Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi
wa Diyosezi ya Cyangugu akaba na Perezida wa Komisiyo y’umuryango mu Nama
y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda arasaba abashinzwe kwita ku muryango kumva neza
ibibazo byugarije umuryango no gufata ingamba zikwiye mu guhashya ibyonnyi
byugarije umuryango.
Byagarutsweho mu nama ya Komisiyo
y’umuryango, yabereye i Kigali, ku Irebero, mu Rugo rw’Ababikira b’Abadominikani
(Soeurs Dominicaines Missionnaries D’afrique) kuri uyu wa kane tariki ya 20
Ugushyingo 2025.
Ni inama yahuje abahuzabikorwa ba serivisi z’ubusugire bw’ingo
mu ma Diyosezi no ku rwego rw’igihugu, n’abapadiri bashinzwe Komisiyo
y’umuryango mu maparuwasi, ikaba yari igamije gutegura gutangira gushyira mu
bikorwa igenamigambi ry'imyaka 5 ry'ibyo biyemeje.
Yagize ati: ''Twese dukeneye kumva ikibazo
gihari n’akamaro ko gufata ingamba zikwiye bitewe n’uko ikibazo kimeze, ikindi
ni ukurwanya ikibi gishaka kwataka umuryango. Mu muryango haratakwa kandi
dukwiye kugira icyo dukora ntidutinye. Ni koko umuryango wugarijwe n’ibibazo
twebwe tugomba kubyumva kurusha abandi.’’
Agaruka ku ngamba abona zikwiye gufatwa kugira
ngo Komisiyo y’umuryango ikomeze kujya mbere, Myr Sinayobye yasabye abitabiriye
iyi nama kurushaho guha umanya uhagije abitegura gushinga urugo n’abafite ibibazo
birimo no guterwa inda kugira ngo bashobore kubafasha uko bikwiye.
Ati: ''Muri iki gihe abantu nta gihe
dufite, hari ababa bafite ibibazo nk’abatewe inda ariko ugasanga
turabatereranye tukabaseka kandi tutabegereye. Bariya bana b’abakobwa barwana
urugamba hari abashukishwa amafaranga n’ibindi tubahe umwanya uhagije tubatege
amatwi aho kuvuga ngo bameze nabi. Bameze nabi kuko ibintu bimeze nabi.
Twongere twibaze ngo ese abitegura gushinga urugo tubaha umwanya tukabatega
amatwi bihagije?’’
 |
| Soeur Agnes Uwimana Umuyobozi |
Sr Agnes Uwimana, Umuyobozi wa Serivisi
y’ubusugire bw’ingo, yavuzeko mu myaka 40 ishize iyi Komisiyo y’umuryango ikora
babashije guherekeza ingo zirenga ibihumbi 20.
Yavuze ko nka Komisiyo bifuza ko
serivisi zarushaho kwegera abagenerwabikorwa.
Yagize ati: ''Uyu mwaka turifuza
ko Serivisi zegerezwa abagenerwabikora ndetse abazadufasha bagahugurwa kugira
ngo tubone uko dufatanya.’’
Mu rwego rwo gukemura zimwe mu mbogamizi
ziri muri serivisi y’ubusugire bw’ingo, Abapadiri bitabiriye iyi nama ya
Komisiyo y’umuryango, bagaragaje ko hakwiye gushakwa uburyo abafasha bashakirwa
igihembo bajya bahabwa, bagahabwa n’amahugurwa kugira ngo barusheho
gusobanukirwa n’ibyo bakora kandi hagakazwa ubukangurambaga bahereye mu nzego
zo hejuru.
Muri iyi nama, Musenyeri Edouard Sinayobye
yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Musenyeri Casimir Uwumukiza
wari umaze imyaka igera kuri 3 ari Umunyamabanga wa Komisiyo y’umuryango na
Padiri Fraterne NAHIMANA umusimbuye muri izi nshingano.
Musenyeri Casimir Uwumukiza ni igisonga
cya Arikiyepiskopi wa Kigali, naho Padiri Fraterne NAHIMANA ni umusaseridoti wa
diyosezi ya NYUNDO, ukorera ubutumwa muri Zone Pastorale Kibuye.