Ni amagambo
yagarutsweho mu gitambo cy’Ukaristiya cyabereyemo isengesho ryo gusabira
abarwayi, cyaturiwe muri Paruwasi ya Gikondo, kuri iki cyumweru cya Gatatu cya
Adiventi, tariki ya 14 Ukuboza 2025. Iyi Misa yayobowe n'abaturutse ku Ngoro ya
Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, bari kumwe na Padiri Boniface Ndikubwimana,
Umuyobozi wa Roho ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.
Iri sengesho
ryateguwe na Paruwasi ya Gikondo ifatanyije n'Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu
Ruhango, hagamijwe gushimira Imana ibyiza yabakoreye mu mwaka wa 2025 no
kuyisaba ngo izakomeze kubarinda mu mwaka mushya wa 2026.
Mu nyigisho ye,
Padiri Boniface Ndikubwimana, yavuze ko bafite ibyishimo byinshi bigaragazwa n’uko
bari kugenda batera intambwe berekeza ku munsi wa Noheri. Yagize ati: ''turashimira Imana yo yabanye natwe by'umwihariko muri uyu mwaka wa Yubile
y'impurirane imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda na 2025 y'ugucungurwa kwa
benemuntu, ndetse no kuba nk'abakristu ba Paruwasi ya Gikondo yaradukoreye
byinshi tuyishimira.''
Padiri Ndikubwimana
yasabye abakristu gutura Yezu ibibaremereye byose no kumusaba kubaherekeza mu
buzima bwabo bwose. Ati: ''Yezu Nyirimpuhwe tumuture ibituvuna, umusaraba wacu,
bityo akomeze kudufasha kuduha imbaraga ziduherekeza mu buzima bwacu bwa buri
munsi.''
Agaruka ku
mizero akwite kuranga abakristu, Padori Ndikubwimana yashimangiye ko imibabaro Atari
iteka ku buzima bw’abakristu ariko na none ko ari ngombwa, abibutsa ko
ibanziriza ibyishimo. Yagize ati: ''Siko bizahora, nta na Pasika itagira uwa
Gatanu Mutagatifu.''
Padiri Ndikubwimana
yakomeje asaba abakristu kurushaho guhura n’Imana, Yo ishobora gucogoza
imibabaro ya muntu yose. Ati : ''Iki gitambo cy'ukaristiya kitubere umwanya
mwiza wo guhura n'Imana, maze Nyagasani aturishe agahinda n'imibabaro yacu
atumurikire ubu n'iteka ryose.
Icyumweru cya
Gatatu cya Adiventi, ni icyumweru cy'ibyishimo; cyizwi ku izina rya “Gaudete in Domino Semper : Muhore
mwishimye muri Nyagasani”.

