… Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho kuwa 28 Ugushyingo 1981 ndetse no mu mezi yakurikiye. Amabonekerwa ntacyo yongera ku Ijambo ry’Imana riri mu Byanditswe bitagatifu, kuko aba yibutsa inyigisho za Kiliziya abakristu bari baribagiwe…
Bikira Mariya Nyina
w’Imana. Tumwiyambaza ku buryo bw’umwihariko, ku buryo Mutagatifu Tomasi wa
Akwini amwita Ikiremwa cyubashywe kurusha ibindi biremwa byose. Muri Kiliziya
Gatolika no mu bakristu b’aba Ortodogisi ni ho dusanga cyane umuco wo
kwiyambaza Bikira Mariya Nyina w’Imana, ku mugaragaro no mu buryo bw’umuntu ku
giti cye.
Muri Kiliziya gatolika
rero twizihiza amatariki amwe n’amwe akomeye mu buzima bwa Bikira Mariya, ayo
matariki akaba afite uruhare runini cyane mu gucungurwa kwacu. Ayo matariki akomeye
twizihiza muri Kiliziya y’isi yose ni aya: Tariki 8 Ukuboza: twizihiza Umunsi
mukuru w’Ubutarasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya. Ni ukuvuga ko, mu isamwa rye
mu nda ya nyina, Imana yamurinze icyaha cy’inkomoko. Tariki 8 Nzeri, twibuka
ivuka rye nk’umuyahudikazi uvuka mu muryango w’umwami Dawudi. Tariki 21
Ugushyingo, twibuka ko ababyeyi ba Bikira Mariya bamutuye Imana mu ngoro y’i
Yeruzalemu.
Tariki 25 Werurwe,
twizihiza umunsi mukuru ukomeye wa Malayika Gabriyeli Mutagatifu abwira Bikira
Mariya ko azabyara Umwana w’Imana. Tariki 31 Gicuransi, twibuka Bikira Mariya
ajya gusura Elizabeti Mutagatifu nyina wa Yohani Batisita. Tariki 15 Kanama,
twizihiza umunsi Mukuru ukomeye w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya,
yarakujijwe, ajyanwa mu ijuru, na roho ye n’umubiri we. Uyu munsi mukuru rero
kimwe n’umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina w’Imana twizihiza ku ya 1 Mutarama
isobanura cyane by’umwihariko ukuntu Kiliziya Gatolika iha agaciro Bikira
Mariya mu gucungurwa kwa muntu.
Iyi minsi tuvuze
by’umwihariko, kimwe n’indi minsi twavuze haruguru twibukaho cyangwa
twizihizaho Bikira Mariya, irerekana ukuntu Bikira Mariya yafashije Imana mu
mugambi wayo wo kudukiza, ikerekana isano y’umwihariko Bikira Mariya afitanye
n’Umwana we Yezu Kristu. Iyi minsi kandi iratwigisha ukuntu Bikira Mariya ari
irebero mu nzira yo kuyoboka Imana. Bikira Mariya yiyambajwe kuva mu ntangiriro
za Kiliziya. Abakuru ba mbere muri Kiliziya bamwigishijeho kandi bandika
inyandiko nyinshi zishyigikira ukumwiyambaza. Alfonsina MUMUREKE
wabonekewe
Buri gihugu na buri
diyosezi muri Kiliziya, bifite umwihariko wabo wo kwiyambaza Bikira Mariya.
Ibyo bituma huzuzwa ubuhanuzi dusanga mu Ivanjili bugira buti: “Amasekuruza
yose azanyita umuhire”. (Lk 1:48). Amashusho menshi ajyanye n’amabonekerwa ya
Bikira Mariya, atanga ubutumwa butandukanye Uwo Mubyeyi yatuzaniye kandi
akanatwigisha byinshi ku buzima bwe. Akenshi Bikira Mariya yagiye yigaragaza
akikiye Umwana Yezu.
Musenyeri Misago wari
umwepisikopi wa Gikongoro yahamije ko Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho muri
aya magambo : « ni byo koko, Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho ku itariki 28
Ugushyingo 1981 ndetse no mu mezi yakurikiye. Hari impamvu nyinshi kandi
zinyuze mu mucyo zituma tubyemera. Kuri iyo mpamvu, abo Kiliziya yemeza ko
babonekewe na Bikira Mariya ni abakobwa batatu ba mbere babonekewe.
Abo ni Alfonsina
MUMUREKE, Nataliya MUKAMAZIMPAKA, Mariya Klara MUKANGANGO. Bikira Mariya
yabiyeretse yitwa « NYINA WA JAMBO ». bishaka kuvuga ko ari « Umubyeyi w’Imana
» nk’uko ubwe yabisobanuye. Aba bakobwa ni bo bujuje ingingo Kiliziya
yashyizeho zigaragaza uwabonekewe na Bikira Mariya. Nathalie Mukamazimpaka
Ku buryo bugaragara, ayo mabonekerwa yarangiye mu w’1983. Ibyavuzwe nyuma yaho nta gishyashya byazanye ». Musenyeri Misago yakomeje avuga ko amabonekerwa atuma abantu bakunda isengesho kandi n’abasaseridoti bakabona imfashanyigisho ikomeye.
Ariko amabonekerwa
ntacyo yongera ku Ijambo ry’Imana riri mu Byanditswe bitagatifu, kuko aba
yibutsa inyigisho za Kiliziya abakristu bari baribagiwe. Bikira Mariya
wabonekeye i Kibeho ni we Nyina w’Imana, Nyina wa Jambo. Tukaba twibuka
ububabare bwe burindwi. Bikira Mariya wa Kibeho atwibutsa ububabare burindwi
yagize mu mibereho ye hano ku isi, bityo afasha Yezu mu gucungura abantu.
Bikira Mariya yaje i Kibeho kutwibutsa ngo dusenge, dusenge, dusenge
ubutarambirwa kandi duhinduke inzira zikigendwa.
Yadusabye kandi kwicuza
no kugira ubuzima bwavuguruwe n’Ijambo ry’Imana, n’ibikorwa by’urukundo ndetse
n’iby’ubutungane…. Yavuze izina rye rya Nyina wa Jambo kugira ngo tumenye ko
ari Nyina w’Imana, ko yabyaye Imana, bityo tureke kumwitiranya n’abandi
babyeyi. Yezu Kirisitu yaraducunguye. Bikira Mariya ni Umuvugizi wacu kuri Yezu
akaba yarafashije Yezu Kristu kuducungura. Icyo Bikira Mariya yatsindagiye muri
ayo mabonekerwa ni uko twakwanga icyaha twivuye inyuma, kandi tugasenga
ubutarambirwa. Iryo sengesho rituma dukomeza kunga ubumwe n’Ubutatu Butagatifu.
Twizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho ku itariki 28
Ugushyingo.Marie Claire Mukangango
wabonekewe
(Byakusanyijwe na padiri Theophile
TWAGIRAYEZU, Diocese Byumba).
No comments:
Post a Comment