubwo yasuraga Umurenge wa Nkotsi, akagirana inama n’abakozi bose bakorera ku Murenge, abakorera ku kagari, abayobozi b’imidugudu n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye, Meya Nsengimana Claudien yababwiye ko bagomba kurwanya ibyaha no gukemura ibibazo mu mucyo, birinda kubogama.
(Iyi nkuru ni iy'Akarere ka Musanze: Kurikira Inkuru z'aka Karere unyuze HANO)
Hari ku gicamunsi cyo kuwa 17 Mata 2025, ubwo Umuyobozi w’Akarere yageraga ku biro by’Umurenge wa Nkotsi, akayobora inama igamije kuzamura ibipimo by’imitangire ya Serivisi, hagamiijwe kurushaho guteza imbere abaturage ba Nkotsi.
Meya Nsengimana Claudien yagize ati: "Nta muyobozi ukwiye gukingira ikibaba abanyabyaha kandi ari we ukwiye kurwanya ibyaha.” Umuyobozi mwiza akwiye kubera intangarugero mu bandi, agaharanira gukora igikwiye, azirikana ya ntego igira iti: ‘Nkore neza bandebereho.’
Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yabivuze muri aya magambo: “Umuyobozi agomba kuba urugero mu bunyangamugayo no gukorera mu mucyo”, akarwanya ubusinzi, kwiyandarika n’uburiganya, kandi agaharanira guteza imbere abo ayoboye. Kugira ngo iterembere rirambye rigerweho, ni ngombwa no kugira abafatanyabikorwa bagufasha kugera ku byo wiyemeje. Meya Nsengimana Claudien yavuze ko nk’umuyobozi, ugomba ‘kumenya guhitamo abafatanyabikorwa bazagufasha kugera kuri ya ntego yawe’. Ibi bijyana no kumenya gukorana na bo, mu bunyangamugayo, mu bunyamwuga no mu bwubahane, bikajyana kandi no kuba umwizerwa.
![]() |
Bamwe mu bitabiriye Inama |
Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yagize ati: "kugira ngo bikunde ni uko ugomba kuba uri umuyobozi uharanira gukemura ibibazo by’abaturage no gutanga serivisi nziza, umuturage nkakomeze gusiragizwa.”
Meya yasabye ubuyobozi bw’umurenge kurushaho kwegera inzego zo hasi, by’umwihariko akagari n’imidugudu mu rwego rwo kiurushaho kumenya impumeko y’abaturage no kubasha mu gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza yabo.
MICOMYIZA Herman |
Yagize ati: 'Twafashe ingamba Nyakubahwa Meya, mu nama muhora mutugira, zo gukaza irondo,’avuga ko muri ibi bihe byo kwibuka, nta cyaha cyagaragaye kiganisha ku ngengabitekereze ya Jenoside. Yashimye kandi imikorere y’urwego rwa DASSO, rufasha mu kubungabunga umutekano.
No comments:
Post a Comment