Ubwo Umuryango w’Abalazariste wizihizga Yubile y’imyaka
25 umaze mu Rwanda, wari ufite abanyamuryango kavukire 23. Uyu muryango
ubarizwa mu madiyosezi atatu ku icyenda zibarizwa mu Rwanda. Watangiriye muri
diyosezi ya Ruhengeri. Padiri Theoneste ZIGIRINSHUTI
Umuyobozi wungirije w'umuryango
w'Abalazariste mu Rwanda no mu Burundi
Umuryango w’Abalazariste (La Congrégation de la Mission, « pères ou frères lazaristes » ou « lazaristes ») wavugiye i Paris (France), ushingwa na Mutagatifu Visenti wa Pawulo, kuwa 17 Mata 1625. Kuwa 24 Mata 1626: wemewe ku rwego rwa Diyosezi na Myr Jean Francois de Gondi, wari umwepiskopi wa diyosezi ya Paris.
Kuwa 12 Mutarama 1633 wemewe na Papa Urubano wa VIII. Sitati y’umuryango yemejwe na Papa Alegizanderi wa VII, mu kwezi kwa Nzeri 1655.
Umuyobozi w’umuryango ku rwego rw’isi (Superieur général) ni na we uyubora umuryango w’Abari b’Urukundo (Compagnie des Filles de la Charité ou Filles de la Charité de Saint Vincent de Paul), na wo washinzwe na mutagatifu Visenti wa Pawulo afatanije na Sr Louise de Marillac. Atorerwa manda y’imyaka itandatu n’abagize inteko nkuru y’umuryango (Chapitre général).
Mu kirangantego cy’umuryango, handitsemo amagambo y’ikilatini dusanga mu Ivanjili yanditswe na mutagatifu Luka; "Evangelizare pauperibus misit me" (Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe. Lk 4,18).
Mu Rwanda, umuryango watangiriye ubutumwa muri Paruwasi ya Nemba mu 1998. Umumisiyoneri wa mbere yageze mu Rwanda kuwa 7 Ukuboza 1998, ku busabe bwatanzwe n’uwari umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Myr Yozefu SIBOMANA. Mu kwezi kwa Gicurasi 1999, niho umumisiyoneri wa mbere yageze mu Burundi. Mu kwezi k’Ukwakira 1999, uyu muryango wari ufite abamisiyoneri babiri mu Rwanda na babiri mu Burundi, nyuma haje n’abandi baturutse mu Akarere k’iyogezabutumwa ka Kolombiya (Province de Colombie).
Mu kwezi kwa Kamena 2002, Abamisiyoneri b’Abalazariste basuwe n’igisonga cy’umuyobozi w’umuryango ku isi, Padiri José Ignacio de Mendoza, CM (Vicaire general) n’umujyanama w’Akarere k’iyogezabutumwa ka Kolombiya (Province de Colombie). Bamutuye icyifuzo cyo gushinga Akarere k’iyogezabutumwa k’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’icyo gutangira gutegura abashaka kuba Abalazariste. Ibyo byifuzo byombi byahawe umugisha muri uwo mwaka, ubwo Akarere k’iyogezabutumwa k’u Rwanda n’u Burundi ivuka ityo muri uwo mwaka wa 2002.
Icyiro cy’ibanze gitegura abashaka kuba abapadiri (La propédeutique) cyatangiye kuwa 27 Nzeri 2002, gitangirira mu Rwanda gifite abanyeshuri 12. Uwa mbere wakiriwe n’uyu muryango we yari yoherejwe muri Kolombiya (Colombie) mu kwezi kwa mbere k’uwo mwaka.
Kuwa 19 Werurwe 2023, Abamisiyoneri b’Abalazariste bizihije Yubile y’Imyaka 25 bamaze bageze mu Rwanda. Iyo yubile yizihirijwe muri paruwasi ya Nemba, ho muri diyosezi ya Ruhengeri, byitabirwa na Musenyeri Visenti Umwepiskopi wa Ruhengeri, Padiri Tomaz Mavric umuyobozi w’umuryango ku rwego rw’isi ndetse n’abandi basaseridoti n’abihayimaana benshi. Ubwo hizihizwaga iyi yubile, uyu muryango wari ufte abanyamuryango bagera kuri 23 b’abanyarwanda.
Umuyobozi w’ Umuryango w’Abalazarisite mu Rwanda no mu Burundi (superieur général) ni Padiri Miguel MARTINEZ, CM, akaba yungirijwe na Padiri Theoneste ZIGIRINSHUTI, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nemba. Umuryango w’Abalazarisite mu Rwanda ukorera ubutumwa mu madiyosezi atatu, Diyosezi ya Ruhengeri muri Paruwasi ya Nemba, Diyosezi ya Kabgayi muri Paruwasi ya Gitare, no muri Diyosezi ya Kibungo muri nkambi y’impunzi ya Mahama.
No comments:
Post a Comment